Digiqole ad

Namenye ko umugore wanjye yakodesheje umuryango mu bukwe bwacu

Nk’uko Umuseke.rw wiyemeje kugira uruhare mu gukemura ibibazo bikigaragara mu muryango nyarwanda ufatanije n’abawusoma, mu mpere z’icyumweru gishize waganiriye n’umugabo ubogoza, wayobeye icyo yakora nyuma y’uko asanze umugore we yarakodesheje ababyeyi mu gihe cy’ubukwe bwabo, bityo aka asaba ko mwamugira inama, mu kamufasha no gufata umwanzuro ushobora kubera intangarugero abandi bateganyaga kubikora cyangwa bashobora kuzahura nabyo.

Yatuganiriye uko byagenndekeye

Mu mezi abiri ashize, uyu mugabo yakoze ubukwe n’umukobwa yakundaga, ndetse n’urukundo rwabo ruryo, urugo runezerewe nk’uko abivuga mu minsi ishize rero nibwo yagiye gusura umusore w’incutiye amwereka amafoto y’umugorewe akunda.

Mugenzi we akimara kubona amafoto ahita avuga ati “Yooooooo disi uyu mwana aracyariho? Muheruka kera peeeee”

Umugabo ati ”Yego sha niwe mugore wanjye ariko sha ni agapfubyi.”

Nyamusore ati ”Reka reka ababyeyibe se barapfuye sinabimenya? Barahari si uwiwacu za Cyanguguse?”

Umugabo ati “Oya sha maze twamenyanye ari agapfubyi ubwo wenda siwe, wibeshye.”

Umusore ati “Oya ndamuzi niwe, reka mpamagare mucyaro mbaze niba baritabye Imana.”

Nyuma yabwo umusore ahamagara iwabo mucyaro asanga ababyeyi b’umugore baracyariho, biyemeza kuzajya kubasura mu mpera z’icyumweru(weekend) n’uko umugabo ageze mu rugo araceceka ntiyabibaza umugore.

Weekend igeze, umugabo n’umusore barikora bajya mucyaro basanga umugore aracyafite ababyeyibombi ariko ntibanazi ko umukobwa wabo yashyingiwe.

Nyuma umugabo yaje gusanga umugore we yaranze kubwira iwabo ko agiye kurongorwa kugira ngo batamusaba kuzabuzamo kandi ari abanyacyaro, ngo basa nabi, ari abakene bityo akaba yarangaga ko bamubihiriza ubukwe, akodesha abandi bamuhagararira uko yifuza.

Bigoranye umugore yaje kubyemerera umugabo ariko amusaba imbabazi, ubu umugabo avuga ko yumiwe kubona baramaze igihe bakundana ataramubwiye ko afite ababyeyi mucyaro, bagakundana azi ko ari imfubyi kugera babanye, gusa ubu umwanzuro yafashe mu mutima we ni uwo gutandukana ariko ntibira kunda kuko aribaza uko abantu batashye ubukwe mu mezi abiri ashize bazabifata, ariko kandi ngo arumva atagikunda na mba umugore we kubera icyo kinyoma, mu mugire inama.

74 Comments

  • Ni hatari kabisa iki kinyejana giteye ubwoba!!!

  • shuti yanjye ihagane ariko reka nkubwire ubu ntarukundo rukibaho urukundo ubu rwabaye ibintu urukundo nafaranga ntarukundo ntarwo ntarwo koresha uko ushoboye akine ize kadi ntuzogere kubona isha itamba go nawe ute utwo wambaye abo bose ureba ntubazi itode njye uwasubiza mubusore ntagitekezo nakonjye kugira cyo gushaka nakonjyera kugira.

  • Yemwe, ibinyoma biragwira. Ubwo umuntu wanga ababyeyi be ngo nuko bakennye, uwo mugabo we umunsi yakennye azongera kumuca iryera? umva, sinavuga ngo batandukane, ariko Mama yajyaga avuga ngo “aho kubana n’umubeshyi wabana n’umurozi”.

  • Jyewe Inzobere sinjenjeka,va ku ngegera y’ingirwamugore!kuko nawe nugira ikibazo azakwigarama,azabyara abana yasambanye n’abandi bagabo,muveho vuba niba utaramutera inda ni amahire niba atwite kandi uzamufashe kurera,umugore nako umutindikazi wihakanye ababyeyi abafite,twe tutabagira turara tubogoza,uwo yazagukorera urusyo rushyushye!va ku muginga.

  • Umugore wawe ashobora kuba atari umugore mubi arumunyacyaro gusa no mumutwe Imana niyo Ireba mumutima wabantu Niba azongera kugira ibindi akubeshya Cg Niba atazongera Imana niyo Ibizi ngenumva ariwowe wakwicira urubanza ugafata igihe kinini Cyo kubitekerezaho .

  • Njye inama nagira uwo muntu ni ukumujyana kwamuganga kuko afite ikibazo gikomeye cyo kutemera icyo aricyo abapsy bavura iyo ndwara rwose. Kandi niba yarasabye imbabazi ashobora kuba yarumvise uburemere bwikinyoma cye kuko numugabo ntabuze icyo yaba yarabeshye umugore ikibazo gihari ni uburemere bwikinyoma. Ni ukumubabarira ubundi ukamwumvisha ko agomba kutagira ikibazo kucyo ari cyo.

  • ariko mana urukundo rwakonje ubuse njye ndunva uwo mugore igihe kizagera akagenza gutyo umugabo we nkuko yabigenjereje ababayeyi be.kuko ibintu birahinduka umugabo ashobora kuzagira mubuzima bubi agasanga umugore amwihindutse cyakoze uwo mugore nakizwe

  • birababaje guhakana umuryango wawe kubera impamvu runaka??? nonese urumva uyu musore nagira ikibazo runaka cg agakena nyamugore atazajya amwihakana!!!!!! ok sinshiye urabanza njye kubwanjye inama natanga nuko umusore yajya ku mavi agasenga akomejje imana izamwereka icyo gukora.

  • Yewe, mutandukane kuko nta mugore umurimo,numupfu gusa.

    • Ntukavuge na rimwe ijambo ryitwa divorce kuko yatandukana nuhisha ababyeyi akarongora uwabishe akabamara.

