Digiqole ad

Nambara umukufu ku kaguru abo dukorana bakanyita indaya ngo nataye umuco

 Nambara umukufu ku kaguru abo dukorana bakanyita indaya ngo nataye umuco

Mwiriwe Basomyi b’Umuseke ndi umukobwa ukunda kwambara bitandukanye kandi nkaba nambara nifuza ko mberwa ndetse nkumva buri rugingo rwanjye rwakwambara.

Mu minsi ishize nagize gutya nigendera ku kazi nambaye umuringa ku kaguru byatangiye kubaho ikiganiro mpaka.

Umwe ati “Noneho wambaye ibiki?” Ati “Ubu uhuye n’umuzungu yakubaza ngo ni angahe (banyita indaya)?”

Abandi na bo bakumva nta kibazo kuko n’umuco wa kera mu Rwanda bambaraga imiringa, cyangwa amayogi ku kaguru kandi nta kibazo cyarimo.

Ndibaza ko muri iki gihe, amayogi yambarwa n’ababyina imbyino z’umuco, ariko ukunda kurimba nka njye sinshidikanya ko uwantumira mu munsi mukuru, sinakwamabara amayugi ariko numva kwambara imiringa mito igezweho numva nta kibazo.

None se ko abakera bambara inshabure, ubu tukaba twambara amajipo, amapantalo, kuki nakwamabara uko nshaka bikaba ikibazo?

Ndibaza nti ese abavuga ko kwambara umuringa ku kaguru bivuga ko wicuruza ni byo? Ese umuringa wo ku kaguru hari icyo wangiza mu muco wacu w’Abanyarwanda?

Ese uwo muringa ni ikizira ku Munyarwandakazi? Ese umuntu azareke kwambara ibyo yumva akunze ngo batamushyira mu gatebo kamwe n’abicuruza?

Murakoze

 

UM– USEKE.RW

36 Comments

  • Your mind has been corrupt for soooo long !

  • Abagore benshi iyi ndwara yo kwambara ibihabanye n’ibisanzwe yarabokamye!
    Mbanze nkosore: Bavuga AMAYUGI ntibavuga AMAYOGI. tecyereza ko hari ibihugu abagore batobora amazuru, imikondo, ururimi,ndetse ngo n’igitsina hari abatangiye kujya bagitobora ngo banugikeho inzogera! Hari n’abunga ingohe zabo bakongeraho izindi kimwe n’abongera inzara kuzo basanganywe. Icyo baba bagambiriye ngo ni ukurangaza abantu bakabareba bakabitaho(attirance…) Imyambarire nayo abantu badakomakomye twazasanga abagore barabunuje. Abantu bakuze ndetse n’inzego z’ubuyobozi zagombye kuzicara zikiga kuri ibi bibazo bibangamiye umuco n’ubunyamuntu usanga akenshi byicwa n’ab’igitsina gore bitwaje uburenganzira bwa muntu. Mubyo umuntu abujijwe gukora harimo no kwambara ubusa ku mugaragaro cyangwa ibiteye isoni, kimwe no kwongerera ingufu itegeko risanzwehio rikumira kubunuza(attentat à la pudeur)Ariko ubajije abagore benshi impamvu iri tegeko ryashyizwe ntibayigusobanurira kuko nabo ubwabo bataryumva! Mu mategeko y’igihugu hahombye gushyiraho ibihano bikakaye bituma abantu birinda kwambara ubusa ku mugaragaro no kwambara ibipfobya icyubahiro cy’umugore. Niba Leta ishaka guhesha icyubahiro umugore ninamurinde kwambara ibiteye isoni n’ibimupfobya. Ndatecyereza ko mubyo nanditse aha hari icyo watoyemo nk’igisubizo ku kiziriko wishyize ku kaguru! ese ubwo waba utaniye he n’imbwa yambaraga umuringa bashumikaho amayugi igiye guhiga?! Nsigaye ntangazwa n’uko bamwe mu bakobwa n’abagore mu gitondo cyo mu mpera z’icyumweru basigaye bazinduka kwiruka(sport)bambaye imyenda igaragaza umubumbe w’ibice by’igitsina cyabo inyuma ku myenda! Ibi nabyo ni ugushaka kwambara ubusa mu cyayenge!

