Nanjye mfite ikibazo cyo gukunda gukora ‘sex’ cyane
Ubu ni ubutumwa bw’umwe mu basoma Umuseke nawe ugaragaza ikibazo gisa n’icyo umugore yanditse avuga ko umugabo we ari cyo afite.
Nanjye mfite icyo kibazo.ariko njye sindarongora, ariko mfite incuti.iyo natekereje igitsina, nava naha nkajya i Rwamagana cg iGitarama gushaka umugore, sex addiction si ikintu.
Iyo ndi kukazi nshobora gusaba uruhushya ko ndwaye.icyo gihe mumutwe mba nsa nuzungera kugeza maze gusambana cyangwa nakwikinisha gato irari rigashira.
Sinabara abakobwa nasambanye nabo ushyizemo n’indaya z’umwuga n’abatari zo barenze 500. Ikindi gitangaje kurushaho ni uko nkijijwe, ndetse yewe ndi no muri korali kandi mu buzima busanzwe ndi nta kibazo kindi ngirana n’abantu. Akenshi iyo bumaze kwira nicisha hariya za Kimicanga hafi y’ikiraro cg kuri KBC, nkareba mubahari umwiza akinjira mumodoka, ubundi tugashaka aho duparika nkamwishyura.
Ubu buzima simbukunze kuko birambabaza cyane nibaza niba numugore wanjye ntazamuca inyuma gusa ikintangaza ni uko umukobwa dukundana ntatinyuka no kumusaba, ubanza aziko ndi ikiremba, ariko uwo nuriye asigara anyifuza.
Iyi ndwara uwayinkiza yaba amvanye kure ariko numva wenda ninshaka bizakira, uwambona umugabo nkanjye wiyubashye aseserana mu karuri n’indaya, yabona nteye agahinda, ariko iyo nabishatse cg nkurikiye umukobwa, mba meze nkudatekereza, iyo ndangije niho nongera kugarura akenge.
Birarenze, keretse abaganga bakomeye bansobanuriye bene ubwo burwayi….
27 Comments
Mu izina rya Yesu watubambiwe bohoka nonaha uwo mu daimoni ugutera iryo rari rimeze rityo akurekure burundu utuze utekane ukorere Imana bya nyabyo atari ukujijisha!! Amavuta nakiriye uno munsi nawe akugereho. Amen
Mukanya ngo urumusore mu kandi kanya ngo utumugabo w’iyubashye ubwose ukuri n’ukuhe? Njye iyinyandiko yawe mbonye yuzuyemo ibinyoma gusa icyo ushaka kugeraho sinkizi. Puu!!
Mw’izina rya Jésus turakwirukanye wa dayimoni we ,rekura umwana w’Imana nta bubasha na buke umufiteho.Bavandimwe tujye dusabirana kubera muri iyi Isi y’umwijima hari ibiberaho twe tutarebesha amaso yacu .Imana ishimwe yo igufashije no kuvuga ikibazo ufite,ahari dayimoni yarasinziriye. Muvandimwe iyo ni dayimoni y’indaya yaguteye,kuyitsinda nta kindi nugusenga no kwiyiriza ,ufite abakozi b’Imana hafi yawe wabasaba bakagukorera délivrance .Ni benshi ayo madayimoni yateye ,ndetse hari nababyirata uraza kubabona ,ariko umuntu abibona aruko amaze gusengerwa akabona ahantu yarari .Jésus akurwanirire ,amaraso ye akugote ingabo zo mwijuru zikugote .
Niba ibyo uvuga ari ukuri utabeshya, dore inama iruta izindi:1- shaka polisi ikugeze iwawa igutoze kugaruka ibuntu2- niba byanze cyangwa wunva utabikora, gura ikinini cy’imbeba… Ureke kuruhanya
Mim, ko uri umgome? agure ikinini cy’imbeba? ese uyu abaye umugabo wawe,akgukorera nk’ibyo uriya mgore yatubwiye,aho ntiwarara UYIKASE ? HARAHAGAZWE !!!!!!!!!!!!!!
mimi,nawe ibaze uri umugore wumuntu kweli wamugira inama?umugore otekereza ngawe akwiye umugabo nguyu
Urabeshya!Iyi nkuru ni impimbano ntimukadugere umwanya mutugezaho ibyo murota cyangwa musoma mu bitabo by’abazungu.
njye sinavuga ko iyi nkuru ari impimbano na gato kuko nubwo njye ntaragera aho uyu avuga nanjye ni uko kandi nzi n’abandi nka batatu bameze gutya neza. ibyo muvuga ngo si ukuri ahubwo murababaje arimwe kuko mutazi aho shitani ageze akora.