      Hahahh ubusirimu buragatsindwa peeeee

      Ihangane mugabo ubwo umenye ko bariho rero bafashe ubavane mu bukene cg wavugaga gusa nta nikikuvaho hahahhhh

  • Gutandukana ntabwo ari cyo gisubizo kuko hari abantu abashaka kugira umuryango(umugore n’abana), ntiwamugira inama yo gutandukana kandi ejo azashaka undi; hari ubwo uwo yashaka bwa 2 yaba ari mubi kurusha uwa mbere, kimwe no kuvanga abana badahuje ba nyina bikurura ibibazo mu miryango.
    Ntawe udakora icyaha uretse ko kiriya cyo kwihakana ababyeyi ari urukozasoni. Musenge Imana kandi twizere ko uwo mugore atazasubira ukundi.

  • Ahokugirango muzicane bimwe byateye muzatandukane kuneza. , Umuntu muzima ahisha ababyeyi ate ? Azasubire gusaba Iwabo umugisha wa kibyeyi nahubundi ntamahoro azagira akwiye gukizwa wenda namenya Yezu azamufasha kubaka Urugo nahubundi numupfapfa sumugore .

  • Iyo bavuga ngo akabura ntikaboneke abantu twumvicyi?umubyeyi uko yabarikose burya arakomeye nonerero mugabo imbeba irya umuhini yototera isuka uyumunsi ni ababyeyibe ejo ni wowe kuba ubimeye hacyirikare niyo chance yawe irukan/umuswa kuko ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isukaaaa.

  • Ncuti yanjye; ndagira ngo nkubwire ko uwo mugore nawe atari we! ashobora kuba yarabonye ko nakubwira ko afite ababyeyi urahita umwanga bitewe n’impamvu nyinshi, rero, kumwanga si wo muti kuko ashobora kuba afite igikomere aterwa no kuba yaravukiye mu cyaro kandi mu bakene, ibyiza, gerageza kurushaho kuganira na we unarusheho kumukundisha ababyeyi be,ndetse umufashe kurushaho kubasura no kubakira mu buzima bwe. naho ubundi ushobora gusenya kandi n’ubutaha ntubone undi mwubakana,cyangwa ntubone uwo mukundana nk’uwo. Baca umugani ngo “usenda umugore uguguna igufa, ukazana urimira bunguri”

    • Lucky ndemeranya nawe. Nibyo koko uyu mugabo arababye, ikinyoma kirababaza, noneho iyo bigeze kuwo mwashakanye bikarushaho kubiha kuko bituma umutakariza icyizere. Gusa uyu mugore yari afite igikomere yatewe n’ubukene bw’iwabo, byatumye atabasha kwiyakira no kwakira ko ari abanyacyaro. Iyo rero ufite igikomere, murabizi mweseb abenshi mwarwaye igisebe, urangwa no kwigizayo cyangwa kwigirayo, wanga ko ibyo wigizayo cg uhunga byagutoneka muri cya gikomere. Rero wa mugabo we uyu mudamu nk’umugabo wamukunze, wimutererana, mufashe gukira icyo gikomere.

      Inzira ya mbere, mufashe gusenga by’ukuri. Niba nta sengesho rirangwa mu rugo rwanyu, bizabagora. Mwitoze gusenga igihe cyose mbere yo kurya, kuryama no kubyuka. Ibi bizatuma asabana n’Imana yumve ububi bw’icyaha icyo ari cyo cyose. Ikindi, mu mvugo itarimo uburakari, mufashe yumve agahinda yateye ababyeyi be maze yishyire mu mwanya wabo yumve ari we umwana azabyara yabikoze ukuntu byamubabaza.

      Ibi bizatuma yumva neza uburemere bw’ikosa yakoze bimuganishe kwicuza. Azicuze yigorore n’Imana hanyuma ajye gusaba imbabazi ababyeyi be. Uzamubere urugero rwiza rwo kwanga ikinyoma, wirinde kujya ugira icyo ari cyo cyose wamubeshya, kugira ngo atazongera kugwa mu cyaha cyo kukubeshya. Kumwirukana siwo muti, wibuke ko wamusezeranyije ko uzamukunda iteka ryose kugeza gupfa quelque soi les conditions.

      Iryo ni ihurizo rikomeye uhuye naryo, ariko se wari uzi ko imbabazi zikiza. Kandi rero uwababariwe arakunda cyane. Uzasome inkuru ya Mariya Madalena muri bible, Yezu amaze kumukiza abari bagiye kumwica, yamubabariye icyaha yari yakoze, ariko urukundo yamukunze ni ntagereranywa. Wowe uvuga gutandukana, uretse ko byanakugora kubona impavmu utanga mu rukiko, ariko iyi si n’impamvu ikomeye. Waba ubaye ikigwari.

      None se iyo usanga yari afite ubundi burwayi bw’umubiri wari guhita utandukana nawe! Umugabo ni ukemura ikibazo si ucyigizayo cyangwa ngo agihunge. Keretse niba utamukundaga by’ukuri. Reka ndangize nkurangira amasomo muri bible yagufasha: Urukundo rwihanganira byose 1 Korinti 13, Isengesho ristinda ikibi: Tobi 8. Wikwirahuriraho umuriro wo gutandukana n’umugore ku mpamvu yoroshye, uzaganire n’abubatse (najye ni uko), uzasanga nta rugo rutabamo ibibazo.

      Icyawe rero ntabwo cyakaguteje divorce, keretse niba hari ibindi bikaze wamubonyeho, kuko iyi ndwara nubimufashamo izakira kandi icyari cyatumye umukunda ntaho cyagiye, uzarushaho kumukunda. Mugire Imana izingiro ry’urugo rwanyu, ibindi izabikora. Hari byinshi nakubwira, ariko biragorana kubishobora kuri uru rubuga. Niwumva ushaka ko dukomeza kuganira, uzake umuseke e-mail yanjye. Ugire amahoro.

      • Muvandimwe Jado inama uanze ninziza cyane, icyo nakongeraho ni uko urukundo rwihanganira byose, rukababarira, kandi abanyarwanda baca umugani ngo “Uharanira gucasha nka nyoko ukamara amazu” Kubeshya uwo mwashakanye muzabana ubuzima bwose, igihe cyose,ni bibi cyane, ariko na none ntabwo waherako ufata umwanzuro wo gutandukana nawe, ahubwo mwegere umuganirize, umufashe kuva mucyaha no kwicuza, kandi amenye ko kwihana ari ukureka, ushobora gutandukana nawe ugasanga ushaste undi mubi kurushaho ese nawe watandukana nawe?
        Kwihangana biruta byose, kandi wicika intege, kuba yarasabye imbabazi ongera umugirire ikizere,
        Iyo mu murenge dusezerana batwigisha gufasha imiryango dushatsemo, bityo rero mufashe kuvana ababayeyi be mu bwigunge uko uzabishobozwa kandi nawe abegere abasabe imbabazi , ababyeyi si nkatwe, baramubabarira.

