Digiqole ad

Nakundanye n’umuzungukazi ariyahura. Murumuna we aransaba ko tubyarana kandi ubu ndubatse

Muraho nshuti bavandimwe, mbanje kubasuhuza nshuti bakozi b’Umuseke kandi nkaba mboneyeho n’umwnya mwiza wo kugira ngo mbasabe niba bibashobokera muzansabire n’abasomyi inama.

Ndi umgabo wubatse, hamwe n’umudamu wanjye nkunda cyane dufitanye umwana umwe, ariko kubera ikibazo cy’ubuzima byabaye ngombwa ko njya hanze gushakisha ubuzima n’ubu niho mba, niga mu mashuri y’itangazamakuru hano muri gihugu cya Denmark, ikibazo rero nagize n’iki,  Nageze muri iki gihugu ndi umwana muto cyane, nagerageje ubuzima busanzwe hano, hamwe birakunda ariko ahandi ntibyakunda, nakundanye n’abakobwa bageze kuri batanu kuva nagera muri iki gihugu, uwa mbere nakundanye nawe nkigera hano, ariko nasanze afite imicyo mibi ubwo turatana, uwa kabili nawe, twarakundanye turi mu kigo kimwe, nawe biza kurangira amashuri yanjye arangiye kuko yahise asubira iwabo nanjye nsubira iwacu, aho nacumbikaga, uwa gatatu, araza we yari umuturanyi wanjye, nawe araza, turakundana, mbese we binagera kure kuko twamaranye imyaka itanu yose, ariko ikibazo cyahabaye nuko ab’iwabo badakozwa ko umwirabura yashakana n’umukobwa wabo.

Ubwo we ntiyagize n’amahirwe yo kubaho kuko narimutse aho nabaga kugira ngo wenda noroshye ibintu biranga, arankurikira, ubwo yanze kundeka, abiwabo barabikurikirana kugeza bamenye ko twasubiranye baraza baramutwara, ageze iwabo ariyica, ubwo bigenda gutyo.

Uwa kane nawe yari umukozi twakoranaga, nawe twarakundanye duhuriye mu kazi hanze hano, ariko ntibyakunda, kuko ntamwiyumvagamwo, ubwo rero nahise mfata umwanzuro wo gusubira iwacu nkajya gushakirayo kuko byari bindenze.

Ubu rero mfite umudamu nashatse hamwe n’umwana wacu umwe, ikibazo ubu mfite ni uko murumuna wa wamukobwa wapfuye ngo yari yarasize yanditse urwandiko yandikiye murumuna we, ngo azankunde, kandi azabyarane nanjye umwana azajye amwibukiraho, kandi ngo azabwire umuryango we ko, ibyo bakoze bizabagarikira.

Ubwo uwo mukobwa yaraje anyereka urwo rwandiko, ndarusoma amarira n’urukumbukuzi biranyicya, na n’ubu sinkiryama, kandi kubera urukundo nakundanga uyu mukobwa no kubona ko yapfuye ari njyewe azize, nabuze uko nabigenza, nabuze uko nabibwira umugore wanjye ubu.

Mungire inama nzabigenze? Nzabimubwire, cyangwa se nzabikore gusa, ntabimubwiye? Mu ngire inama nshuti bavandimwe dore ko njyambona inama zanyu ziba zubaka!

Murakoze

0 Comment

  • […] CHIEF EDITOR Muraho nshuti bavandimwe, mbanje kubasuhuza nshuti bakozi b’Umuseke kandi nkaba mboneyeho […]

  • Mbega ishyano!Birumvikana ko ufite uburambe mu ngeso mbi yo gusambana.Wagoswe n’icyaha bigera naho bibyara urupfu.None Satani yakugize umucakara w’icyaha ku buryo uri hafi yo kutubahiriza amasezerano wagiranye n’umugore mumaze no kubyarana.Ayo magambo uwo mukobwa murumuna w’uwo wapfuye uyitondere kuko aturutse mu kanwa ka Satani.Umuti nta wundi n’ugushaka umukozi w’Imana akagusengera akagukura mu rwobo waguyemo na nubu ukirimo utaravamo.Nupinga isengesho no kwemera kugira Umwami Yesu nk’Umukiza akawe karashobotse.Abwirwa benshi akumva bene yo!

