Digiqole ad

Nahimana Shasir yatunguwe n’imiterere ya shampiyona y’u Rwanda

 Nahimana Shasir yatunguwe n’imiterere ya shampiyona y’u Rwanda

Nahimana Shasir nubwo atsinda, yumva ataragera mu bihe byiza

Umukinnyi mushya Rayon Sports yakuye muri Vital’O FC y’i Burundi avuga ko yatunguwe n’imiterere ya shampiyona y’u Rwanda, gusa yemeza ko ikomeye kurusha iy’i Burundi aho akomoka.

Nahimana Shasir nubwo atsinda, yumva ataragera mu bihe byiza
Nahimana Shasir nubwo atsinda, yumva ataragera mu bihe byiza

Tariki 24 Nyakanga 2016 Rayon sports yatangaje ko yasinyishije umukinnyo wo hagati w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Nahimana Shasir, uyu yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza muri shampiyona y’i Burundi umwaka ushize.

Uyu wafashije Vital’O FC kwegukana igikombe cya shampiyona Primus league 2015-2016 yageze mu Rwanda kare, akina imikino ya Pre-season mu Rwanda anatangirana n’ikipe ye shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League, igeze ku munsi wa gatatu.

Nubwo ariwe umaze kuyitsindamo ibitego byinshi, bitatu mu mikino itatu, abona yaragowe n’imiterere yayo.

Nahimana Shasir yabwiye Umuseke ati: “Narinzi ko umupira wo mu karere udatandukanye cyane, ariko naribeshyaga. Natunguwe n’imiterere ya shampiyona ya hano, itandukanye n’iy’i Burundi cyane. Abakinnyi bo mu Rwanda bakinisha ingufu nyinshi, bituma abafite tekinike batigaragaza nk’iwacu.

Abasifuzi ba hano ntibasifura buri kosa bituma abakinnyi batindana umupira bakorerwaho amakosa menshi rimwe na rimwe abayakoze ntibahanwe. Ino bakina umupira w’ingufu iwacu higanjemo tekinike. Niryo tandukaniro ry’ibihugu byombi. Gusa ngomba kubimenyera.”

Uyu musore 23 yakomeje avuga ko nubwo ariwe umaze gutsinda ibitego byinshi mu ikipe ye, yumva atarasubira mu bihe byiza yagize ari muri shampiyona y’i Burundi.

Nahimana Shasir watsinze ibitego bitatu muri bitanu ikipe ye yatsinze muri iyi shampiyona akomeje kwitegura umukino Rayon sports izasuramo Marine FC.

Shasir avuga ko shampionat mu Rwanda abakinnyi bakoresha imbaraga nyinshi cyane i Burundi bagakoresha tekinike cyane
Shasir avuga ko shampionat mu Rwanda abakinnyi bakoresha imbaraga nyinshi cyane i Burundi bagakoresha tekinike cyane
Nahimana yahawe numero 10 muri Rayon Sports
Nahimana yahawe numero 10 muri Rayon Sports

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Gusa arimo aragenda amenyera mbere twamubonaga nkumukinnyi usanzWe ariko agenda atwemeza kbsa

  • urabizi bro …

  • Sha wenda sinzi nziko uburundi buturusha abakinnyi beza

    • @ kc

      Kugira abakinnyi beza no kugira shampiyona ikomeye biratandukanye muvandi! France irusha abakinnyi beza England kandi ntaho Ligue 1 ihuriye na Premier League. Umukinnyi wigaragaje i Burundi ahita agenda mu karere cyangwa n’ahandi kandi ni benshi cyane ariko ntibakina iwabo.

  • Shasir biragaragara ko afise akazoza muri Gikundikro kuko ejobundiku cyumweru kuri match iheruka yatsize AS Kigali igitego cyiza cy’umutwe ku mupira Xaviox yari ateye Coruneri bigaragara ko ari umukinnyi udasanzwe n’ubwo ataramenyera neza. Twayobewe ukuntu asumbye abantu bose kandi ari mugufi. Ikindi ni uko ashobor gutsinda igitego ku munona wa nyuma.

  • Nakomereze aho uwo muhungu abakunzi ba Gikundiro bamuri inyuma. Nabyitwaramo champiyona iramusiga ahantu hakomeye nayo irakomeye

  • None se uriya mwana arabeshya?Police,As Kigali APR ni ingufu gusa,niyo mpamvu bahabwa amakarita menshi.

Comments are closed.

en_USEnglish