        Wihutiraho ngo umubabaro gutere gutandukana nawe kuko nyuma ushobora guhura nukubabaza kurushaho ” ngo wirukana uguguna igufa ukazana urimira bunguri” ubyirinde

  • umva nkubwire urukundo rurihangana wakwihanganye ko iyo umuntu yagusabye imbabazi kandi ko nta mutagatifu uri mu isi ko abatagatifu bibereye mu ijuru

    • Reka kumubeshya,udakunda nyina yaneraga akamuhehera akunda nde,uwo nta rukundo rumubamo ni ibuye. Kandi urugo rwubakiye ku kinyoma ni nk’inzu yubakiye ku mucanga,ntirutinda guhirima.Reka ingetura yangare ejo nawe mutazagera ahantu ati uyu simuzi.

  • Ngo wirukana umugore uguguna igufwa ukazana urimira bunguri.Ihangane uhane umugore wawe yemere ajye no kubibwira ababyeyi abasabe imbabazi.Kuko ushobora no gushaka undi uroga, usambana…. maze ukifuza wa wundi wa mbere.

  • Uyu mudamu afite umudaimoni wo kubeshya shaka umukozi w,Imana amusengere asabe Imana imbabazi ubundi icyo kibazo Kiraba gikemutse Burundu ntusenye Urugo .

  • Warahuritse wa mugabo we;ishema ry’ababyeyi ni ukubona umwana wabo ashyingirwa none uwawe yahishe ko afite ababyeyi, birumvikana ntibari no kumenya ko afite ubukwe kandi yararangije kubica mu mutwe we! Umubyeyi uko yaba asa kose aba yarakubyaye, ahubwo ugize Imana ugasirimuka; nabo uba ugomba kubasirimura. Uwo mugore wawe washatse kuba imfubyi rero umenya yumva ababaye zo hari uruhare babigizemo. Icyo cyaha jyewe nagishyira mu rwego rumwe na wa wundi uba uzi neza ko atazabyara (atagira nyababyeyi) yarangiza akamerera umuntu gushyingiranwa nawe!! Ubwose nimubyara, abana banyu bakazabihakana, byazagushimisha ? Ese ubwo abana banyu bari kuzakura nta sekuru na nyirakuru kandi bariho ? Uwo si umugore ni “opportuniste” mu kinyarwanda umuntu yavuga ko ari “rutemayeze”; ubwo nawe nukena gato, azasanga undi umeze neza!!! Nta wakubwira ngo tandukana n’umugore wawe ariko icyo jye nkweretse ni uburemere bw’ikibazo n’ingaruka zacyo wowe wifatire icyemezo ukurikije ibyo byose. Ari jye nabanza nkamenya niba adatwite; kandi niyo yaba atwite umwana nazamwitaho ariko tugatandukana. Umuntu udashishwa n’abamubyaye nawe ntacyo uri cyo imbere ye.

  • Nshuti ikibazo kirakomeye ario kuburyo kitabonerwa umuti, umukobwa mugihe mumaze mukundana ukageza igihe yo gukora ubukwe nibizima kdi birumvikana, jye numva wowe ubwawe wamusaba ko ajya kukwereka iwabo nubwo ahageze ariko byabaye kugirango ukri kujye ahagaragara kuk byari igihe ubundi umusabe ubwira wabo ibyabaye byose anabisabire imbabazi imbere yababyeyi be nawe kdi azigusabe ubundi ukomeze wubake urugo rwawe unmutose gukunda abakene ndumva jye ntnama nugira yo gusenya kuko nundi uzashaka simiseke igoroye murakoze

  • Oya wisenda umugore wawe siwo muti. Mwicaze umubaze neza icyabimuteye nurangiza utumire ababyeyi be abapfukamire abasabe imbabazi ubundi nawe umubabarire mwiyunge. Uramurenganya nawe siwe hari ubwo abantu bavukira mu butindi yagira aho agera akibagirwa cg wenda yanibwiraga ko nabakwereka mukamenyana iwanyu batazatuma ubana n’uwo mukobwa wo mu batindi cg se nawe akaba yifitemo ubwirasi. Gusa wamwigisha ko bene ubwo bwirasi ntaho bwamugeza kandi ukamuremamo ikizere ukamwumvisha ko umwakiriye uko ari kose na famille ye nta kibazo iguteye bizamuruhura kandi uzamusabire n’ababyeyi imbabazi. None se iyo dusezerana ntituvuga ngo nzagukunda waba uri muzima cg urwaye? Menya ko ibyo nabyo ari uburwayi mu bundi maze umufashe gukira niba waramukunze koko

  • ibibintu ko numva biteye ubwoba!ariko umuntu yishimira kuba imfubyi? azatwegere tubanze tumusobanurire uburyo ubupfubyi buryana. ariko nanone wa mugabowe sinakugira inama yo gutana ihangane wubake ahubwo umusabe ko mwazajyana iwabo akabasaba imbabazi nawe akagusabira imbabazi mumaso yabo kandi ugerageze kuba incuti nababyeyi ba madam wawe kugirango ubagaragarize urukundo batazagufata mugatebo kamwe nako bafatamo umukobwa wabo.

  • Kuki mushaka mutabajije ? Iyo umuntu abaye imfubyi ubura n’umuturanyi we cg uwari inshuti y’umuryango ngo umubaze? Icyakora ikinyoma byo kirababaza cyane. Ikibazo rero ni uko atazakubeshya rimwe…. No kumwirukana si umuti kereka niba witeguye kugumira aho, sinon wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri !

  • yewe nange nkunda gutorera no koroshya ibibazo ariko umuntu wihakanye ababyeyi be bamubyaye sibana nawe pe ubwo murumva hari ubumuntu agira ra? mama wange na papa wange uko baba basa kose nabakwereka washaka ukanyanga sumuntu pepeee mureke kabisa

  • Jye rwose iyi nkuru ndayikemanga. ahubwo se ibi birashoboka? nonese yumvaga abo babyeyi yakodesheje bazamuhora hafi bakamusura akabasura, abana b abo babyeyi bakazabera uncles and aunties to her children? jye rwose ibi simbyemeye

  • Mu byiza no mu bibi.courage.