    • ariko kuki muca IMANZA. mubyukuri urabona haricyo umumariye uretse kumushyira muri culpabilite de son passe:!NIBYO yatwawe nirari ry abasore;  kandi koko IMANA ntibikunda ariko kandi yemera nuyigarukira. rero ndabona rwose umuhinduye umunyacyaha utanakivamo.umva muvandimwe nibyo koko uwo muntu waramukundaga birumvikana ariko kandi niyo washaka guhoza cyangwa se gusohoza ikifuzo cy uwo mwakundanye ntibyaba byiza kuko ubu ufite inshingaho ubuzima bwawe ntibukiri ubwawe gusa ubusangiye n abandi bantu 2. umudamu wawe n umwana. so. uwo mwana w umukobwa muhakanire kandi umusabe kwihangana.uretse no guhemukira abo musangiye ubuzima. nabo babyeyi gito baguhemukiye batiretse wibitura inabi bagize. niyo baba babyicuza kubona umwana wawe nigikomere kuko byabibutsa ibibi bakoze.ikindi inama nakugira isumba izindi cunguza umutima wawe isengesho.kandi IMANA ikumve. 

    • ntacyo uvuze  ntanicyo umumariye gusa birutwa nuko wari kwicecekera

      • plz uwo numudayimoni ushaka kugusenyera dear mwihorere ntabyokubyarana nawe.kuko niba arigihango cy’umwana cyarikuba hagati yawe nuwowakundaga rere gumana nuwowahisemo naho ibindi bizaba kururukururu hagati yawe numugore wawe koko nuwo muzabyarana bazaba ngombwa ko agukenera

  • Ubu urubatse, wibikinisha rero, ibyabaye birababaje ariko birekere Imana gusa.