    • Muri za Yemen ko bitwikirs kuva ku mutwe kugeza kubirenge bibuza abagabo b’imyaka mirongo ine kugira abana b’imyaka 13 abagore babo? None uratinyuka kuzana ngo attentat a la pudeur?Iyo attentat a la pudeur uvuga, uziko niyo wafata umugore ukamwambika beton bitabuza abagabo kuba attracted nabo? Kubwanjye ndumva bitari professional kwambara umukufi ku kaguru ku kazi kuko hari ikintu kitwa professional dresscode ariko nta attentat a la pudeur iba yabaye rwose!

      • Ubanza muri Yemen abakobwa n’abagore batitwara nk’uko hano muri Afrika abakobwa bitwara!
        Ikindi kandi ntiwasobanuye icyo wumva wungutse iyo ushyize umukufi mu kuguru uri mu kazi! None bwaba ari bwa bwibone no gushaka gukurura abagabo b’abandi?!

        • ARIKO NTANUBWO YAHOMBYE

  • nubundi indaya ntiziva kwixima ubundi se utacyambaye wapfa?nyamara ibifite akamaro ntimubibaza mwirirwa mubaza ubusa.

  • ibyo tuabizi byambara indaya esenangenkubaze warugiye kukazikahe ? bwira ibirowakwicaramowambaye umuringa kumaguru keretse haribyuhamura imiringayambara abicuruza ntimukabaze ubusa

  • nge nunva k ntakibazo kirimo umuntu afite uburenganzira bwo kwambara ibyo yunva ashaka kdi akunze; ndunva rero ibyo tutabitindaho; bakobwa mujye mwiyambarira rwose; umuringa suburaya; biterwa nicyo wabyambariye ugamije; kdi burya indaya iriranga niyo itakwambara ibyo byose

    • Kwambara ibyo bashaka, ariko biteye isoni ni uburenganzira bw’abagore 100%. kandi no kuba indaya ni uburenganzira bwabo. None se niba umuntu afite uburenganzira bwe bwo kuba indaya, muurumva azamenyekanisha ate ko ari indaya? igisubizo: agomba kwambara ubusa byagutera isoni ni akazi kawe ariko we message aba yayitambukije ko ari indaya kuba indaya.( abazi imibare ,iyo ni ntago ari démonstration par absurde ahubo ni démonstration par recurrence). None uwo wabishije inama: None se mugenzi niba uri indaya,baragirango uzabyerekane ute? ugomba kwambara umuringa ku kaguru nyine!!! abo bagukoraho comment ni abaswa cyane , ko wamamaje ibikorwa byawe icyo bagushakaho ni iki?

  • Muraho basomyi,
    Nanjye nemeranya nabavugako ibyo byambara INDAYA,ahubwo hari n’ibindi bishyashya basigaye bambara Akantu kameze nk’akaziriko mwijosi,,mbese ntabwo nsobanukirwa ibyaribyo,,ntabwo ari cainette,

    munsobanurire abazi icyo bivuga.thanks

  • Ntabwo umukufu ku kaguru usobanura ko uri indaya na gato. Nuko ari ikintu abantu batamenyereye kubona birumvikana bagomba kubishakira inyito. Niba ubikunze, ukaba utari indaya ntibiguhangayikishe, komeza wiyambarire wiyubahe bazavaho babone ko bibeshye. Ariko kandi niba critiques bagukoraho zikubangamira cyane, uzawureke. Naho ubundi ntaho uhuriye n’uburaya!!

    • @ Che , icecekere ntabyo uzi ,kwambara umukufi( umuringa) ku kuguru rwose bisobanura neza neza ko uri indaya. Abo bitwaza ngo kera barabyambaraga? none se ko bambaraga ubusa kubera ko badafite imyenda, muri iki gihe wakitwaza ko kera bambaraga ubusa ,maze nawe ukabwambara? waba usebye!!!!!urasebye meya kuri wa mugani wa ba bana.

  • Yewega yewega mbega abanyarwanda, … Iyo uwo mukobwa atwereka ifoto y’uko abyambara n’ingano y’umukufi we twari kubafasha mwese abadasobanukiwe. Abanyarwanda bo hambere bambaraga ku maboko: Ingoro,Imiringa, Ibikomo, Ibirezi n’andi moko y’amasaro. Ku maguru
    bakambara: Imiringa, ubutega …. Ubwo rero sinzi uko uwo abyambara wenda n’icyo aba agamije ariko ubundi si bibi. Ubundi umukufi, umusibo, umunyururu n’ibiziriko byo ngirango ni iby’amatungo!

  • Hari igihe igitsina gore kizata agaciro, basigarane umurimo wo kujya bagurisha amagi gusa, ujye uyajyana mu ituragiro gusa umwana uvuyemo umurere…maze tuzarebe izi mbunuza ko zitazicuza….Ibi kandi ntabwo biri kera imyaka 100 irajya kurangira ariko bizmeze.