Ikigaragara n uko wateye intambwe yo kumva ko hari
ikibazo wifitemo. Hari inzira zimwe zishobora kugufasha kugira ngo ube wavu
muri uko kuganzwa n ikibi. Ariko na none ugomba kwibaza 1) Mbese n iki ukura
muri kingirira akamaro ushobora kuba wumva ko abo ubikoreye bagufata nk umuntu
w igitangaza ukumva nawe bikunejeje ariko se subira inyuma urebe urasanga nta
na kimwe wungukiyemo. 2) N iki mbese gishobora kuba cyaranshoye muri iki
gikorwa; aha bizagufasha kugira ngo umenye aho uhera ukivambo; kenshi ku
bijyanye na addiction bitangira buke buke bieze nko kuziba icyuho ushobora kuba
ufite kabone n iyo waba wowe utakizi bishobora kuba kwigunga, kubura abakuba I ruhande
bakugira inama, kumva ko nawe ntacyo ababikora bakurusha cg se kumva ko wenda
hari aho ugeze wumva wemerewe kwigeza kucyo ucyeneye cyose.
Ikindi gishoboka n uko ushobora kuba warabigiyemo ari
fuite; ese nta kibazo wigeze kugira ukigunga ukaba waragiye mu buraya ngo
wirangazeho ube wishimisha, n ababigushoyemo se cg wumvise ushaka kugiraa uko
wigaragaza nk ushoboye. Niba washoboye kumenya kimwe mu cyabiguteye fata
umwanya utangire inzira yo kuva muri ubwo busambanyi.
Bishoboka ko utazi igihe wibihitiyemo ariko wabigizemo
uruhare cyane, gukira birashoboka cyane, Wavuze ko wemera Imana gusenga biri mu
byagufasha, fata wa mwanya wafataga utekereza cg ujya kureba uwo mwakorana
imibonano maze wishyire Imbere y Imana izagufasha. Addiction ituma mu bwonko
habaho desequilibre, ntabwo rero guyikira biza brusquement n ubwo bishoboka.
Ntuzacike intege kuko hari benshi bashobora kukubera inzitizi muri urwo rugendo
urugero ni abo mwagiye muhura bashobora gukora ibishoboka ngo bakugarure muri
mood ariko wowe ufite ubushobozi bwo kubireka. umva ko gukomeza mu izo ngeso ari
ukwiyangiriza ubuzima wikomeza rero kwiyangiriza ubuzima kandi ubizi
wikwiyumvisha kandi ko udashoboye kuva muri ubwo busambanyi; kuki se iyo ugiye
kubukora utumva ko utari bubishobore ? N ibyo wowe wishyira mu mutwe. Izere ko
watera intambwe ukava muri ubwo bukozi bw ibibi, maze utere intambwe ujye
usingiza Imana wemye dore ko wavuze ko uri n umuririmbyi, va mu gushushanya ko
ukijijwe ukizwe nyabyo. Good luck
ninet,thx alot for ur advice to this man.nfite prob kandi ndabona wagira umutu inama ifatika plz,nazakubonagute?nuramuka ubonye dis sms ntuzanangire umutima wawe plz call on 0784384390/o72400400.mana uzunfashe uyu muntu nzamubone.