  • eeh,iyinkuru inciy’intege,urumv’iryoshyano!inama ni iyi:tegura ubundibukwe uhamagaze bababyeyi ba pirate yagukinze mumaso,uhamagare nababyeyi original,nabavandimwe,umutegeke gusab’imbabazi,ahasigaye mubane mumahoro, ntagihanokitari icyo,isiniko imeze

    • inama Yawe ninziza pe ikwiye gukurikizwa .

  • Mbega umugore uteye ubwoba, ariko kuva yarasabye imbabazi arazikwiye, gusa ntazongere.

  • umva rwose wamugabo we ihangane kuko urukundo rutababarira ntirubaho!! ibi siwowe wenyine bibeyeho abenshi barabahambye njye nakwihera ubuhamya bugera kuri bane!! mwegere umufashe akunde ababyeyi be kuko haba hari impamvu kdi numufasha nibwo uzaba werekanye ko wamukundaga!!! nonese tuvugeko wowe ntakosa urakora ngo akubabarire!!!! hagarara kigabo kuba umugabo nibyo ntakindi!!!

    • Nongeye ku inama za LUCKY (below), kubwo kwihangana ukajya kubonana n’abagize umuryango wa madame wawe ni ubutwari, none rero reka kuba ikigwari kubwo kumva ko wa divorca, k’ubwabo babyeyi bakubyariye umugore, n’abavandimwe baguherekeje ihangane kandi wegere uwo muryango ubasabe n’umugisha w’ababyeyi kandi ubabarire umugore wawe, …
      NCUTI YANJYE; NDAGIRA NGO NKUBWIRE KO UWO MUGORE NAWE ATARI WE! ASHOBORA KUBA YARABONYE KO NAKUBWIRA KO AFITE ABABYEYI URAHITA UMWANGA BITEWE N’IMPAMVU NYINSHI, RERO, KUMWANGA SI WO MUTI KUKO ASHOBORA KUBA AFITE IGIKOMERE ATERWA NO KUBA YARAVUKIYE MU CYARO KANDI MU BAKENE, IBYIZA, GERAGEZA KURUSHAHO KUGANIRA NA WE UNARUSHEHO KUMUKUNDISHA ABABYEYI BE, NDETSE UMUFASHE KURUSHAHO KUBASURA NO KUBAKIRA MU BUZIMA BWE. NAHO UBUNDI USHOBORA G– USENYA KANDI N’UBUTAHA NTUBONE UNDI MWUBAKANA, CYANGWA NTUBONE UWO MUKUNDANA NK’UWO. BACA UMUGANI NGO “– USENDA UMUGORE UGUGUNA IGUFA, UKAZANA URIMIRA BUNGURI”

  • Nongeye ku inama za LUCKY (below), kubwo kwihangana ukajya kubonana n’abagize umuryango wa madame wawe ni ubutwari, none rero reka kuba ikigwari kubwo kumva ko wa divorca, k’ubwabo babyeyi bakubyariye umugore, n’abavandimwe baguherekeje ihangane kandi wegere uwo muryango ubasabe n’umugisha w’ababyeyi kandi ubabarire umugore wawe, …
    NCUTI YANJYE; NDAGIRA NGO NKUBWIRE KO UWO MUGORE NAWE ATARI WE! ASHOBORA KUBA YARABONYE KO NAKUBWIRA KO AFITE ABABYEYI URAHITA UMWANGA BITEWE N’IMPAMVU NYINSHI, RERO, KUMWANGA SI WO MUTI KUKO ASHOBORA KUBA AFITE IGIKOMERE ATERWA NO KUBA YARAVUKIYE MU CYARO KANDI MU BAKENE, IBYIZA, GERAGEZA KURUSHAHO KUGANIRA NA WE UNARUSHEHO KUMUKUNDISHA ABABYEYI BE, NDETSE UMUFASHE KURUSHAHO KUBASURA NO KUBAKIRA MU BUZIMA BWE. NAHO UBUNDI USHOBORA G– USENYA KANDI N’UBUTAHA NTUBONE UNDI MWUBAKANA, CYANGWA NTUBONE UWO MUKUNDANA NK’UWO. BACA UMUGANI NGO “– USENDA UMUGORE UGUGUNA IGUFA, UKAZANA URIMIRA BUNGURI”

  • MUVANDIMWE MAZE GUSOMA INKURU YAKUBAYEHO, NDETSE NSOMYE NIBYO ABANDI BAKUBWIYE. ARIKO NIWOWE WENYINE N’IMANA YAWE NIBA UYEMERA MUKWIYE GUFATA UMWANZURO. ICYO TWE DUKORA NI UKUKUGIRA INAMA.
    IKOSA YAKOZE NDEBYE MURI IKI GIHE NI UKO YAKUBESHYE IKINYOMA GIKOMEYE CYANE MAZE UKAKIMENYA. BURIYA HARI NUBWO YABA YARAKUBESHYE IBINDI UTAMENYE. BIRASHOBOKA KO NAWE WABA WARIGEZE KUMUBESHYA.

    ICYO WOWE WAREBA NI UBURYO YABYEMEYE AKANAGUSABA IMBABAZI. IBISOBANURO YAGUHAYE NIBYO BYONYINE BIFITE AGACIRO.KUKO KUMUBABARIRA BIRASHOBOKA WENDA BYAZATUMA YISUBIRAHO UBUZIMA BWANYU BWOSE, WENDA WAMUBERA IMPAMVU YO GUKIRANUKA NO KUBAKA URUGO, WENDA WAZAVA AHO UGIRA URUGO RWIZA UTARI KUZIGERA UBONA MU BUZIMA BWAWE.
    GUKUNDA NI IKINTU GIKOMEYE
    KUBABARIRA NI IKINTU GIKOMEYE CYANE. AHUBWO MUFATIRE AHO MAZE MUKUNDANE KAHAVE, UMWIGISHE UBUMUNTU.NGIYO INAMA YANJYE

  • reka mbabwire nimutihana muzarimbuka ariwowe wamugabowe ucunge izamuryawe neza niba utari waramukundiye ko ari impfubyi yacitse kwicumu wasanga atariko bimeze ugahita umwanga kandi ndumva ntekerezako aribyo uyumugore nawe aricyo yashakaga kugeraho kuko iyo abwira uriya mugabo ko afite ababyeyi ntaba yaramukunza kuko ibyo bireze mwihane nahubundi birakomeye

  • Muvandimwe,
    gutandukana siwo muti kuko uwo mukobwa afite impamvu yamuteye kutakubwira ko afite ababyeyi. iyo mpamvu niyo ugomba kumenya naho gutandukana nawe ntacyo waba umurushije kandi nta n’icyo waba umumariye, ugomba kubimufashamo nawe akabasha gusohoka mu bibazo bituma atavuga ko afite ababyeyi.

    wibuke ko abanyarwanda baca umugani ngo “wirukana uguguna igufwa ukazana urimira bunguri”
    Tekereza neza mbere yo kugira icyo ukora!!