  • Muvandimwe ni byiza ko utekereje kugisha inama mbere kuko hari benshi bazigisha bamaze gukora ishyano kandi nta garuriro. Ubuzima bw’umuntu bubamo byinshi bivanze. Wakundanye n’abakobwa benshi nk’uko ubivuga ariko ibyo byarahise biri mu mateka yawe nta n’icyo bigufasha mu buzima urimo ubu kuko wavuye mu nkundarubyino ubu ukaba uri umugabo ndetse uri n’umubyeyi. Nta kintu na kimwe gikwiye gutuma usubira mubyo wavuyemo cyane ko wanatubwiye ko ufite umugore ukunda. Ikindi ushaka ubwo ni igiki koko?Ibyabaye ku mukunzi wawe birababaje ariko ntacyo wabihinduraho no kubitekerezaho cyane ntacyo bikumarira uretse kugutera ibibazo. Kuba uwari umukunzi wawe yarapfuye nta ruhare na ruto wabigizemo wikwicira urubanza. Urubanza ruri ku babyeyi be ndetse no kuri we wafashe umwanzuro wo kwiyambura ubuzima kandi wenda harashoboraga kuboneka izindi solutions. Reka nkwibarize: 1. Ese guca inyuma y’uwo mwashakanye wagiriye isezerano ryo gukunda no kubaha ubuzima bwose urumva aribyo bizakorohereza umutwaro ufite? 2. Ese kubyara umwana gusa kuko undi muntu yabyifuje ukanamubyarana n’umuntu utigeze ukunda wumva hatarimo irresponsabilite? N’inkoko burya ntipfa gutera aho ibonye uzabigenzure neza iyo isahtse gutera itera mu cyari cyayo3. Ese wigeze utekereza ku ngaruka zizabikurikira? Ese uwo mukobwa we abitekerezaho iki?4. Ese utekereza ku buzima bw’uwo murumuna w’umukunzi wawe uzarera umwana usa n’utari uwe kuko yamubyaye atamushaka ahubwo asa n’uwishyura umwenda afitiye mukuru we?5. Ese wigeze utekereza ko urwango ababyeyi be bakwangaga rushobora kuba rwarikubye kabiri bagushinja kuba intandaro y’umukobwa wabo (n’ubwo bakurenganya)? Ibaze rero nibumva wongeye kwegera undi mwana wabo. Itonde utavaho uba intandaro y’ andi makuba6. Ese uwo mukunzi wawe iyo aza gusiga yanditse ati mfuye nzira urukundo rwawe uzamporere ubwo wari kugenda buhumyi ukica ababyeyi be ngo ni uko yabigusabye?Inama yanjye rero ni iyi: Ganira na murumuna w’umukunzi wawe umubwire ko urukundo wakunze mukuru we rwari rukomeye ariko ko ubu wahinduye page ukareba imbere ko mwembi nta nyungu mufite yo kuguma mu byahise. Nabyemera azabe inshuti y’umuryango wanyu Iyi nkuru utubwiye yibwire umugore wawe mwashakanye kandi umwizeze ko utazamuhemukira bizatuma akugirira icyizere kandi agufashe muri uru rugendo rwo kureba ahazaza kuruta ahashizeUwari umukunzi wawe ujye umwibuka nk’uko umuntu wese yibuka inshuti cyangwa umuvandimwe witabye Imana ( ushyire indabo ku mva ye, umusabire misa niba biri mu kwemera kwawe, …..)Wikwisenyera urugo. N’ubwo icyifuzo cy’umuntu utakiriho kiba gikomeye nticyatuma wiroha mu ruzi ugirango ni ikiziba. Ni uko mbyumva ubwo abandi nabo bakubwire

    • Lily,umbaye kure!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Unteye GUSONZERA (uramutse ubyemeye) kuganira nawe LIVE (725727056) A ce que Lily a dit, je n’ajoute rien. Nyamwanga kumva……

    • @ LILY, GENDA URI UMUGORE WUMUNYABWENGE ngukuriye ingofero ufite ubwenge bwinshi cyane kandi nibisobanuro byawe birasobanutse icampa Imana ikazampa umugore wumunyabwenge nkawe kuko umukobwa nkunda ubu afite ibitekerezo nk’ibyumwana w’imyka 10 kandi afite  imyaka 27, UMUGABO WAWE AZAJYE ASHIMA IMANA KUKO AFITE UMUKUNZI W’UMUNYABWENGE cyakoze nubishaka uzanyandikire kuri iyi email yanjye maze nzajye nkugisha inama kuko anjye nfite ikibazo kinkomereye. Murakoze

    • Lily: Mbega umuntu nishimiye gusa Isi icyeneye abantu nkamwe nubwo mwaba bacye muri ingirakamaro kuri benshi. naho uwo mugabo narebe imbere yite kumuryango we kd akurikize inama nziza umugiriye anasubize  neza ibibazo umubajije arakuramo insinzi. murakoze

    • ehhh uzi ibintu kabisa ndakwemeye i salut u

    • INAMA ZOSE TWAGOMBAGA KUMUHA URAZIMUHAYE UVUZE NEZA CYANE NAKURIKIZA IBI AZABA YIBOHOYE INGOYI YA PASSE RWOSE .

    • Lily uramubwiye kandi nizere ko yumva niba yaragishije inama abikuye ku mutima…merci Lily

  • iyubahe kandi wubahe nuwo mwashakanye, wubahe n’imana yakurinze ntugwe muribyo byaha wakire Yesu nkumwami n’umukiza wawe, uhindure ubuzima, imitekerereze ube icyaremwe gishya. wikomeza gushakisha gukururana n’ibibazo, byararangiye. ntacyo byamarira urukundo rwawe n’uwapfuye.

