Digiqole ad

Naïma Rahamatali wahataniraga kuba Miss Rwanda yabivuyemo

 Naïma Rahamatali wahataniraga kuba Miss Rwanda yabivuyemo

Naïma Rahamatali wavuye mu irushanwa

Naïma Rahamatali waturutse muri Canada aje mu biruhuko mu Rwanda agahita agira na gahunda yo kwiyamamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 yemereye Umuseke ko atagikomeje guhatana na bagenzi be 24 kubera impamvu zitamuturutseho. Avuga ko agiye kwita kuri se urwaye bikomeye.

Naïma Rahamatali wavuye mu irushanwa
Naïma Rahamatali wavuye mu irushanwa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Gashyantare 2016 uyu mukobwa kandi yashyiriye hanze itangazo ryanditse risezera mu irushanwa anarishyikiriza abashinzwe gutegura Miss Rwanda.

Rahamatali yabwiye Umuseke ko aya makuru koko ariyo. Yagize ati “Nibyo koko nasezeye mu irushanwa”. 

Mu itangazo rye yavuze ko ashimira abari bamushyigikiye n’abamuteye akanyabugabo ko guhatana mu bandi bashaka kuba Miss Rwanda 2016.

Uyu mukobwa w’imyaka 24, ari nawe wari ukuze mu bandi, akigera mu irushanwa yatangaje benshi kuko nta kinyarwanda yari azi kandi yari afite ikimero kinini ugereranyije n’abandi bahatana. Gusa akaba yagaragazaga ubwenge mu byo yasubizaga abakemurampaka no kwihagararaho cyane muri we.

Dieudonne Kagame Ishimwe  ukuriye Rwanda Inspiration BackUp itegura Miss Rwanda yemereye Umuseke ko uyu mukobwa koko yabamenyesheje ko atagikomeje amarushanwa kuko agomba gusubira muri Canada byihutirwa kurwaza se utameze neza.

Uyu mukobwa se ni umunyePakistan unafite amaraso y’abanyarwanda naho nyina akaba umunyarwandakazi.

Naïma Rahamatali akaba yari yatowe mu bagomba guhagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa.

Ubu hasigaye abakobwa 24 bazatoranywamo 15 bazasigara ku itariki 14.

Ngo agiye kwita kuri se ntakibashije gukomeza irushanwa
Ngo agiye kwita kuri se ntakibashije gukomeza irushanwa

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • urabeho shenge urwaze ubukira .

    • ariko se Bakuru bawe iyo bajya kumurwaza bakakureka ukikomereza irushanwa? cg ni icyuho ubonye?

  • Ariko abanyamakuru baratubeshya, atari uko yavukiye muri kigali 1991, nta kindi cyavuga ko ari umunyarwandakazi, yewe nti bavuze ngo se umubyara ni nde nyina ni inde. Banyampinga bari bakwiye kumenyekana neza aho bavukiye,aho bakuriye, mbese na babyeyi babo, yego umuntu atora uwo nyampinga, ariko uba umuzi neza,None ntimwumvise Doriane yaraye atowe ABAGANDA bati miss rwanda yatwawe numuganda!!!abantu bibajije bati none bibaye impamo!!!Uyu miss rero, nta zina ryi kinyarwanda afite, nta kinyarwanda avuga, yewe biboneke ko yavutse ku babyeyi atari abanyarwanda….ariko akunda urwanda,kandi yashatse kurushanwa..ni byiza, ariko yari kubanza kwiga ururimi numuco hanyuma akaza kurushanwa byari kuba byiza. Sinumva igituma bavuga ko ariwe wavuye muri diaspora we nyene kuko jye niboneye uwemeje ko avuye muri diaspora i burundi, kiretse ko we yaba yaramaze amezi 2-4 mu Rwanda kdi yumva ikinyarwanda kuko arihafi cyo kimwe ni kirundi, naho ubundi ba mubajije we yasubizaga mu gifaransa cyiza, gusa sinzi ko yakomeje ariko nawe yari yitabirihe irudhanwa bivuga ko Diaspora yohereje 2 muri miss ni mushaka mbahe amazina ye cg murebe video yabo namwe.

    • JYE NAVUKIYE MU RWANDA MURI 1991 ARIKO SI NAHABAYE, NAVUYEYO NDI BEBE…..IKINYARWANDA CYO NDAKIZI 100% HASHIZE 23 ANS NTABA MURWANDA NTANA HAZA YE ARIKO NZI IKI NYARWANDA KURUSHYA NA BENSHI BABA U RWANDA.

    • Uriya mukobwa azi ikinyarwanda ahubwo yaje aziko kuvuga ko atakizi aribyo bigezweho, cg se ababyeyi be si abanyarwanda akaba ariyo mpamvu atakizi. Yavuye mu Rwanda azi kuvuga. Njye navukiye hano muri United States ariko mvuga ikinyarwanda neza, ndacyandika neza, nzi imigani, nzi gusakuza, mbese nzi ibyo abandi bana b’urubyiruko baba mu Rwanda bavuga. Iwacu ababyeyi banjye babuzanga abanyarwanda bose kumvungisha icyongereza kugira nzamenye ikinyarwanda. Navaga ku ishuri nkafata amasaha abiri yo kwiga ikinyarwanda n’ibinjyanye n’u Rwanda. Natangiye gusoma amakuru y’ikinyarwanda, kumva indirimbo z’ikinyarwanda kera nyiri Umwana. Ubu ndi umusore w’imyaka 19 ariko ikinyarwand andakivuga neza nkuwahavukiye, icyongereza nyivuga neza nkuwakivukiyemo. Sinjye njyenyine kandi uzi ikinyarwanda mu bana b’abanyarwanda bakuriye hano, nubwo wenda njye mbarusha kure kukivuga kuko nakingishijwe n’ababyeyi ariko baragerageza. Numvishe uyu mukobwa rero numva ndatunguwe, ashobora kuba atari umunyarwanda cg acyizi adashaka kubivuga.

  • NJYE NAVUKIYE MU RWANDA MURI 1991 ARIKO SI NAHABAYE, NAVUYEYO NDI BEBE…..IKINYARWANDA CYO NDAKIZI 100% HASHIZE 23 ANS NTABA MURWANDA NTANA HAZA YE ARIKO NZI IKI NYARWANDA KURUSHYA NA BENSHI BABA U RWANDA.

  • Kutamenya ikinyarda se ningorane ubwo ari mu gikundi ca ba Binagwaho na ba Lwakabamba si Minister!!!!!!LOOOOOOL

    • Nyine abobose ntabwo bagombye kutuyobora.Ewe wambwira iyobagiye gusobanurira abaturage amahame ningamba babafatiye ururimi bakoresha?

Comments are closed.

en_USEnglish