  • Biteye isoni nagahinda, mbega umugore, jyewe icyo nkuyemwo muriyi nkuru birumvikana ko umukobwa kuva ageze mu mujyi ntiyasubiye inyuma ngo afashe nabo babyeyi be, bivuze ko ari umukobwa gito, iwanyu iyo bakenye unabitaho kuba anabahisha nuko nawe ubwe atabasuraga ngo arebe uko bameze , numukobwa gito nadasaba imbabazi n’imana ibizi umugabo we yihangane, icyo nzicyo nuko nawe umusi yakenye azamwihakana byanze bikunze, Pole sana, ndi uwo mugabo nahita njugunya vuba cyane biteye ubwoba nubwambere nakumva ibi bintu

    • Alice gukabya bibi bibaho bitewe nimpamvu, ego simbishyigikiye ariko mbere yo gutangara nogukora comment nkiyo jy’ubanza umenye impamvu ndumva niba umugabo yarakunze umugore narebe niba ntakindi kibazo bakomeze ubuzima siwe wambere waba akoze ibyo.

  • nge sinkugira inama ahubwo ndakubaza,:
    1. mwashakanye hashize igihe kingana iki mukundanye?
    2. mwahuriye hehe?
    3. nta nshuti yagiraga mwigeze mumenyana kuburyo zakubwira amakuru ye?
    4. ubuno wowe uri tayari kubeshywa bene ako kageni?
    5. warongoye umugore cyangwa ababyeyi be?
    therefore, ndabona udakwiye gusaba gatanya kuko nkurikije ibyo uvuze ikibazo si madame ugifite ahubwo niwowe ubeshyeka nk’impinja!!!!!
    nge mbona hatanya ari madame wayisaba kuko nta mugabo afite. you are not serious at all!!!!
    noneho nkugire inama nk’umusaza?
    1. niba madame nta kindi cyaha wamubonyeho uretse kukubeshya kubabyeyi, ukaba wumva umukunda bya nyabyo, kandi nawe ukaba wumva wikunda, aya niyo mahirwe wabonye yo kwerekana urukundo rwawe no kugaragaza ko uri umugabo w’intarumikwa!!!!
    2. kunda umugore wawe reka ibyo gukina nubuzima.
    3. wibuke ko inkoni ikubise mucyeba uyirenza urugo; nawe ntuzamwishyure cyangwa ngo ujye ubimucyurira.
    4. musohokane umugurire kamwe nawe ugasome muryoshye umubwire ko umubabariye bizahita bishira.
    5. biguhe isomo ntukajye upfa kwemera ibyo ubwiwe n’abantu cyane nkibyo bir very emotional even ifi wabibwirwa n’ababyeyi b’umugore wawe kuko bashobora kwihimura ku mwana wabo bakamubeshyera!!!!
    turi kumwe ndi umusaza!!!

  • ibitekerezo byatanzwe nibyiza,ariko kandi niyake ubutane, nibongera gukundana bazasezerana nta kibibuza kuko uwihakana nyina wamubyaye utaramubyaye azamugenza none se hari umutini wera ibitovu, nta bwo dukwiye guha intebe ikinyoma kuko benshi bashuka nabagiye gushaka ngo n’utamubeshya ntuzamubona ukagirango inkiko ntizikora, abanyarwanda ni basabe mariage contractuel “ubushyingiranwe bw’amasezerano” ababishaka biyongeze naho ubundi niko zubakwa imaze abantu kandi ntibazuka. Murakoze nza reba icyo myivugaho nsabe n’uru rubuga kuzayikoreshaho ikiganiro mpaka

  • Jye ndumva rwose iyi Atari impamvu yo gutandukana. Akenshi usanga imibereho umuntu yanyuzemo ituma agira trauma idasanzwe atanashobora gusabonurira abandi. Yahura n’uwo akunze akumva ko bizatuma uwo yakunze amwanga. hari n’igihe ibyo muganira bituma afata umwanzuro wo kuguhisha ukuri. Wasanga n’impamvu yaguhaye Atari zo. Hari uw nzi ise yahoraga aviola na nyina abizi, yabonye ageze secondaire ntiyagarutse iwabo yahoraga avuga ko nta babyeyi afite kandi mu byukuri ntabo pe!!! Hari n’undi wari ufite fiancé ise aba ari we wica uwo mu fiancé muri genocide, none yaheze ku ishyiga, avuga ko ari imfubyi nawe. Mujye mwitondera guhita mucira abantu imanza nyamara… . Mubabarire, hanyuma ugire igihe umuganirize uzamenya byinshi ushobora gusanga afite ibyamukomerekeje umufashe aho kumutererana…

  • BIRABABAJE KO AMAJYAMBERE AGERA HOSE BARIYA BABYEYI UMURIRO NUBAGERAHO BAGAHABWA FILIM Y’UBUKWE BAKUMVA(MC) AVUGA NGO IRIYA MFUBYI! NTA GAHINDA BARIYA BABYEYI BAGIRA KOKO?ESE NIHAGIRA USAZA BAZAJYA KUMUSHYINGURA BWA KANGAHE?MUJYE MUKINISHA IBINDI ABABYEYI BARARYOHA!!!ESE MUGIZE IBYAGO BAKAZA MWABAFATA GUTE?NKA BAMUZUKA?NIMUMBWIRE NAMWE!