    • Amatwi arimo urupfu ntiyumva,ese wibuka ko uwo mukobwa ashobora kuba afite misiyo yo guhorera umuvandimwe wapfuye azize umukwe udakewe mumuryango? Niba usoma bibiliya wibuke Samusoni na Dalila uko byagenze ahorera ubwoko bwe,kugira ngo abigereho yamukangishije iki? Ese ubundi niki cyemeza ko nyakwigedera ari we wasize yanditse ibyo bagushakaho? Aramutse ariwe wasize abyanditse iryo n’irage(umurage) wifuza kuzasangira n’umugore mubyaranye ?Birakwiye ko se ko udahemukira umuzimu?Ese ko umuryango wabo wakwanze,waba uzi imana basenga iyariyo kuburyo bitagutera ubwoba ko bashaka kugutangaho igitambo kumana zabo?Nugira icyo ukora ngo ntushaka guhemukira umuzimu uzabage wifashe ariko uzamenye ko uhemukiye abakunzi bawe umugore n’umwana ariko utiretse,yee urwishe yanka ruracyayirimo ntubeshye ubusambanyi bwara kubase hinduka usange Yesu aragukiza,koresha igihe cyawe neza amazi atararenga inkombe

  • Lily, inama utanze zirahagije ku muntu ufite ubushake bwo kumva kandi wasabye ko bamugira inama. Nyagasani abane namwe!!!

  • ntacyo narezaho kubyo lily avuze, mumvandimwe kurikiza izonama za lily na osca

  • Umva nkubwire muvandimwe niba ufite amatwi yumva n’umutima ugirwa inama uzakurikize ibyo uwitwa LILY yakubwiye byose!!!!! Hanyuma wongere wibaze ikibazo uwitwa OSCAR yakubajije kivuga ngo birakwiye ukora amafuti ngo ni ukugira ngo udahemukira umuzimu? Arongera ati” ubwirwa niki ko ariwe wabyanditse badashaka kwihorera? Ikuremo ayo marangamutima adafite ishingiro!!!!! Imana ibigufashemo

  • Lily Imana iguhe umugisha njye ntacyo narenzaho kubyo umubwiye,gusa niba yumva inama zose ari buhabwe zikubiye mubyo umubwiye.

  • cyereke numpa uwo mubana..nanjye tukabyarana

  • Muvandimwe, Ndabona bakugiriye inama nziza cyane zo kwitonda kandi ni byiza kugisha inama. Icyo nakwongereraho n’uko igikomere cyawe cy’urwo rupfu kigifunguye kandi ibintu nk’ibyo bituma umuntu yapfa gukora ibyo atarebye neza ingaruka zabyo. Nanjye nfite utubazo : 1. Ese amateka yawe utubwiye wayabwiye uwo mwashakanye? 2;Ese uwo mwashakanye n’umuntu ufite kwumva ko umugabo we yagize abandi bakundana? Niba warayamubwiye, ufite aho wahera umusobanurira ikibazo cyawe ukamusaba kugukomeza. Aho urukundo rwanyu ruzarushaho kuba rwiza. Niba utarabimubwiye rero ibintu ni bibiri : A. Icyambere, uzabishakira umwanya nyawo mu biganiro byanyu umubwira amateka y’uwo mukobwa n’ukuntu byakuzonze. Aho naho ashobora kugufata mu mugongo mukarushaho kwiyubaka. B. Icyakabiri, uwo mwashakanye uramuzi kandi ukaba usanga atabyakira! Uretse ko akenshi umuntu akekera undi akibwira ko atabyakira Kubera guhora uvuga uti ntamubabaza. N’uramuka ugeze ku mwanzuro wo kutamubwira uzabwire inshuti ariko ntuzajye kubyara hanze Kubera ibaruwa. Uwo mwana yazakubera ikibazo kirenze ibyo waciyemo. Ugire amahoro kandi wiyubake n’uwo mwashakanye

