Digiqole ad

Narangaye ku mwana wanjye none abandi bamwiyanditseho

Ku bavandimwe basomyi ba Umuseke muraho neza, ndagira ngo mumpe inama nk’uko muziha abandi.

Ndi umusore mba mu mujyi wa Kigali, nakunze umukobwa na we ankunda ni uko mu bihe byiza twagiranye aza kumbwira ko namuteye inda.

Sinashidikanyije ko umwana atwite ari uwanjye, namusabye kumpa umwanya nkisuganya tukazakora ubukwe kuko numvaga aribwo buryo bwiza bwaduhesha agaciro mu muryango.

Nyuma y’igihe gito, ya nshuti yanjye yaje guhura n’umuhungu mukuru cyane ufite amafaranga kandi ngo washakaga umwana, bidatinze numva arantumira mu bukwe.

Kuva icyo gihe nataye umutwe, mbona umugore ahetse umwana nkumva ndahungabanye kuko nyuma wa wundi wari umukunzi wanjye, inda yeje kuvukamo umwana w’umuhungu wanjye none ubu bamaze kumwandikisha kuri uwo mugabo.

Kugeza ubu sinzi icyo nakora kuko nsanga kubaburanya byangora bitewe n’uko ari abakire, kandi ntanyandiko nagiranye n’uwari inshuti yanjye igihe yambwiraga ko atwite inda yanjye.

Abantu bamwe bangira inama yo kubarogesha ariko nsanga naba mpemutse kabiri kuko ndi umukirisitu kandi numva umwana mukunze n’ubwo mufite kumutima ari yarancitse mu buryo bw’amategeko.

Bavandimwe basomyi b’Umuseke, ndizera ko mwamfasha kumenya icyo nakora nk’uko musanzwe mugira abandi inama. Murakoze.

Umukunzi wa ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ha urugo rwabandi amahoro kandi nawe uyihe. Umukobwa ntiwamusambanyaga wenyine,icyo yari akeneye byihutirwa agitwita ni umugabo, ubwo yabeshye buri wese wamukosoraga ko ari we wamuteye inda, maze ushabutse mbere afata uwo!

  • Mu buzima, tugomba kwakira ibitubayeho byose, kuba uwo mukobwa yarasanze undi nuko atagukundaga bya nyabyo, ahubwo yarakuryaryaga.Umwana nawe ntacyakwemeza ko ari uwawe kuko uwo mukobwa si umwizerwa, ashobora kuba yarararanye na benshi yamara gutwita akabikubwira abona ko urahita umutwara, watinda akabona undi.Inama nakugira, nuko wabanza ugatuza (senga niba wizera Imana koko, uyisabe kukwibagiza iyo mibabaro) hanyuma ugategereza undi izakugenera igihe nyacyo kigeze.Imana ibane nawe…………………………………………..

  • nta kundi ni ukubarogesha , hahahahahaha

  • Ubarogesheje uwo mwana ntiyahita aba uwawe ahubwo waba ubaye umurozi. Reka urugo rw’abandi nk’uko Tm yabikubwiye umwana afite se ahubwo niba noneho waramaze kwisuganya nawe shaka umugeni wubake urwawe usabe Imana izaguha abawe . Ariko se ubundi uwo mwana uramushaka ngo umugire ute?  Ese uwo mwana afashwe nabi n’umugabo ufite nyina ku buryo wumva ugomba kumutabara?  Fata umwanya utekereze wibaze icyo wifuriza uwo mwana urasanga nta mpamvu yo gukururana ahubwo niba uwo mugabo akurerera neza kandi abizi neza ko umwana atari we wamubyaye ujye umusabira imigisha ku Mna ibindi ni ibigutesha umutwe. Reka umugore yiyubakire ureke umugabo yirerere umwana we. Uwo mwana niba ari uwawe ku maraso nta kizabihindura ariko mu mategeko no muri sosiyete afite se uzwi kereka nyine niba ukunda imanza.

  • Nanga abantu kawe!!! ubu wasanga utarigeze ubona nikariso yambaye , ahubwo kubera ko wabonaga ari mwiza ukumva yakubera umugore! turabazi iyo mushaka gusenya ingo zabantu nuko mugenda. abandi bamujyanye urihe ??? kdi ujye wibuka ko iyo umwana avukiye mu rugo rurimo umugabo aba uwuwo mugabo ururimo . vana amateshwa aho ngaho aho wakuye intanga zamuteye iyo nda wiyitirira uzahakure niziyitera undi!!! maze ukomeze ubyarire rubanda puuuuuuuuuuuuuu!

  • kuki utirengereye ibyo wari wakoze?umwana abaye uwawe aruko avutse,washatse gusebya nyina atwite iyindaro,none warasebye,ubukwe sibwo bwihutirwaga ,ishyura rero ngusabye guceceka kandi ntujye gusenyera undi mwana ,naho kurogesha ntiwakwica abo IMANA itishe ubimenye,ndakugaye .