    • Ok batuke ubahindanye ntawe mufitabye isano,Ariko ye ndumiwe isi irikoreye,ku mpamvu yo agakufi uradututse twese!umva nkubwire banza ukemure ikibazo ni umugore mugifitanye ahasigaye ubone ugaruke mu bantu ntiwibereyeho,mbabariye umwana w umukobwa uzagushaka!

  • Indaya zambara imikufi ku maguru. Niba ushaka ko bakwita indaya nawe wambare umukufi ku maguru. Niba udashaka ko bakwita indaya vana umukufi ku maguru. Biroroshye kubyumva nk’uko 2+2=4

    Urakoze

  • Kwambara ibyo bashaka, ariko biteye isoni ni uburenganzira bw’abagore 100%. kandi no kuba indaya ni uburenganzira bwabo. None se niba umuntu afite uburenganzira bwe bwo kuba indaya, murumva azamenyekanisha ate ko ari indaya? igisubizo: agomba kwambara ubusa byagutera isoni ni akazi kawe ariko we message aba yayitambukije ko ari indaya.( abazi imibare ,iyo ntago ari démonstration par absurde ahubo ni démonstration par recurrence). None uwo wagishije inama: None se mugenzi niba uri indaya,baragirango uzabyerekane ute? ugomba kwambara umuringa ku kaguru nyine!!! abo bagukoraho comment ni abaswa cyane , ko wamamaje ibikorwa byawe icyo bagushakaho ni iki?

  • Jyewe icyo nakubwira nuko muri culture yacu iyo bakubonye wambaye gourmette kukuguru bakobonamo indaya peer
    Nanjye ubwanjye narimfite copine uzambara sinamubuzafa kuzambara ariko iyo twabaga turi mumuhanda nagiraga ikimwaro bifite ukuntu bigaragara kwari byindaya

  • Kuva ryari kwambara chaine ku kaguru byiswe ibyindaya, njye reka nkugire inama, ikizima nicyo wowe utekereza, kwambara ukaberwa si ikibazo kandi ibyo wowe ukunda singombwa ngo bishimwe nabose nkuko bavuga ngo “des gouts et des couleurs, on n’en discute jamais”. Nanjye ndakambara kandi sindi indaya, icya mbere ni ukwiyubaha, nutabikora ntawuzabigukorera, abavuga gutyo ni imyumvire mike cyangwa ni abanyeshyari. niwita ku magambo y’abantu ntaho uzagera surtout abashaka kugusubiza inyuma, kandi icyo kibazo abanyarwanda turakigira, ishyari ni ribi kimwe no kwifuza, rero baho ubuzima bwawe ntiwite kubyo bakuvuga, kuko ngo “uwanze kuvugwa yaheze mwa nyina”.

    • Urazi ikica abantu no kudatembera NGO babone uburyo hirya nohino babayeho! Umukufe rwose WO Ku kaguru ntacyo utwaye nagato ntimukaremereze ibintu mujye mureba n’ amaso mugire feri Ku munwa! Iyambarire sha ! Gusa WO ha agaciro icyo uricyo kdi urugambo ntiruzatume utagera kucyo wiyumvamo! Buriya abo bakwita indaya uwabageza no muri Kenya abagore baho bose yabita indaya? Nous Sommês dans le monde modernises! Njye si ndarongora ariko nindongora numva mubyo nagurira umugore wanjye nakokantu ntakibagirwa(agakufe ko kukaguru) kambonekera neza mumaso!

  • Byose byaterwa nakazi kawe ukora, ariko ko ntuye mubuholandi kandi muzi ko ubusambanyi bufite ubuzima gatozi, ndabarahiye sinigeze mona umuntu muli office cg ahandi mwiduka cg ye ahantu abonana na benshi bambara uko bishakiye, usanga ibyiwacu babikopera muli za film cg abantu baje africa muli holyday abakobwa bacu bakamira badahekenye.
    Niko mama ako kazi ugakora ugakunze? Mwishuli ntimwize uko abantu bambara?
    Gerageza wibuke nako ntabyuzi wakabimenye ntiwakagombye kudutakariza umwanya.
    Niba warakoze Interview yakazi ukora, uko wambaye uwo munsi ujye urimba uko. Sinama wifuzaga? Musaza wawe arayiguhaye. Ubundi mwigereranya nabakera kumyambaro gusa, kuki mutigereranya nabo mubusugi? Muzi ko nta nkumi ya kera yahuraga numusore? inkumi zagendaga zirikumwe, bakumva abasore bakihisha, yebaba we apu, mwemere mube uko mushatse aliko mwekuzigera narimwe mwigereranya nabanyogokuru, Ibishwangi gusa ngo ngwiki?