Nanjye Simbyemeye,
Wowe ikibazo cyawe kiroroshye. Nuzana umugore iryo rari rizashira ariko ugomba kuzabishyiramo imbaraga nyinshi ukanasenga of course. Ikibazo ariko ni abo bagore 500 uvuga wasambanye nabo! None wazakomeza kubifuza!
yoooooooo pole sana ,ibyo bintu babyita imyuka mibi iba yarabase umuntu.Gusa hari imbaraga zikomeye mu maraso ya Yesu zabasha kugukiza.humura ahubwo reka nkurangire umuti uzashake umukozi Wimana wizeye afite ibanga kandi afite imbaraga zImana muri we! agusengere ubohoke nshuti yacu! ikindi kandi narangiza kugusengera uzihe gahunda yo kujya usenga 3 kumunsi mu gitondo ubyutse ugasaba amaraso ya Yesu kugutwikira,saa sita ugasenga ugasaba Imana kukugotesha amaraso ya Yesu na saa kumi nebyiri! uzabikore nka mezi 3 bizashira abo badaimoni bazaguhunga.ikindi kandi uhindure inshuti ugendana nazo niba ari abantu batazi Imana.njye ubikubwira nigeze kubona umugabo yajyaga guhinga numugore we bagera mu nzira akamurambika hasi kunzira akamujyaho pe! kubwibyo mfite ubwoba ko nutashaka abakozi bIMANA bagusengera mbere ,ko numara gushaka ko umugore wawe azakugiraho ikibazo! Gusa humura dufite Imana itabara nuyihungiraho yiteguye kugukiza icyo kibi!
ARIKO SE URINDA UVUGA KO WAKIJIJWE UBWO WAKIJIJWE IKI? NIBA — USENGA UKABA URIMO USHAKIRA UMUTI AHANDI NTAGO WIZERA NAMBA!!!! REKA KWIYITA UWAKIJIJWE WEGERE ABAKOZI B IMANA BAG– USENGERE UWO MUVUMO KANDI NAWE USHYIREHO AKAWE — USENGE BYUKURI WIKUREMO UBWO BURAYA. EREGA YEZU NI MUZIMA KU BAMWEMERA NIBA UMWEMERA AZAGUTABARA
Iki kibazo kiri muri handicape zikomeye dufite mu gihugu cyacu, akenshi umuntu avuga ibi abantu bagatangara mais biri mu bimwe aba pssy bakadufashijemo, nubwo mbona ababyigiye batahawe akazi muri za centre de sante. Gusa inama naguha kuba wateye intambwe ubyandika ni nziza kugirango abantu bamwe na bamwe baguhe inama. Njye rero iyo naguha ni ukwemera ukagana umwe mu nzobere dufite Mukezamfura Nasson, kuko ni indwara ikomeye itera ni ibindi par manque de satisfaction plus recherche de statisfaction mu bintu bitari byiza conscience byatuma uniyanga bitanga les maladies psychosomatique. Ubwo rero inama nuko washaka uwo Nasson akaba yagufasha. Kuko iki kibazo si wowe kigiriraho ingaruka gusa parce que yaba societe et ta famille biyigeraho.
Iki kibazo kiri muri handicape zikomeye dufite mu gihugu cyacu, akenshi
umuntu avuga ibi abantu bagatangara mais biri mu bimwe aba pssy
bakadufashijemo, nubwo mbona ababyigiye batahawe akazi muri za centre de
sante. Gusa inama naguha kuba wateye intambwe ubyandika ni nziza
kugirango abantu bamwe na bamwe baguhe inama. Njye rero iyo naguha ni
ukwemera ukagana umwe mu nzobere dufite Mukezamfura Nasson, kuko ni
indwara ikomeye itera ni ibindi par manque de satisfaction plus
recherche de statisfaction mu bintu bitari byiza conscience byatuma
uniyanga bitanga les maladies psychosomatique. Ubwo rero inama nuko
washaka uwo Nasson akaba yagufasha. Kuko iki kibazo si wowe kigiriraho
ingaruka gusa parce que yaba societe et ta famille biyigeraho.