  • 1Ubundi umugore n,umugabo bapfana iki?ntacyo ntanakimwe.Umwe aba yaravuya hariya undi hariya bagahura
    2Umwana n,ababyeyi bapfana iki?baramubyaye,ni amaraso yabo
    Ndagira mbabwireko umugore wihakanye nyina(akabura ntikaboneke)akihakana se noneho kubera ubukene da!gute atazakwihakana wowe rubanda umaze gukene???
    3Ugombe ukore ushake i senti moindre erreur zikagushirana kakubayeho nawe azakwihakana.Gusenya siwo muri ahubwo koroboza ukore mugabo!!!

  • umva nshuti yanjye inama naguha nukumubabarira niba ntakindi kibazo afite kuko hari ikintu nibajije ese wenda ntakibazo cyubwoko kirimo hanyuma akaba yarabiguhishe bitewe nubwoko yumvaga ushaka kandi akaba ataribwo ndumva wamubabarira niba ushaka kubaka kuko icyo ntago arikibazo cyatuma usenya kuko kuba umugabo ntago ari ipantaro twambara ahubwo nijambo rihabwa umuntu wabashije gusohoka mubibazo byagaragaraga nkibikomeye kandi nusenya uzaba wihaye rubanda kukantu nkako kabana njyewe ntago mfite imyaka myinshi ariko ndakuruta kandi igituma abana bikigihe bihutira gusenya nukubura ababahugura umva nsimbure abakaguhaye inama ntega amatwi wamwanawe have wisenya ahubwo ndagirango mkubwireko abagore bagira amakosa menshi kandi impamvu bayakra nasanze aruko bakora byinshi kandi ukora niwe ukosa kandi niba umukunda nawe utaramubeshye ntakintu urukundo rutihanganira ihangane kandi tera intambwe ugana imbere

  • NIBA UTAKIMUKUNDA N’UBUNDI NTIWIGEZE UMUKUNDA. NONE RERO INAMA NAKUGIRA NI UKUMUREKA MUTARABYARA ABANA BO KUBABAZA NABONYE HANO KW’ISI BYEZE. JYEWE MFITE ABANA BATANU ARIKO NATINYE G– USENYA KUBERA NTINYA KUBABAZA ABO NABYAYE KANDI JYEWE NSENGA IMMANA ISHOBORA BYOSE NGO IBIMFASHEMWO KUKO ARIWO MUTI WONYINE KU KIBAZO MFITE. NAHO UMUGABO N’UMUGORE NTACYO BAPFANA PE. IYO KIBA GIHARI NTABWO UMUNTU ABA AHINDUKA UWO YAKUNZE AMWIZEZA IBITANGAZA BAMARANA KABIRI AGAHINDUKA. NONE RERO MUGABO MWIZA, HINDURA HAKIRI KARE UTARABYARA ABANA BO KUBABAZA KUKO NZI NEZA KO ICYO GITOTSI CYAJEMWO KITAZIGERA GIHANAGURIKA MU MUTWE WAWE, KANDI BURYA ABAGABO NTIMUKUNDA AHUBWO MURAKUNDWA, KUKO N’IYO MURONGOYE UMUGORE IYO BUKEYE MUKABONA UNDI NGO WITWA MWIZA KURUSHA UWO MU RUGO UBUZIMA BURABAHAGARARANA BITEWE NO GUHARURUKANA. UMWANZURO RERO BIVEMWO UTARANDAVURA KUKO NUBWO WAMUGUMANA WAMUCA INYUMA KANDI NABYO NTA MAHORO ABIBAMWO NI INDURU GUSA MUKARANGIZA MUTERANA IBYUMA UMWE AGAKURA UNDI KW’ISI. DORE IBIMENYETSO CY’UKO KONGERA KUMUKUNDA BIGOYE: UZUMVA UFITE ECHEC IKOMEYE MU BUZIMA, UHORA WUMVA NO KURUTAHAMWO UTABISHAKA, UKUMVA UMWANZE CYANE. KANDI NAWE UKIYANGA. NIBA RERO UDASENGA IKIZAKURIKIRAHO NUKUJYA KWISHAKIRA AKAKUMARA STRESS MAZE URUGO RUGASENYUKA BURUNDU BAKAJYA BARUREBERA INYUMA KANDI MU BY’UKURI NTARURIHO. IBYO BINTU BIREZE NYABUNA GARUKIRA HAFI NIBA NTA KIBONDO KIRAZAMWO UKUMVA NTA MBABAZI WAMUHA MUREKE. NIBA ATEMERA KUGUSABA IMBABAZI NGO AZISABE N’ABABYEYI BE IMBERE YAWE, UZAMUREKE WIKOMEZA GUHATIRIZA NDAZI AHO BINGEZE URETSE KO JYEWE NAMAZE KWIYAKIRA KUBERA KO MPAFITE UMUGISHA W’ABANA NTAZIGERA NITESHA KUKO N’UWITEKA YAZABAMBAZA KANDI NARABIMWEMEREYE KO NZABARERA NEZA. JYEWE RERO NABAYE IGITAMBO CY’ABANA BANJYE KANDI NTACYO BINTWAYE NKOMEJE URUGENDO RW’INTAMBARA Y’UBUZIMA NIHANGANYE KANDI NZANESHA KU BWA YESU KRISTO UMPA IMBARAGA.MURAKOZE

  • ahaaaaa ndumva mbuze inama nguha.ihangane gusaaaa

  • mwaramutse museke.rw cyeneye email ya jado kubera inama nyishi ze
    zubaka jyambona agira abantu beshi kandi zubaka.mushobora kuzohereza kuri email yajye nashyize haruguru.murakoze

  • Reka nkubwire wamugabowe urukundo rubababarira byose niba waramukunze byukuri komeza kumukunda kuko gutandukana nawe siwo muti.
    ababakugira inama yo gutandukana nawe sinzi niba bubabatse cy se hari experience yingo bafite,ushobora gutandukana numubeshyi ukazashakana nindaya cg undi ufite izindi ngeso zirenze izuwo.
    wowe reka quality ze uzishyire kumunzani hamwe na defaut ze urebe ikipeza ikindi hanyuma ukore icyo umutimanama wawe ukubwira.