  • Ndumiwe pe! Mbonye comments zituka abagore, izituka uwatanze ikibazo n’izindi zigaragaza ko hakiri urugendo rurerure mu guhindura imyumvire ya bamwe. Uvuga ko umukufi ku kaguru ari uw’indaya, ahera ku yihe sondage y’indaya yabonye ziwambaye? Kutamenya no kudasobanukirwa ntibiguha gusebanya wandagaza cg uhimba ibyo utazi utanafitiye ibimenyetso. Kwambara umukufi ku kaguru ntaho bihuriye n’uburaya. Mbere yo gutukana, byaba byiza umuntu abanje gusobanukirwa.

  • niwambara ikintu mubantu umanani ku icumi muhuye bakakubwira ko ari kibi aba ari kibi ntakindi. agahugu umuco akandi umuco.

    • rwose peter uvuze ukuri

  • Njye nkugiriye inama nakubwira ngo kuko wita kubyo abandi bakuvugaho uzabireke rero,hari abantu bahitamo kwambara ariko bakaniyemeza guhangana(kutita) kubyo abandi bazabavuga,hari n abahitamo kureka kubyambara aho gufatwa uko batari.njye numva aho kugirango ntume umuntu amfata uko ntari ,nabireka.hari uko umuntu yakwambara aru america,hari n uko yakwambara ari mu rda kuko badahuje imico

  • Erega menya ko umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana ! ibyo wibwira n’ibyo wifuza ntukibwire ko byose ari ukuri. Gusa menya ko kugira umwihariko mu bantu aricyo kimenyetso cya mbere kiranga umusazi. umunsi wabonye umugapo yambaye ijipo (ingutiya) uzamenye ko byarangiye. None se uwakwisiga amavuta amuhumurira neza ariko abandi akabanukira wamugira iyihe nama! Igihe cyose umutima wamaze kwambara ubusa biba byarangiye. Ugitangira ako kazi se ko utaje wambaye utyo ! kuki se utawushyira murukweto ho si ahawe ! ahubwo niwongera bazakwirukane kuko ibyifuzo byawe ntibigomba kubangamira bagenzi bawe. Wagize amahirwe barabikubwira none urabaririza ! Uretse ko imana ari inyempuhwe rwose murakabije kwangiza isi muzana inzaduka ! Mufite ijambo ariko ibyo bamwe MWIGIRA BIRABATESHA AGACIRO PE !Hari abambara impenure;abandi bakambara ibikururuka hasi kugeza ubwo bagenda babifashe Ni amayobera . Gusa mumenye ko akenshi icyo urarikira nicyo uzira ! Ntabwo wabyambara udafite abo ubyambariye pe! Aho kwiyambika urambarira abandi !

  • NJYE NTA BUHAMNGA NFITE MU BIJYANYE N` IYO MIKUFI BYABA BIBI CYANGWA BYIZA , ARIKO NDAJYA INAMA NTI NIBA NYAMUKOBWA UBYAMBARA UKABONA ARI BYIZA KANDI UKUNVA UBEREWE , NIBAKUREKE UKOMEZE4 UBERWE , ARIK O IBUIUKA KO KWAMBARA GUTYO HARI ABO BINEZEZA BAKAGURA ITEKEREZO ZABO BAKAGIRA UBURENGANZIORA BWABO BWO GUTANGA IBITEKEREZO BY` UKO UMUNTU ARI INDAYA INZAZI KABWERA , UMUKONGEZI WA SIDA N` IBINDI, NAWE RERO BAHE AMAHORO BAREKE BANEZEZWE NO GUKORA IYO COMMENT BAREKE BAGUHINDURE U RWANTORERO BAREKE BAKUGIRE SUJET YO KUGANIRIRAHO IBY O NI UBURENGAZNIRA BWABO AREKE BAREKE BAREKE ……………….NIBA UBABARA RERO KO WAVUZWE NABI UMWNENYA KO NABO UBABABA UBABUZA GUTANGA IGITEKEREZO N` IKIGANIRO NIBA KANDI USHAKA GUCA AMAZIMWE UKUNVA KO IYO BAKUVUZE BIKUBABAZA BIREKE , .

