Digiqole ad

Mzee Karemera yishimira ko yabonye Rudahigwa, Bikiramariya na Kagame

Callixte Karemera ni umusaza w’imyaka 70, yavukiye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru n’ubu niho asaziye. Uyu musaza igitangaje ni uko mu gihe cyose yabayeho ngo atunzwe n’umwuga we w’ubuhanzi, mu buzima bwe ngo yishimira kuba yarabonye abantu batatu bakomeye kuri we abo ngo ni Umwamu Mutara III Rudahigwa, Bikiramariya na Perezida Paul Kagame.

Callixte Karemera
Callixte Karemera

Mu buzima busanzwe uzasanga abantu, bakuru cyangwa bato bageraho baganira ku bantu bakomeye bahuye nabo cyangwa babonye mu buzima bwabo, Karemera we ikimushimisha ngo ni uko abo bose bamusanze kwivuko rye i Kibeho.

Uyu musaza avuga ko ubwo yari amaze kumenya kuririmba no kuvuza inanga ya Kinyarwanda abyigishijwe na se, yaje kujya i Kibeho ku kiriziya ubwo Umwami Rudahigwa yahazaga, ngo ni ahagana mu 1957 cyangwa n’umunani n’ubwo ngo atibuka neza.

Karemera ati “ ni muri za 58 cyangwa 57 (1957) gutyo, nari agasore kagimbutse maze kumenya no gucura cyane. Rudahigwa yaje ino muri Nyaruguru, badukoraho ko buri wese ufite impano ashobora kubona umwanya wo gushimisha umwanya. Nubwo ntacuranze ariko rwose naramubonye umugabo muremure cyane wabaga yishimiye cyane kubona abantu be uwampayinka!.”

Kubona Bikira Mariya nyina wa Yezu/Yesu nabyo ngo byari kimwe no kubona Rudahigwa, uyu we ngo yamubonye akuze ahagana mu 1981 ubwo ngo yakundaga kubonekera abakobwa b’i Kibeho.

Ati “ Icyo gihe rwose ku manywa y’ihangu izuba ryagiraga gutya rikoroha tukarirebamo, niboneyemo uwo mubyayi afite ishapure ndende kandi ababaye, byari ibyishimo kumubona kuko buri wese yaranezerwaga cyane.”

Muri icyo gihe cyose kugeza ubu uyu musaza avuga ko atunzwe n’umwuga wa se wo gucuranga, kuvuza ikondera no guhanga, acurangira abantu barimo n’abashyitsi basura i Kibeho akabona amaramuko, akanashora mu buhinzi iwe.

Ataraka ngo atwereke impano ye
Ataraka ngo atwereke impano ye

Undi muntu ukomeye yabonye imbere ye hafi ye ni Paul Kagame President w’u Rwanda. Ubwo yari yasuye aka karere mu kwezi gushize ngo nibwo yamwitegereje nyuma y’igihe kinini abyifuza amubona kuri za Television, ndetse ubundi yamuhushije ngo ni ubwo imodoka zimutwaye zamucagaho i Butare.

Karemera ati “ Byaranshimishije cyane kubona Perezida Kagame yaje kutwirebera hano. Mbese numva nta wundi muntu ukomeye umenya nsigaje kubona mu minsi nsigaranye.”

Tumubajije ngo atugereranyirize Perezida Kagame n’umwami Rudahigwa araseka cyane ati “ eeeee Rudahigwa nta muntu bareshya ngirango, arasumba cyane Kagame kandi ureba uburyo nawe ari muremure. Radahigwa ariko akaba igikara cyane naho Kagame we yatunyuze iruhande adupepera mbona ni inzobe cyane.”

Mu gihe asigaje ngo yibaza ko nta bandi bakomeye yaba ategereje kubona barenze abo
Mu gihe asigaje ngo yibaza ko nta bandi bakomeye yaba ategereje kubona barenze abo

Abo ni abantu uyu musaza avuga ko bakomeye yabonye kandi bamwisangiye ku ivuko. Wowe hari abakomeye wabonye cyangwa mwahuye batari aba cyangwa babarenze?

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Uwo musaza aracyari muto azabona n’abandi benshi bakomeye cyane .

  • AMANI NDABONA BAGUTEJE ABANTU

  • Asigaje kubona Umwami Yesu agarutse ku isi cyangwa akazamusanga mu Ijuru niyitaba Imana ataraza.

  • niyihangane nange nzaza ambone

  • uravuga iki utarambona. humura nanjye uzambona mbembaye uwa kane ukomeye mubo wabonye.

  • Ashigaje kubona Yezu Christu

  • abaye star kbsa;azaze kgl muri bnr arebe uko bank ikora amafaranga

  • Ko muvuga se ko asigaje kubona Yesu,kuki atabona na Rusofero(RUFIFERI),SATANI(SHITANI).

    • nuko atifuza kuzamubona ,weho niba wifuza kuzabona rusofero satani ,abandi si uko , tumustinda muzina rya yesu

  • Njye nabonye umwamikazi wa Denmark

  • narabonye mbura uwo mbwira,
    njye nabonye ubusa bugenda bwitwaje amacumu acanye

  • Happy nation!!!!!!!!!!!!!

    Abantu beza bakunda ibyiza. Uyu musaza nawe rwose ndabona ari umuntu mwiza! RUDAHIGWA-KAGAME ni couple y’ingirakamaro mu Rwanda.

    Ninde wagabana inka y’ubumanzi?

  • GUSA NJYE NYA NTANGARA IYO UBONA UMUNTU UFITWE UBWENGE NKA (NIYO) ATANGA IGITEKEREZO GIPFUYE NKAKIRIYA NGO UMUSAZA NKURIYA ASHIGAJE KUBONA SATANI! BINYEREREKAKO NTABURERE NAMBA YAHAWE. NIBA UBA WABUZE ICYO UVUGA WAGIYE UCECEKA?

  • Musaza humura wabonye abantu bijyirakamaro Imana izaguhe iherezo ryiza Ijambo ryimana riravuga ngo nkuko wakunzwe gukiranuka nicyo nzagukiriza Imana izakwiyereka nkuko wabonye abobose!

  • Musaza wabonye abantu bijyenzi gumya wihangane usabe Imana ìherezo ryiza!

Comments are closed.

en_USEnglish