  • Uwo mugore mutuye indirimbo yitwa akabura ntikaboneke ni nyina wumuntu hariigitero kirimo kivuga ngo akubyara uri mubi ariko ntakujugunye hari nahandi havuga ngo mubi cg mwiza uko asa kose ni nyoko umva mugabo mbabarira ugure CD iriho iyi ndirimbo uzayimushyiriremo umusabe gutuza akayumva wenyine azamenya icyo gukora ikindi nshaka kubaza ko umugabo atanga inkwano wazihaye nde?ndakwinginze fasha abo babyeyi ubaheshe ishema maze utegure umunsi mukuru ubatumire hanyuma ubwire na babandi nakwita nabo babi kuko bafite ubufatanya cyaha bashyingiye uwo batabyaya ubatumire hanyuma hazabeho ihererekanya bubasha bamburwe inkwano nububyeyi zihabwe banyirazo ikindi navuga gerageza kwegera umugore wawe ari mugihe ahangayikishijwe ningaruka zikinyoma nicyaha hanyuma umusabe gukora uwo munsi mukuru niba koko ntakindi umunenga niba ntanikindi wumva mwapfa cyane ko mumaranye igihe gito kuko wabona nawe iyo mpamvu ugiye kuyuririraho hari izindi hanyuma ndakwinginze niba ufite ubushobozi ukurikije uko wabonye abo babyeyi niba koko ari abakene sauf que batanabisekerwa ariko ngo KWIBYARA GUTERA UMUBYEYI KUGUBWA NEZA ntacyo utakorera uwakwibarutse ugishoboye gerageza mufatanye mububakire mubakure muri ubwo bukene nibwo numugore uzaba umufashije kuruta kumwanga mugatandukana merci.

  • nyumva wa mugabo we!wakunze umukobwa none urumva ushaka gutana nawe mumezi 2? ubwose, waramukundaga koko? cyangwa waramubeshyaga? nushaka undi se ugasanga we yarakubeshye ko abafite kandi ntabo yigeze, nawe muzahita mutandukana? oyaaa!! ntibikabeho! koko yakoze ikosa koko, ariko yasabye imbabazi. ese ubundi kuki yarikoze? aho ntiiwasanga yarabonaga ko nakubwiza ukuri uzahita umwikata? wasanga utarigeze umwereka ko umukunda byukuri . akagira urwikekwe akabikora atyo? ikosa ntirihanishwa irindi.

  • REKA GUHERA MU RUJIJO KUBERA INAMA NYINSHI UKABURA IYO UFATA. NDAKUBWIRE RIMWE. MUREKE KUKO N’UBUNDI NTUMUKUNDA. KUKO URUKUNDO NTIRWINGINGWA. NIBA UDASENGA MUREKE ARIKO NIBA — USENGA IMMANA ISHOBORA BYOSE MUGUMANE UYIBWIRE IBIKUBABAJE IZAKWIGISHA KUMUKUNDA.NAHO UBUNDI NUKOMEZA GUHATIRIZA NO KWICANA MUZICANA KANDI NTITUBISHA TURASHAKA AMAHORO.

  • wagirango yarebye filme yi twa teresa ihita kuri start time

  • Umva ncuti yanjye hari ikintu nshaka kuku bwira umugore umuhabwa n’Imana kandi ntago uzabana n’umuntu udakosa.icara uganize umugore wawe nkuwa mukunze umubwire icyiza cyumubyeyi niyo yaba ari umukene kajana ntacyaruta umubyeyi wakubyaye.una mubaze icyabimuteye cyose ugerageze kuki mukuramo musure ababyeyi abasabe imbabazi kandi muna senge cyane.naho kuvuga gutandukana ntacyo byagufasha waba utara namukunze kandi umenyeko turi abantu dukosa nubwo amakosa yacu aba atandukanye.ubisengere Imana irabigufashamo

  • OK UWO MUGORE NI SPECIAL PE SINZI NIBA NAWE AGUKUNDA, ARIKO NTA KUNDI WARAMURONGOYE NIBA AGUKUNDA MUGUMANE NIBA NTA ZINDI DEFAUT UMUBONAHO SE MUKABA MUKUNDANA GATANYA NI IYI IKI UGOMBA KUMWIGISHA GUCA BUGUFI KANDI AGAKUNDA ABABYEYI BE ARIKO AKWIYE IGIHANO KABISA ARIKO GATANYA YO SINAKUGIRA INAMA YO KUYAKA SI NGOMBWA. UZAMUBWIRE ASABE ABABYEYI NINSHUTI ZAWE IMBABAZI NYUMA NAWE AZIGUSABE NTAZABYONGERE.

  • Inama yanjye niyi: maze igihe kitarenze umwaka umwe nubatse! Ariko nasanze tugomba kwiga gukunda nyuma ya mariage kuko nabonye impinduka nyinshi pe hatarimo kwihangana umugore yari kwahukana ndetse nanjye nari kumuta! Kandi ntakosa rito cg rinini ribaho kubantu babana! Rero ntiwakunda umuntu utabasha kumubabarira! Mubabarire kandi ukomeze umukunde! Nyuma ya wedding nibwo ugomba kwiga gushimisha umugore wawe no kumwihanganira! Ibi bikubere ikimenyetso ko ugomba gusengera urugo rwawe. Mukomeze mwubake! Gutana s’umuti uranga uyu nyuma uzazana umwicanyi ruharwa!

  • Aho kwica gitera uzice ikibimutera.muganire umenye impamvu yabyo nusanga ari complex d,inferiorite uzamuhumurize umwibutse ko gukena ntawubihitamo,umushakire psychologist amufashe.divorse sikintu.ibibazo byo mungo hari abana badahuje ababyeyi bose ntubyikorereze.kwihangana bitera kunesha

  • Ndibwira ko inama badusaba kuri runo rubuga ari izubaka naho izo gusenya zo nyir’ibibazo aba azifitiye.Icyakora ingaruka zo gukinisha urukundo zo zizadusiga ahabi kandi abahwituzi ni mbarwa.

  • Nonese basomyi ncuti zanjye ejo cg ejobundi nagera mubandi bagabo cg abasore barusha umugabowe inote ntazavugako ntamugabo agira?arikose ninde murimwe wakuba igikeri kigashiraho amaga?cyeretse kugikuraho uruhu example wang/inzoka ikizingira kugisabo kandi {ukunda igisabo}wabigenzute?ukubita inzoka igapfa igisabo kikameneka niko mbyumva uwo mugore nawe kutanyurwa byamwizingiyemo kandi byishe benshipe,njye ndi umusore ngaho courage abubatse nimumugire inama wenda njye wasanga ibyingo ntabizida gusa byaba byiza bagiye batubwirako ibyo bibazo byabo byacyemutse sawa bay.