    • sha rero umva nkubwire kuvuga ngo uri indaya niba uhamanya numutima wawe ko utari indaya bareke babivuge ntacyo bazagutwara kandi niba wari usanzwe ubikora I mean uri indaya bivemo ubundi wiyambarire isn, it?

  • Nta kibazo kirimo na kimwe jya wiyambarira niba bikubera. Ni uburenganzira bwawe. Kereka haba hari itegeko rikubuza kwambara utyo ku kazi kawe. Cg hari uniform usabwa kwambara! Nah’ubundi berwa munyarwandakazi. Se ubu ko twambara imyenda y’abazungu twabaye bo?
    Ni uko impaka zivuke ngo wakoze amahano. Ubutega n’imiringa byambarwaga n’abo mu miryango yifite abatindi bakirirwa bavuga ngo mukanaka arirata, yanigirije,…. si ba nyarucari bayigomberaga. Niba nawe ubashije kwigurira ka gold iyambarire. Ni ishyari no kudasobanukirwa nyabu. Ariko uzirinde kugira imyitwarire ituma bahuza ibyo wambara n’ubwo buraya bagutongera!

  • STAY COOL AND BE URSELF

  • Ntaho bihuriye n’uburaya rwose. Uburaya ni umutima. Njyewe ndazambara kdi umugabo wanjye niwe uzingurira. Haba no muri eglise ndazambara. Ntawe bitungura ahubwo abantu batungurwa no kumbona ntayambaye kuko nyimaranye imyaka myinshi

  • Ese ko wakomeje kugaruka ku ijambo umuco Waretse kwambara ibyo ushaka ugahamanya n’umuco niba uvuga ko uwufite?

  • uwanze kuvugwa yaheze munda yanyina, abantu hora bavuga banareba ibitabareba nkaho bakemuye ibibazo byabo ubwabo. wowe ukwiriye kujyenzura impamvu uwambara nuko uwukunda cyangwa harindi mpamvu. niba uwambara kuko uwukunda ntakosa ufite bareke bavuge.

  • rwose iyo myambarire n,iyindaya pe nawe uriyo

  • njyewe sindi umuhanga cyane kugituba, so ndashaka umukobwa cg umugore unyigisha ntakiguzi nkabimenyaneza.njye ntuye mu mugi wa muhanga,agomba kuba atarengeje imyaka 32 njye mfite 25 mfite imboro ndende kd ibyibushye.agomba yiteguye kunsanga hano(muhanga nyine),uwumva ari serious yanyandikira kuri [email protected]. thanks

  • Ariko Umuntu niyandika agisha inama ibyiza nugushyiraho comment witeguye kumugira inama wabona ibyo uri bwandike ntanama irimo ukabireka. Ngaye abantu banditse amagambo asebanya cg atesha agaciro abandi ntiwikwiye umunyarwanda muzima ushaka ejo hazaza heza he ndetse naha society nyarwanda yose nigihugu muri rusange. Njye kuri iyi sujet yo kwambara chainette kukaguru nubwo atari ibintu bimenyerewe cyane hano iwacu mu Rwanda ariko sinavuga ko aribyindaya kuko hari indaya zambara neza kurenza abagore basohokanye nabagabo babo. Gusa niba wikundira uwo murimbo numva niba utajya uta igihe kubyo abakureba bavuga wakwiyambarira, kuko aho ugenda aho ukorera uhura na benshi batandukanye kdi bafata ibintu kuburyo butandukanye, ntibazabura kukuvuga rero. Gusa nanone nkuko wavuze ko wambara iyo chainette ugiye mu kazi niba amateko yakazi ukora kabyemera ujye wiyambarira. Ntuzabuza abakuvuga kukuvuga kuko sibintu bimenyerewe cyane i Rwanda ariko ntaho bihuriye nuburaya. Uburaya buba imbere muri nyirabwo ntaho buhuriye nimyambaro. Hari benshi bambara bikwije kdi ari ba ruharwa. Uretse babandi batega ku mihanda biyambarira hafi ubusa kugirango biyereke abagabo ariko hari indaya nyinshi ziyubashye mwahura ukagirango ninka secretaire muri ministere runaka kdi atunzwe no kwicuruza. Ngaye cyane uwiyise MUCUTSE ufite amagambo mabi pe uzabanze wegere nyoko niba ukimugira, nyogosenge,nyokowanyu, cg bashiki bawe, sinibagiwe n’umugore wake cg abana babakobwa uzabyara ubasabe imbabazi kuko nabo ibyo wavuze kugitsinagore nabo barimo.

Comments are closed.

en_USEnglish