Digiqole ad

Na Kaymu, gura igicuruzwa bakikuzanire utiriwe ujya ku isoko

Kaymu ni itsinda rikora ibikorwa bishya mu Rwanda byo guhuza umuguzi n’ugurisha batarinze kubonana imbona nkubone. Iyi ni serivisi nshya mu Rwanda ituma umuguzi abona iciguruzwa ashatse kugura kimugezeho akishyura ari uko akibonye.

Nta kindi bisaba ni ukwiyandikisha kuri website ya Kaymu
Nta kindi bisaba ni ukwiyandikisha kuri website ya Kaymu

Kugeza ubu kugura no kugurisha mu Rwanda bikorwa ahanini ari uko umuguzi afashe umwanya akigira guhaha akishyura igicuruzwa ashaka.

Kaymu, ku bufatanye na Tigo, Rocket Internet n’andi masosiyete y’itumanaho mu Rwanda, yatangiye gufasha abanyarwanda guhaha mu Rwanda bakoresheje ikoranabuhanga.

Yan Kwizera uhagarariye Kaymu mu Rwanda avuga ko mu mpera z’umwaka ushize aribwo batangiye gukorera mu Rwanda, ubu bakaba bamaze kugera ku guhuza abaguzi n’abacuruzi benshi.

Ati “Kaymu ifasha umuguzi kugera ku gicuruzwa atarinze kujya ku iduka ndetse no kwishyura yishyura ari uko amaze kubona igicuruzwa ashaka.”

Iyi sosiyete girana amasezerano n’umucuruzi maze nayo igashaka abaguzi b’ibintu runaka, Kaymu umuguzi ayituma ikintu runaka ikakimugezaho cyangwa se umucuruzi akayiha ibintu runaka ishyira umuguzi runaka ubishaka.

Kwizera avuga ko icyo bari gukora ari ukoroshya imikoranire hagati y’abaguzi n’abacuruzi cyane cyane abaguzi bafataga umwanya bajya kugura ikintu runaka ku giciro runaka, ugasanga hiyongereyeho umwanya n’urugendo nabyo bibarirwa mu mafaranga atari macye.

Kugirango ubone serivisi za Kaymu nta kindi bisaba uretse kwiyandikisha no gufungura e mail yawe kuri website ya Kaymu (www.kaymu.rw) ugatanga nimero yawe ya telephone n’izindi ‘coordonnés’ z’aho icyo waguze kigusanga.

Uciye kuri iyi website ya Kaymu kandi ushobora no gusaba ko bakuzanira igicuruzwa runaka ku giciro runaka nacyo bakakikugezaho bidatinze.

Kuri e mail yawe muri Kaymu ugaragaza ibicuruzwa wifuza n’aho wumva babikugurira, ndetse hateganyijwe umwanya washyiraho amafoto y’ibyo wifuza ko bakuzanira, ukabigezwaho. Ibi byose bigakorwa ku buntu.

Ibi ni uburyo bushya busanzwe bukoreshwa ahanini mu bihugu biteye imbere ariko bwatangiye no gukora mu Rwanda n’ubwo abenshi batarabumenya.

Kugura no kugurisha ntabwo bivuze igiciro cy’igicuruzwa gusa ahubwo burya abahanga mu bukungu babara umwanya n’urugendo wafashe ujya ku isoko kuko nabyo bivuze ikintu kinini ku bukungu bwawe.

Kaymu ivuga ko iki giciro cy’urugendo n’umwanya cyane cyane aribyo ije nayo gufasha abanyarwanda kuvanaho kuko muri uwo mwanya baba bakoze ibindi byinshi cyangwa mu giciro cy’urugendo bakaba nabwo bakiguramo ikindi kintu.

Yan Kwizera avuga ko ubu bari gukora n’abacuruzi batandukanye cyane cyane muri Kigali aho bashyira ibicuruzwa byabo kuri website yabo maze abaguzi bakabibona ku buryo bworoshye ubundi bagatuma Kayma kubibazanira batarinze gufata urugendo n’umwanya bigirayo.

Kwizera avuga ko aya ari amahirwe ku baguzi n’abacuruzi bo mu Rwanda kuba igihugu cy’u Rwanda kiri gutera imbere cyane mu ikoranabuhanga ryoroshya ibikorwa byinshi kandi rinatuma habaho kugira umwanya uhagije wo gukora kurusha mbere aho abantu bata umwanya n’amafaranga mu mayira bajya gushaka ibintu.

Kaymu ikorera mu bihugu  bigera kuri 70 ku isi ku migabane yose. Muri Africa ikorera mu bihugu birimo Kenya, Uganda, Nigeria, Maroc, Rwanda n’ibindi byose hamwe bigera kuri 17 bya Africa.

ububiko.umusekehost.com

2 Comments

  • Mwaramutse mwaduha contact zanyu?

  • muraho hari ibintu nifuzaga kugura hanze nabibonye kuli internet none niba bishoboka mwampa adresse nkaza kubareba murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish