Digiqole ad

N. Korea: Perezida Kim Jong-Un yasabye ingabo ze kwambarira urugamba

Umuyobozi wa Korea ya ruguru Kim Jong-Un yatanze itegeko ku ngabo ze ngo zibe zitegura urugamba mu gihe imyiteguro y’ingabo za Korea y’epfo zifatanyamo n’igisirikare cya Amerika buri mwaka yegereje.

Kim Jong -Un Perezida wa Korea ya ruguru
Kim Jong -Un Perezida wa Korea ya ruguru

Mu mbwirwaruhame y’akataraboneka, imbere ya Komisiyo ya gisirikare ku rwego rw’igihugu (Commission militaire centrale, CMC) y’ishyaka rya Gikominisiti rimwe rukumbi riri ku butegetsi, Kim Jong-Un yasabye ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Korea ya ruguru (Armée populaire coréenne, APC) kwitegura kuba zagira icyo zikora ku rugamba mu gihe cyose umwanzi yaba ashoje intambara.

Iyi nama ikurikiye imyitozo ya gisirikare yakurikiranywe na Perezida Kim ubwe, aho ingabo zitozaga urugamba rushushanya igihe zaba ziteye ikirwa cya Corea y’epfo kiri mu Nyanja y’Umuhondo.

Ibiro ntaramakuru bikuru mu gihugu cya Korea ya ruguru (Pyongyang Korean Central News Agency, KCNA) bitangaza ko iyo myitozo ya gisirikare yabreye ku birwa bya Mu na Jangjae, byegereye urubibi rw’igihugu cya Korea y’epfo.

Kuri iyo myitozo, Kim Jong-Un yahamagariye ingabo gukaza imyitozo ku buryo zishobora kurema urugamba rwahangana na America kandi rukanesha umwanzi byihuse igihe yaba ateye Korea ya ruguru nk’uko KCNA ibivuga.

Ingabo zikorera ku kirwa cya Mu mu mwaka wa 2010 zarashe ku kirwa cya Yeonpyeong, cyo muri Korea y’epfo mu rwego rwo kwihorera ku myitozo Korea y’epfo yari yakoreye mu gace k’inyanja ibihugu byombi byiyitirira, icyo gihe abantu 4 bo muri Korea y’epfo barapfuye.

Buri mwaka, intureka y’intambara iratutumba iyo imyitozo ihuriwemo n’ingabo za Korea y’epfo n’iza America “Key Resolve” na “Foal Eagle”, igiye kuba, dore ko igomba gutangira mu ntangiriro za Werurwe.

Kuva intambara yahuje ibihugu bya Korea y’epfo na Korea ya ruguru yarangira, nta masezerano yo guhagarika intambara burundu yasinywe, ku buryo ibi bihugu byombi bihora biryamiye amajanja isaha iyariyo yose.

7sur7

UM– USEKE.RW

 

9 Comments

  • bahangane n’iterabwoba ibindi babireke

  • isi irashaje

  • Isi yose harumutekano muke uretse murwagasabo

  • isi iragana hehe ?kuki abantu bumva bakemura ibibazo uruko bamenye amaraso ntibikwiye ,amasasu siyo akemura ibibazo nibicare hamwe barebe ikibazo oho kurwana nabwo ari umuti

  • Ariko mubona amaherezo ibi bihangange bitazarangiza isi! nzaba mbarirwa

  • mwana wibisage nibisunzu ngwino witabe abambari baso baje.

  • Ni byiza.Nizere ko na za ngabo twabonaga guhera saa cyenda z’amanywa zuri hose zasubiye mu bigo.

  • ngaho munyumvire agsuzuguro ka americans!ngo gukorana imyotozo na south corea!?northern corean munkubitire abaswa,nziko na rusia izazamo 2!ubundi mwibirandure,bene imana twigaramiye(rwandan)

  • amaherezo muzarwana!niba muhora mushondana,ibijya gucika bica amarenga!nge mbona umuntu utarababariye nyirarume akamuha imbwa zikamurya,ntazatorera ba daesso,yongpo,geumawa,momparumo,jumong,sosono,..!uriya nibisage nkibya sabiyogera ni danger!bahubuke,bapfe!

Comments are closed.

en_USEnglish