abantu barimo batuka uyu muntu wanditse ikibazo afite nibareke kumurenganya kuko Sex Addiction ni uburwayi buturuka mu bitekerezo bituma umuntu agira imyitwarire idasanzwe yo guhora yiruka ashaka gukora imibonano mpuzabitsina. ubu burwayi kandi buravurwa. buvurwa hakoreshejwe uburyo bita mu ndimi z’amahanga Psychotherapy (ni ubuvuzi bukoresha ibiganiro n’ubufatanye buba hagati y’umuganga n’umurwayi bigamije gufasha umurwayi guhindura imyitwarire akareka imyitwarire imubangamiye akagera ku rwego rw’imyitwarire itamuteye ikibazo) ubu buryo bw’ubuvuzi nubwo mu gihugu cyacu butazwi cyane, ubu bwarahageze kuko mu bitaro bikomeye byo mu rwanda abo baganga barahaba babita psychologists. mu bihugu biteye imbere ubwo buvuzi burakoreshwa kandi buramenyerewe cyane. uyu muntu anamugira inama yo kujya gushaka abo baganga aaaabakamufasha kuva muri kibazo afite. Hari uburyo bwinshi bakoresha nk’ubwo bita Cognitive and behavioral therapy, Psychoanalysis, systemic approach. ni uburyo bushingiye ku gusesengura ibitekerezo bibangamira umuntu n’uburyo bwo kubihindura.
Ariko icyo mwita gukizwa ni iki? ni ukwirirwa mu rusengero se cg kuba muri Chorale, uzasome Romans 10, 9 – 10 ubundi ubigenze uko havuga uzahita ukizwa. Nukuri iyo mico na daimon wakubase azahita akubura. NAHO RWOSE NTABWO UKIJIJWE PE. Ibaze ko mu nkomanga bigutera hatarimo ko ucumura ku Mana?
Ikibazo cyo kirahari kandi ni ukuri .Njye inama namugira ni ebyiri, iya mbere ni ugushaka abantu basengana bakajya imbere y’Imana bakiyiriza bagasenga,bakamukorera deliverance(Agomba kwihatira gusenga buri gitondo uko abyutse afite bible agasaba Imana kumuha gutsinda dayimoni ndetse n’umubiri).Icya kabiri mu gihe yifuje iyo migenzo mibi ni ugushaka agatambaro nka gan de toilette(igihe cyose agize desir sexuel) akagashyira mu mazi ashyushye yarangiza akazengurutsa ku gitsina cye nk’iminota itatu,bihita bituma desir igenda. buhoro buhoro hamwe n’Imana bizatuma atsinda umubiri,anatsinde dayimoni imutera ibyo bintu.Bityo ikibazo cye kizahinduke amateka.Ikindi atagomba kwibagirwa ni iki :ni uko umwami Yesu yagize ati “Iyo dayimoni ivuye mu muntu ntigenda ngo ihere ahubwo ijya mu butayu ,ikazongera ikibwira iti aho uwasubira mu nzu nahozemo” Bivuze ngo agomba kwimarira mu Mana wese akayisaba gutegeka umubiri kuko satani arongera akagaruka,niba rero afite uburinzi bw’Imana icyo gihe azanesha.Urugamba turimo rurakomeye,igihe kirageze cyo kwambara intwaro z’umwuka nk’uko Paul abivugaÉphésiens 6: 11-18
Ariko ijambo “GUKIZWA” risigaye rifite ibindi bisobanuro bitaribyo twese tuzi!!! Ngo igitangaje nuko ukijijwe!!! NIba ibyuvuze utabeshya, wemereko udakijijwe ubundi uhabwe agakiza kanyako kubuntu nibwo uzakira ibyobyose. Ikibabaje siwowe gusa ahubwo nuko hari benshyi bakijijwe nkawe, kandi bakababaziko bakijijwe koko!!!
ko wumva wakijijwe umuganga uruta Imana ni uwuhe. Reka kuvanga ama dossier. Kizwa cyangwa wandagare. mbabajwe n”umukobwa wabandi ubeshya. Niba akijijwe koko Imana imuhe amaso yo mu mutima akwiceho mwizina rya yesu.
