Digiqole ad

Nahaye igitebo Knowless ngo azahinge yeze agosore – Rwarutabura

Uyu mugabo ubyaye kabiri amaze kumenyekana cyane nk’umufana ukomeye wa Rayon Sports ariko kandi n’umwe mu bashyigikira umuhanzo Senderi International Hits muri PGGSS III, gusa yabwiye UM– USEKE ko ubusanzwe anikundira bikomeye Knowless.

I Gicumbi Rwarutabura ategereje ko Knowless ajya kuri stage akamuha impano ye
I Gicumbi Rwarutabura ategereje ko Knowless ajya kuri stage akamuha impano ye

Yabibwiye UM– USEKE nyuma y’aho yari avuye muri Sudan kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Kamena 2013 ubwo ikipe ye yari imaze gutsindwa na Vitalo yo mu Burundi igitego 1-0 mu irushanwa rya CECAFA.

Rwarutabura ati: “Senderi ndamukunda nk’umuhanzi uririmba indirimbo z’iterambere ry’Igihugu, nkaba namushyigikiye muri Primus Guma Guma Super Star, ariko ubusanzwe nanikudira cyane Knowless.

Turi i Byumba namuhaye igitebo ari kuririmba ndamubwira nti rwose uzahinge weze, usarure ugosore. Uriya mukobwa arabizi kabisa.

Kiriya gitebo niwe nari nkizaniye nk’umugore uru guhatana n’abagabo. Ndashimira Guma Guma na Primus ariko rero byose ni amahoro n’umutekano byose niho biva.”

Imwe mu mpamvu ituma Rwarutabura akunda Knowless, avuga ko ari uko ariwe muhanzi w’umukobwa uririmba indirimbo zimukora k’umutima.

Rwarutabura avuga ko Knowless abona ari umukobwa w’intwari uri kubasha guhangana n’abasore wenyine mu marushanwa ya Guma Guma.

Aha yari yiteguye kushyira Knowless impano ye
Aha yari yiteguye kushyira Knowless impano ye
Rwarutabura ashyiriye igitebo Knowless
Rwarutabura ashyiriye igitebo Knowless
1
Knowless n’igitebo Rwarutabura amuhaye
ngicyo igitebo Rwarutabura yahaye Knowless
Yishimiye igitebo bamuhaye

Photos/P Muzogeye

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Knowless ntawutamushyigikira erega!! Usibye umwanzi gusa rwose.

  • iyo amuha indobo basi bikagaragara mushake neza ubusobanuro bwicyo gitebo.

  • Icya mbere ndasobanuraho gato Rwarutabura aho yitaga Sudan ni Chez JOHN Kicukiro kuko jye twari kumwe tureba match ya Rayon na Vital’o,naho ibyo kumuha agatebo bisobanura KUMUHAMBIRIZA kuko nkuko mubizi mu kinyarwanda iyo ushaka kwirukana umuntu umuhambiriza baravuga ngo ISUKA N’AGATEBO kdi iyo mvugo Rwarutabura aho twarebaga umupira yarabivugaga abwira Vital’o cyane iyo yabaga ibonye nka Cou-franc cg Corner cg se iteye nka contre-attaque.
    Ubwo urumva ko niba afana Sendeli I.H agaha Knowless Agatebo ubwo bivuga kumuhambiriza ISUKA NAGATEBO. Ahubwo uyu mugabo ni umuhanzi pe!

  • WE JOHN NTUGASEBANYE URIYA MWARI TURAMWEMERA IBYO BYA SENDERI NIBYAWE KUKO NTAWANGA IBYE BIBOZE

Comments are closed.

en_USEnglish