  • Ahubwo warasebye….inama nakugira ni ugufata icyuma ugakata urwo ruboro rwawe rwakunaniye urabyara n’abandi ujugunya.

  • IYUZA KUMUHA AGACIRO UBA WARAMUJYANYE  ABABANYE BOSE SIKO BAHITA BAKORA MARIAGE KUKO NDUMVA UKUNZE UMWANA CYANE IKIZANANIRA IFARANGA UZAHEBE WAJYA GAGUPFUSHA UBUSUGI BWAWE UJYAHE KND WARUZIKO UDASHOBOYE KUMURERA?????????

  • KUGIRANGO UMENYE UKURI UZASABE UWO MUGORE KO WOWE N’UMWANA BABAPIMA ADN/DNA. NIYANGA UZAMUSABE KUKWEMERERA UKABYISABIRA UMUGABO WE…..

    • Iyo ngegera ariko murayitaho umwanya wanyu w’iki? Intanga z’iwe se zamushizemo? Najyane amateshwa hirya. Ariko njye narumiwe ubwo ni imvururu ashaka gusa cyangwa ni ikindi atasobanuye. Uwo mugabo ahubwo ni ukumwirinda ntakajye atesha abantu umutwe aragatsindwa. Ngo arashaka umwana? Ubwo nuko atanabishyizeho ubwo arashaka no kujya arongora umugore w’abandi. Nashake nabandi barabyara. Ntagatere abantu iseseme. Asye!

    • ibyo byose hejuru yiki se? yananiwe kumushaka atarabyara ubu yimereye neza age kumubaza ubusa?ahubwo iryo ni ishyari ryamwishe ngo ni abanyamafaranga?! nahame hamwe yumve azabyare nabandi nabo nabarangarana azagume atyo.

  • Uri ikigwari, reka abazi icyo bakora bamwijyanire, naho kubyara udashoboye kurera ni ubugoryi.

  • RWOSE HA URUGO RW’ABANDI AMAHORO!UBWOSE UMAZE GUSAMBANYA BANGAHE?UWO MUKOBWA SE UKEKA KO ARI WOWE YAHAGA GUSA?WASHATSE KO YANDAGARA NONE YABONYE UMWANDURURA ,CA BUGUFI WIBAGIRWE IBYO URIMO UTEKEREZA

  • AHUBWO BIRAGARAGAGRA KO URI UMUTINDI KUMUTIMA NOMUBITEKEREZO uti gute? Umukobwa yarakubwiye wanteye inda none mvana mw’isoni undongore, uranga uramutererana witwaje ngo uri gushaka amafaranga kandi uzi neza ko na bill gate ukize wambere kwisi atajya ayagwiza. Umukobwa abonye agiye guseba muri rubanda Imana iramugoboka imuha umukunzi wumukire ufite iritubutse avana umukobwa mugisebo wari wamushyizemo, none umwana aravutse ishyari rirabyuka urifuza kongera gusebya umugore wabandi uvuga ko ari wowe wamuteye inda???? Ubwo se urumva udashaka guteranya abantu no gusenya urugo rw’abandi? niki se kikubwira ko uriya muherwe wamurongoye atari we papa w’umwana? none se wibwira ko umukobwa ari wowe yahaga igitsina gusa? wenda yabwiye uriya muherwe ko ari we wamuteye inda kuko nawe bari basanzwe baryamana. Ese ubundi bigaragaye ko umwana atari uwawe babyifatamao ute????? ese ko watubwiye ko uri umutindi ntamafaranga ugira kandi umwana akaba afashwe neza mugitondo bamuha umureti sasita bakamugaburira amafi a saade n’inyama n’amata kandi umwana nakura bazamujyana muri kaminuza akiga akaba doctor wenda akazavamo na minisitiri wowe ubwo urkundo ukunda umwana ni uko wamuzana muri ubwo butindi bwawe kugirango azabe uruzingo yicwe na bwaki yirirwe aguguna amabuye arare mumukungugu nakura ajye yirirwa anyunyusa lisansi na cole n’urumogi ubwo nibwo buzima bwiza ushaka kuzanamo uwo mwana???IKIGARAGARA URI UMUGOME NIBA ATARI UBUGOME BUBIGUTERA UFITE UBWENGE BUKE ahubwo wamugani wa TM na LILY uriya mugabo uzajye umusabira imigisha kumana Nyagasani kuko aha umwana wawe ibyo wowe utarushoboye kuzamuha, niba wifuza kwangiriza ubuzima bwuriya mwana nkuko wangirje ubuzima bwa nyna umenye ko uri ikivume kandi ko umwana nakura akamenya ko wamukuye mubuzima bwiza ukamuzana mubuzima bubi ahubwo azakwica. Rero WOWE ICYO USHOBOYE NI UGUKUNIRA ABASWEZI WIGIZE IMFIZI Y’UMURENGE UBWO RERO NINGARUKA UZAJYE UZIRENGERA KANDI NUBWO NGO USHAKA KUBAROGESHA UMENYE KO USHOBORA GUCAKIRWA UTARABIGERAHO ahubwo tuza ibyabaye bikuviremo isomo hanyuma ushake undi mugore kandi ujye wirinda ubsambanyi