  • Ikibeshyo. Ni gute in free country umwana yiyahura kandi yari kubwira ababyeyi ati tubyaranye abo!! ibyo ntaho byabaye i burayi,,,ureba iyo uvuga ko ari umwarabu cyangwa umuhinde!!!! kandi keretse niba yararwaye no mumutwe bivuze ko igitekerezo cyo kubyarana na murumuna we atari yabitekerejesho. Kandi ugomba gushyira Umwana imbere burigihe…umwana nawe yifuza kubona se na mama murugo rumwe buri joro!! ibindi namashyengo …kura mu mutwe

  • Sibwo wunviye amagufwa ukabyara umwana uzapfana agahinda mu mahanga!reba rero ikinyendaro c’yumwirabura kiri  mu muryango wabuze umwana wabo kubera se w’icyo cyana!rahira ko badashaka kwihorera binyuze mur’uwo mwana!byishyireho urabyunva neza,wigire musaza w’uwo wapfuye wunve uko wajya ureba uwo mwana.!mbegawowe uzaba uruhutse kuko unejeje umupfu ubwo nawe niba azanezerwa kuko wakoze ibyo yagusabye simbizi ntumbaze iby’abapfuye,hanyuma uwo mwana  aje kugorwa gusa ntacyo akubwiye!ese kurinda yaraga murumuna we kubyarana nawe kuki mutabyaranye mwebwe banyir’ubwite ngo yiyice agusigiye urw’ibutso nyine nyarwo?ntabwo yabyaraga se cg ntimwaryamanaga?yemwe ngo so ukwanga ajya gupfa aka kuraga urubanza rwa munaniye koko!oya wangu rekana n’abo utazikura ibisazi.

  • Lily Imana iguhe umujyisha kuko ujyiye inama nziza yakubaka buri wese.Unva nshuti y’abasomyi ntayindi nama irenze iyi.Imana ikwiteho wowe n’umuryango wawe ukunda

  • Uwo murumunawe nimubyarane, kugirango wuzuze amasezerano nyine.

  • Inama ya mbere irinde kubwira Umugore wawe ibi byose kuko nta nakimwe kimwubaka kereka niba ushaka gusenya! Uwo mukobwa muhakanire hakiri kare mu rwego rwo kubungabunga urugo rwawe, niba waragize amahirwe yo gushaka neza wishaka kwikururira ibibazo bitari ngombwa! Shima IMANA yaguhaye kuruhuka urwo ruhayi cyangwa Iyo ntambara yo mu rukundo . V

  • Jya kureba abakozi b’Imana bagusengere kko ndabona utera numwaku wowe ntasoni urashaka ng tuguhe inama zo guca umugore wawe inyuma? numuca inyuma nawe akiyahura se urumva utazaba wicishije abantu 2, ikibazo nuko nuwo muzungukazi wundi nawe abiwabo bamaze kumva ko wamuteye inda nawe  ababyeyi be bashobora kumummerera nabi akiyahura maze ukaba utumye abagore batatu bose biyahura. Sah wowe ahubwo bagusengere kuko uri imbata ya satani ese ubwirwa niki ko uwo mukobwa adafite sida akaba ashaka kuyigutera ? Kuba yarakubwiye ngo muzabyarane nuko azi ko uzamurongora nyama kwa nyama hanyuma arashaka guhorera mukuru we agutera sida bityo nawe ukazayitera umuore wawe maze ugapfa nk’imbwa ilke that akaba ageze kumugambi wo guhorera mukuru we. sha ahubwo nureba nabi bazakurase kuko usibye kuba uri indaya, urumuhemu kuko urifuza gusambana kandi fite umugore, ntasoni, niba uwo mukobwa ashaka ngo mubyarane uzajye kwamuganga utange amasohoro yawe bayamuteremo  (insemination artificiel) ariko ntuzaryamane nawe kuko waba usambanye kandi ukaba uciye inyuma uwo mwashakanye, bityo nutanga amasohoro mugacupa kwa muganga umugore wawe ntazavuga ko wamuciye inyuma kandi nanone nuwo mukobwa niba arwaye sida ntazaba akikwanduje niba kandi yarafite imgambi mibisha aguhisha ibitaro( hospital) uzatangamo amasohoro izakubera umugabo (témoin) ariko ikiruta byose nuko wabieka kabana numugore wawe w’isezerano kuko naho ubundi ibyawe nibirebire