Muvandimwe nukuri kamere ntikurwa na reka kandi kwinjira murusengero no muri gahunda zurusengero izarizo zose nko kuririmba, protocole, securite, nizizindi, gahunda zose tubona murusengero ibyo ntabwo bikiza ingeso cyangwa kamere iba mumuntu.Ahubwo kuko kamere zacu zitubamo binyuze mu mahame karemano (nature conditions) nkuko umuntu ashobora kuvuka afite ishusho yababyeyi be cyangwa y’umuntu runaka wo mumuryango wa hafi cyangwa wa kure inyuma kumubiri ugasanga bavuga bati uriya mwana asa nanyirakuruza cyangwa nyirasenge niko nubumuntu bwimbere nukuvuga imico, amarangamutima, imitekerereze imyumvire, nizindi ndangagaciro zigize umuntu wimbere tuvukana bugira ishusho yababyeyi cyangwa bamwe mumiryango yacu bahafi cyangwa bakure.Rero niyo mpanvu kristo avuga ko hagomba kubaho kuvuka ubwakabiri bitarukubatizwa mumazi gusa kuko biriya nikimenyetso cyabyo. Ahubwo wibuke ko umwana avuka binyize munzira ndende y’urukundo no gusabana cyangwa kubonana kwabakundanye (umugabo numugore) niko no kuvuka ubwakabiri bisaba amahame namabwiriza ngenderwaho y’urukundo rukomeye cyane rwihariye ruba hagati y’umuntu na Kristo.Rero mwijoro ryo kuwagatanu kristo yagiye kubise ijoro ryose araramukwa abira ibyuya byamaraso ajyigorogota asuka igisanza cy’amaraso ye nkuko umubyeyi abyara ababaye niko operation yagenze agiye gupfa afata ubumuntu bwe bwimbere aribwo mbaraga yo mumaraso ye yamuteraga guhumeka gukora imirimo myiza urabiziko iyo mbaraga ariyo umwuka wubugingo iyo ivuye mumuntu baravuga ngo arapfuye rero burya iyo umuntu umwuka wubugingo umushizemo bavuga ko yapfuye bakajugunya niyo mpamvu uzumva bavuga ko ingeso ipha aruko nyirayo yapfuye uwomwuka uba mumaraso mu balewi havuga ko amaraso aribwo bugingo ahindurwa ubugingo nubugingo buyarimo rero muyandi magambo ubugingo ni imbaraga yo mumaraso niyo mpanvu uzumva bavuga ngo ntiyabireka bimuri mumaraso icyo amaraso amaze nugutembeza iyombaraga yitwa ubugingo mungingo zumubiri iyo mbaraga iba mumaraso nanone yitwa umwuka rero iyo ugushizemo bavuga ko wapfuye amaraso agahagarara umutima ugahagarara.sasa kristo agiye gupha iyombaraga yari mumaraso ye yitwa ubugingo yahise ayibitsa papa we aravuga ngo data nshyize ubugingo bwanjye mumaboko yawe yabukoreye imyaka mirongo itatu nitatu abubista papa we yanyuze mubwana, adoresanse, nubusore ntiyakora icyaha na kimwe, abubitsa se nanubu iyombaraga yo mumaraso iri mubiganza by’Imana data yakoreye ubumuntu buzima abubitsa se ngo uwo bazakundana cyane bakagirana ubushuti budasanzwe yesu numwuka wera bazihuze kuri uwomuntu bamubyare avuke ubwa kabiri.rero urabizi ko iyo umuhungu yakunze umukobwa amusaba ko bahurira ahantu biherereye heza mugihe gituje kugirango baganire kandi urabizi ko ifuni ibagara ubushuti ari akarenge urukundo rwanyu rukagenda rukura buhoro buhoro suwo mwanya iyo aribintu bya seriye mubanza kuganira etape kuyindi ibiganiro bigenda bikura nurukundo rukagenda rukura kandi ruryoha kugeza igihe mwiyemeje kurushinga mutakibasha kwihanganira kuba ukubiri maze mukabana mugaterana inda umwana akavuka asa namwe cyangwa abo mumiryango yanyu niko no kuvuka ubwakabiri kristo yabwiye nikodemu bigenda kandi bigira amahame bigenderaho. Rero inama nziza mbona kreya amitiye na yesu