  • Reka nkubwire muvandimwe ntamugore ufite uwange yampishe ababyeyibe icyakurikiyeho yansambaniyeho cyane umugore utinyuka ikintu kiremereye nkicyo ube maso cyane

  • Amakosa aragwira aya yo arihose, hari abonzi umukobwa yabeshye umuhungu ko nta mubyeyi afite, ko yacitse kwicumu wenyine, naho ise y’ibera 1930 kubera icyaha cya genocide yakoze, nyamusore yabimenye nyuma y’ubukwe byenda kumusaza gusa kuko ntampamvu afite yatuma yaka gatanya yarumuwe yabuze uko abigenza, rero bireze hose abasore b’impubutsi barabe menge.

  • Ntuzigere usenya nshuti yanjye hari abana bavukiye mubibazo byinshi kuburyo bafite ibikomere byinshi ubu bahindutse abanyabinyoma kugirango batwikire amahano yabaye muri familles zabo.Naho umugore wawe aramutse yihakanye iwabo kubera ubukene yaba yarivumye nta mugisha yapfa abonye kuko ubkene si ubumuga.

  • Muvandi , maze gusoma iyi nkuru yawe. Hari ibintu nakubwira, kikeya kuko ibyinshi byavuzwe.Ushobora kuba mu biganiro mwagiranye, aribyo byatumye akubeshya bitewe ni byo yumvaga ukunda, cyangwa se utanishimira. Gusa nawe witonde ntabwo wamukunze pe! kandi ubyemere,Ibiganiro nibyo bikenewe mu gasubira mu minyanire yanyu ndetse no kubana kwanyu , mu gasasa inzobe mu kabivuga, ubundi mu kajya inama yi cyakorwa gusa, kimwe kitari cyo cyo ni gusaba gutandukana.Kuko wanga umugore uguguna igupfa ukazana uwu rimira bunguri
    Murakoze

  • imba yemera icyaha kandi agasaba imbabazi uzazimuhe, divorse sikintu mugabo kuko hari nabakoze ibirenze biriya kandi basabye imbabazi barazihabwa nkanswe biriya ok mbifurije uruo rwiza.

  • Hoya ibi sibitangaje cyane kuko ukundana numuntu yamenya aho ukomoka agahita akwanga buriya uriya mugore yabeshyeko ntababyeyi afite kuberako uriya mugabo yakundaga imfubyi

  • Uyu mugore ni umubhanga cayne kandi aragukunda bihebuje, ahubwo nawe mugabo mukunde kandi cyane bihagije! Yarakwitegeje asanga nakubwira ko akomoka mu batindi utazamwemera, so yahisemo kwiyambika isura ikunezeza kugira ngo umukunde! Ubu rero muhumurize umubwize ukuri umwemerere ko umukunda yaba mu bukene no mu bukire, aya mu ikizo cyangwa …..! Maze uzambwirw suite yabyo, muzatunga mutunganirwe! Naho Gutana, byibagirwe waba ubaye imbwa, kwitesha umugore ugukunda gutya??

  • Nuko abakobwa bikigihe bameze,,,cyane cyane abikigali!!!!!! Ndamufite wari inshuti yanjye iwabo hari kibuye,, yari yarambwiyeko nta ninyoni yasigaye iwabo kdi ko ari inkumi atigeze abyara,,,ubwo naje kumenya ko afite nyina kdi ko aba kukibuye,,,mbimubajije yaranyirengeje,,,ubwo nahise nijyanayo mpasanga nyina kdi yaranamusigiye numwana we arera,,, ubwo nabajije nyina amakuru yose ayampa neza ndumirwa!!!!!!! Mbona ko kigali yuzuye amabandi atari abakobwa…..

  • Please Grace agiye inama nziza iyo yari complex mwihanganire umuhindure kuko burya abantu hari abateye batyo wihangane kandi ntukkabimucyurire uwo mugore azahinduka ahubwo niba wifashije mufashe kubafasha nabo bamere neza ahandi rongora umugore wawe, turabanyamakosa ariko kubera kwigishwa duhinduka neza teach her she will change.

  • nasabaga email ya Jado murakoze.

  • IYUNGE NIMANA KUGITI CYAWE WIVUYE INYUMA NURANGIZA UPFUKAME UYIHAMAGARE UTUMBIRE IJURU NANJYE NZAGUFASHA IMBARAGA IHINDURA UMUGENOCIDERI NTIZANANIRWA Umubeshyi kabuhariwe MY CONTACT 0727132605 &0785990840 ADVENTIST

  • icyaha cya rimwe ntikica umugabo,mubabarire nawe siwe,IMANA ni inyembabazi kandi nutamubabarira so wo mu ijuru nawe ntazakubabarira,umwanzi aragashaka kabili,ihanganire uwo mugore niba ntakindi umnenga ubundi utegereze insubira cyaha kuko wirukana umugore uvuna igupfa ukazana urimira bunguri

  • ARIKO NTIMUGAHIMBE INKURU ZITAGIRA EPFO NA RUGURU. NTA KINDI MWAKORA GIFITE UMUMARO?

  • Abagore baragwira pe. koko, umubyeyi wamunganya iki? Hari abifuza n’abo biyitirira bakababura rwose, menya neza impamvu yabimuteye kuko ubukene si ingeso, yari kubambika bakaberwa baza ndetse akabanza kubakwereka.

  • Nyamara rero ibibi birarutana !aho gutandukana nawe ngo nuko yakubeshye nyuma ukazana KIRIMBUZI,WABANA NAWE.uGIZE AMAHIRWE URABIMENYA ! NONE SE IYO USANGA AFITE UNDI MUGABO N’ABANA ubwo ntiwari kwiyahura noneho !Icyo nikimwe mu bigomba kwerekana ko uri umugabo nyamugabo rwose !Yagize abajyanama babi n’ubwenge buke bimutera kwihakana ababyeyi; nawe rero utitonze inama z’abahigi benshi zishobora kugutera kugwa mu mutego ukagushibukana burundu ! Ntugirengo na we arorohewe n’iryo pfunwe ringana gutyo ! Echec capital mais recouvrable par la simplicité ! SHIKAMA KANDI USHINYIRIZE SHA !

Comments are closed.

en_USEnglish