  • No niba umwana ari uwawe koko ntabwo ushobora kumureka, ugomba kumugarura. Rero uzakoreshe ADN test kugirango bigaragare neza ko ari uwawe, hanyuma baguhe umwana wawe, Naho nya mugore we ntagukunda ntuzongere no guta igihe cyawe umutekerezaho

  • Nshuti y’Imana wibeshya ngo urakijijwe rwose kuko ntakuri ufite. warabanje urasambana, urangije utererana umukobwa, harya urashaka ngo tukubwire ngo jyakuroga? oyamureke abamushoboye bamutunge kuko ntarukundo warumufitiye. Ngo washaka amafranga yogukora ubukwe se ujyagutera inda wakoze ubuhe? wagombaga kumwakira mubushobozi warufite kuko amafranga sirworugo rwiza, harayafite nyine ariko babuze abana banabura umunezero.please reka urugo rwabandi unabyibagirwe wahuye numukobwa w’umukinnyi nawe urundi none yakweretse akurusha umujyi.Imana igufashe ahubwo ntizahere mukubyarira abafite gahunda.

  • rata ntutekereze ko umwana atari uwawe niba ubyiyunva gusa ahubwo uzashake uburyo uganira n umugore wawe wenda bishobotse azereke uge unasuhuza umwana nubwo utamubwira ko uri se ariko mumenyane byibura,naho abakubwira ngo umurogeshe have have utazihekura.

    • Ariko se ko se w’umwana amenya nyina, ubundi hari umenya se ko amenya nyina? Niba agira umutima ukunda azajye amurebera kure yishime ko yabyaye umwana umerewe neza. Azirinde kugerageza guhingutsa ko ariwe se kuko umwana abimenye byamukomeretsa kandi ntacyo byamumarira usibye kumucanganyikisha agahoza nyina kunkeke. Niba wishoboye ahubwo utangire witegure ko aramutse ahuye n’ikibazo mubuzima wazamutabara nk’undi mugiraneza bitabaye ngombwa ko amenya ko wamubyaye. Uramenye niba ufite umutima n’ubwenge ntuzahirahire uvuga iryo banga rizahita ryangiza ubuzima bw’abantu batatu( Umwana wawe, Nyina, N’umugabo we) nawe utiretse. Aho wamuvanye hari abandi uzabyara abandi bameze nk’uwo byiguhangayisha. Ujye wibuka ko niyo waba ufite umugore bitavuze ko umwana abyaye aba aruwawe kumaraso nyamara kubw’amategeko n’uwawe.

  • Sha barakubwiye niba wumva urumvise.Kuki ubunza iyo nyagwa yawe.,uwo mwana wawe se uramushaka ngo umuhe iki? Uwo mwana w’umukobwa wari ugiye kwicisha ubukene  ararusimbutse. Ariko ubundi,abana umaze kuniga si benshi? Des milliers et des milliers.So why? ,what?

  • Ntacyakwemeza ko uwo mwana ari uwawe wenda ni uwuwo umutunze, nonese nigute uwo musore yari kwemera kumutwa atwite kandi batarigeze baryamana? njyewe  umukobwa  yambeshye ko atwite inda yanjye narimfite 17 ans afite 16 ans, kubera ubwana narabyemeye ariko ntabwo byari gushoboka ko tubana kuberako twari tukiri abana, abonye ntacyo na mumarira yahise asanga undi musore mukuru kandi yarazi ko yavuze ko inda ari iyanjye, byabaye amayobera kuko nyuma barabanye uwo mugabo yajyaga amwirukana agasigarana abandi bana  3 babyaranye uwo yaje atwite akabirukanana, naje kubona ko ari ikibazo kumwana mfata icyemezo cyo kumumusaba ubwo yari afite 13 ans, ariko yambwiye ko yambeshyeye ko umwana Atari uwanjye, ubwo numvise nduhutse ariko  byatumye nibaza byinshi kubakobwa cyane cyane abatwara inda bakiri iwabo nasanze akenshi babeshya abahungu, ashobora gutwara inda yundi musore ariko yaba ari wowe akunda cyangwa iwabo bakuzi, cyangwa abona ufite ubushobozi akayikwegekaho. Ishyire mu mutuzo uwo mwana ashobora kuba atari uwawe.

  • NGO:”Abantu bamwe bangira inama yo kubarogesha ariko nsanga naba mpemutse kabiri kuko ndi umukirisitu”!!!! UMUKRISTU SE ARASAMBANA?? NTA BUKRISTU BWAWE URI UMUSAMBANYI.

  • INDA NI IYANJYE SI IYAWE. KANDI SI N’IYURIYA 

  • Wewe menya neza niba umwana ari uwawe. Ese ubundi mwigeze musubira kuvugana ngo niba akivuga ko umwana ari uwawe  nubwo yamwanditse k’uwundi mugabo?

Comments are closed.

en_USEnglish