uti gute fata amasaha meza atuje adahinduka umuhe randevu muzajye muhuriraho yaba nijoro, nimugoroba se cyangwa mugitondo ukigera kukazi muhijambo bihagije ufate ama lettre (amabaruwa) ye yandikiye abakunzi be utangire kuyasoma nibura uzajye usoma igice kimwe gusa muminota icumi umare iminota itanu wibaza icyo ashatse kukubwira indi itanu uhumirize umubwire akajambo cyangwa icyifuzo kiri kumutima wawe nyuma yiyo minota makumyabiri wikomereze ubuzima bwawe busanzwe kandi ntuzakangwe nuko wakoze amakosa ngo utinye kubahiriza randevu mufitanye nubwo waba uvuye kubonana nagakumi kawe uzajye uza umubwire uti urabizi ko bikiri muri process ariko ndabizi numara kumbyara byose bizashira nikamere navukanye nziko muriyiminota yacu 20 ibibizahinduka. muzakomezanye muriya minota 20 ya burimunsi muminsi 20 yambere ntabwo biba biryoshye ariko iyo ukomeje nturambirwe cyangwa ngo urekere ntusibe narimwe hari akantu kangana nakavungu kingwa kagenda kiyongera mukiganiro cyanyu kakagenda kiyongera iyo usibye kavaho uzagerageze impinduka iva mukuryoherwa nurukundo rwanyu uzayibona nko mumezi abiri.Icyakora nubigambirira murayo masaha nibwo uzajya ubona hivangamo gahunda nyinshi zidasanzwe zigutera kuyimura cyangwa kuyihindura uzirwaneho ayo masaha uyacunge kuko hari imbaraga ebyiri ziyarwanya cyane harimo satani na kamere yawe ubwayo idashaka ko mwazatandukana kandi mumaranye igihe kinini niyo mpanvu byitwa ko ari intambara kandi kwirwanya ukitsinda niyo ntambara iruta izindi zose.mbaye ndekeyaha izindi nama nandi mahame tuzabivuganaho ubutaha ariko ibyo nibyo byibanze kandi nimukundana cyane wenyine azagenda akumenera amabanga menshi yakugeza kuntego yurugendo rwawe.Merci
Ndagukunze Esther, nanjye uramfashije. Imana iguhe umugisha
gusenga nibyo bikiza izondwara zose ntakindi ntanumuganga wayigukiza kbs kandi ninawe wifatira umwanzuro
iyinkuru nayisomye rwose ndemera ko aribyo ariko niyo yaba impimbano rwose bibaho kuko nange byigeze kumbata.nyifata salary nabanza kurya umwana nkabona kupanga ibindi.hanyuma byagabanutse gute?mbere ibyo nabikoraga nibana birumvikana nabazanaga aho ncumbitse hanyu bibangombwa ko mbana na sister birangora kuba nazana umukobwa ngo ejo nzane undi.uramutse usomye izinkuru utarasambana nakugirinama yo kutabigerageza kuko biragoye kubivamo gusa ikibabaje murikigihe bigoye urubyiruko kudasambana ariko plz wibigerageza mbese bimeze nko kura ubuki burimo uburozi(nonese ikiza nukurya ubuki ugapfa?cg wakirengagiza uburyohe bwubuki ariko ukabaho).impamvu nanditse ;inkuru ndende yumuntu witwa esther haruguru iranyubatse kandi yakoze cyane!mubuzima nsomye inkuru inkoraho ubwange kuko nange nyigiyeho byinshi!I pray the wisdom of God to be upon esther always!if i could know you.anyway thanks alot.request:sikenshi mbona internet ariko nubona haricyo wafasha ujye ugikora.now i can say sites like this have the healing articles from knowledgeable or annointed people.thanka stay in peace!
Karege kuvuga umugabo ntashaka kuvuga ufite umugore ndumva avuga ugaragara nk,uwiyubashye mu ikoti ryiza n,imodoka ihenze
sry kbsa.arko inama yanjye nuko wajya kwa muganga kdi ukitonda gufata icyemezo cyo gushaka umugore kuko ikibazo cyawe kirakomeye cyane.
Comments are closed.