  • Urashwi!have mama we,uwo mwana uzavuka aje gutoneka ba nyirarume n’abasekuru ndetse nawe nka se  ntakavuke na rimwe. dore ko yagira n’akaga nawe ubwe.

  • Abanshimiye ku gitekerezo natanze nanjye ndabashimiye. @ [email protected]: wifuje kungisha inama Email yanjye ni [email protected] amahoro

    • uri umuntu w’ umugabo !!!!!!!!!! ABIFUZA KUKUVUGISHA BO (725727056) ? Thx

  • Umva Nshuti, wigisha inama ukundi, fata inama wahawe na Lily kuko zifite ishingiro. Ubusambanyi ni inkuruzi y’urupfu, nuca inyuma uwo mwashakanye, ukajya muri urwo rugo kwangiza umukobwa wabo wa kabiri no gupfa ushobora gupfa.

  • Si byiza kuba imbata y’ibyaha kuko n’ubwo yasize avuze ko ibyo iwabo bakoze bizabagaruka nibyo ariko nawe nturi shyashya niwongera kurenga ku ndahiro wagiranye n’umugore wawe ngo aha urashakira umuzungukazi inzibutso nawe ni uko bizakugaruka!Mujye mumenyai cyo bita indahiro!Nta mikino irimo ni igihango kandi biriya Imana irabikurikirana kandi ikazabiryoza uwabitatiye, so ihane kandi uhakanire icyo kirara cy’umuzungu, wubake urugo rwawe unyurwe narwo nandi murugire urugo rwubahisha Imana aho kuyigayisha!Uwo mugore wawe wamuburanye iki cyangwa uramuhora iki?

  • Lily nanjye sinabura kugushima pee ntacyo nakongeraho nanjye gusa urakenewe hano ngo udufashe kwibatura mubyatubase n’imitekereze y’abapfapfa, ndakora sintera imbere, ndafata ingamba sinzishyira mubikorwa etc nkeneye inama zawe niba nagirirwa ubwo buntu. contact zanjye ni 0789368708 mbonye izawe njye nakwishakira. murakoze.

  • @Mugabo: Wakoresha e-mail : [email protected]. Wanyandikira nzagusubiza. Bitakubangamiye kandi wanasaba inama kuri uru rubuga duhuriraho twese bityo n’abandi bavandimwe bakaguha inama zabo. Kujya inama ni byiza kuko ngo umutwe umwe wifasha gusara. Murakoze

  • Iyi ni inkuru umuntu yihimbiye ayishyira kuri Web agira ngo yumve reactions z’abantu gusa. Ntabwo ibi byabayeho. Ariko ibyo aribyo byose, iyi nkuru n’ubwo uyivuga bitamubayeho, bishobora kuba ku wundi muntu. Ibi biratuma wenda uwo byazabaho yamenya uko yabyitwaramo ashingiye ku bisubizo byinshi hano byatanzwe n’abantu banyuranye.

  • plz uwo numudayimoni ushaka kugusenyera dear mwihorere ntabyokubyarana nawe.kuko niba arigihango cy’umwana cyarikuba hagati yawe nuwowakundaga rere gumana nuwowahisemo naho ibindi bizaba kururukururu hagati yawe numugore wawe koko nuwo muzabyarana bazaba ngombwa ko agukenera

Comments are closed.

en_USEnglish