Digiqole ad

Mwiseneza ati “Mpfuye kabiri mu rwa Gasabo”

Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda yahitanye abasaga miliyoni, isiga imfubyi, abapfakazi n’incike, abayirokotse ntibasiba kuvuga ibyo babonye haba mu buhamya mu ndirimbo no mu mivugo. Muri uyu muvugo uri aha, umuhanzi Kanyamupira Mwiseneza Abd-El-Aziz agira ati “Mpfuye kabiri mu rwa Gasabo”.

Kanyamupira Mwiseneza Abd-El-Aziz
Kanyamupira Mwiseneza Abd-El-Aziz

1.MPFUYE KABIRI MWA GASABO

MUNDEKE MVUGE IRI RYA NONE,
RYENZE KUNAMUKA NDAREBA,
RYUNAMUKA RICUZE N’INKUMBI
INKONA INKONGORO ZIRAHAGA
5. INKOVU ZICIYE INKANGU I RWANDA

NDAVUGA NKUMVA NDIHO MVUGISHWA
SIMVUGISHWA N’UMUVUMERO
IMVUNE INDI KU MUTIMA NIYO IMVOMA
IBY’IMIVUMERO BYO SI IBYANJYE
10. IMIVU YATEMBYE NIYO IMVUGISHA.

UBU SE YEMWE MBIKEMUYE NTE?
KO MBIKEMANGA NKAGIRA INKEKE
INKINGI Z’UMUTIMA ZIGAKENGA
MWABIKEMUYE YEMWE NKEZA?!
15. ICYEZI CYOSE KO KIBAREBA??!!

MUREKE NKIRIRE IZATABAYE
ZADUTAYE TUBUZE INTAHO
TUBURA HIRYA TUBURA HINO
TUBURA U RWANDA TWITWA ABARWO
20. NIKO KUTWITA « INYANGARWANDA»!

JYE IBYO NDABYIBUKA NGATANYANJWA
NTI ESE URU RWANDA RWA GIHANGA
KO RWAHANZWE MWE MURI MASO,
NK’URYA MUZIMU MUNYWAMARASO
25. WAJE UTEYE UTURUKA HEHE,

UJYA NO GUSAGA URWA GASABO?!
NKAMWE MWIZE MUKAMINUZA,
IZO NGERI NYINSHI Z’IBYIGISHWA
HARIMO YEWE N’IBYA MUNTU,
MWANSIGURIRE IMVO N’IMVANO
30. YO KURYA UMUNTU NAWE URI UNDI??!

BY’UWO MUZIMU RWOGANKABA?
NKOMEZE MBABAZE NTITI Z’U RWANDA,
SIMBAZA ARIKO IZI ZA NONE
NDABAZA IZAMURITSE IRYE MINSI;
35. HARYA KO MWIZE MUKAMINUZA

MWATURANGIRA KAMINUZA
MBONA IDASANZWE KU ISI HOSE
N’IBIKORESHO MFASHA-NYIGISHO
BY’INGERI NYINSHI MWESE MUZI !
BIRIMO INYUNDO N’IMPIRI NYINSHI
40. MWANAPANZEMO N’IMIPANGA

NGO IZUNGANIRA IBYO BISONGO
ESE IHERERA HE NDASIGUZA?
RERO«NDABIHAKANYE»BIREZE?!
MUNYEMERERE MBAZE N’IKINDI,
45. NKA BAMWE BATUBONEYE IZUBA

MU KUMENYEKANISHA MUNGU
NI IKI MWADUHISHE TUTAZI
MWAHISHUYE KIRYA KIRINGO ?
MWATUBWIYE BYINSHI CYANE
50. HARIMO N’ICUMI BYA MOSE

CYANE CYANE ICYA GATANU
CYABUZANYAGA KOGA URUGINA;
SI NO KURWOGA RWARANYOWE!
MWATUBWIRA INDI NTUMWA YAJE
55. KIKAZIRURWA ICYAZIRAGA???

YABA YA NKABA SE Y’UMWAMI,
YAVUGIWE N’ARYA MASARO MENSHI
MAZE IGAHINDUKA IY’UMUTUTSI??
WABA ARI UMUBIRI WE KANDI,
60. WAVUGIWE URWO RUNIGI RW’AGAHINDA,

UKABA UW’UMUHUTU WANZE KWICA
IYO NTUMWA YANYU JYE NIKO NYITA
YAJE KUMANURIRA I RWANDA?
HAVE NTACIKA RUKENDERO
65. NTAVAHO NTANGA NTABIRAMUTSE

MUREKE NIBUKE MFITE AKANYA;
NAWE UKUNDE WIBUKIREHO
EJO UDATUNGURWA NGO NI JYEWE.
MUREKE NSANGE RUREMABINTU
70. MAZE AZE AMBURANE NKINAHAGAZE;

AMBWIRE IMVANO YA RYA NYONGWA
RIZIRA IMPAMVU JYE NIKO NDEBA
NAWE WABA UBIBONA UKUNDI !
MANA WUMVA URWA GASABO
75. KANDI UKUNDA IBIREMWA BYAWE;

MWANSIGURIRA IMVO N’IMVANO
Y’IYI NGARUKAMWAKA I RWANDA
NDEBA IKUNZE IKABA GIKWIRA?!
NIYO GIKWIRA NDAVUGA CYANE
80. ITAYIBAYE SIMBA NDI AHA!

SIMBA KANDI MFASHE IPULIMI
NGO NGANYE KANDI NTABIGOMBYE
NAKAGOMBYE KUBA NK’ABANDI!
NDABONA UMWAKA UBAYE « NYANDWI »
85. NAHO WE NYAKAMWE YIRYA WESE

BIZENGARAME AMPA URW’AMENYO
NTABOMVURA WE AVUNJISHA !
SINZI NIBA MVUKA I RWANDA;
CYANGWA NIBA NTUYE I RWANDA
90. KUKO AMATEKA UKO ABIMBWIRA

NGO MBERE TWAVUGAGA DUHUJE,
SENDIMI EBYIRI ATARATURA.
N’UNDI URAHA UBU YARAPFUYE
UMUNSI ABONYE NYINA UMUBYARA
95. ATERWA AMACUMU MU NDA IBYARA;

NGO AHA ADASAMA N’UNDI MUNSI
MAZE AKABYARA NA BWA BWOKO !
YARANAPFUYE MUSHIKI WAWE
MU GIHE ABONYE SE WAMUBYAYE
100. BAMUZIRITSE AMAGURU YOMBI

ICYITWA IZURU BARIBAJE,
NAHO UBUGABO BWO BASOGOSE!!
BA RUDOMORO ABO NABABWIYE
BAMUTEGETSE KWICUKURIRA
105. NGO AGIRE BWANGU KANDI BARORA;

MAZE BAHAMBE IYO NZOKA MUNTU
HATO ITANAZA NO KUBACIRA!!
NTARASOZA URWO RUPFU KANDI
NARAMUBONYE CYARUKWETO
110. NYIRABITABI AMUTUMYE IWACU

NGO AZANE GASARO WARI UCYONKA
ISEKURU YAJE BAGIRE BWANGU;
NGO KANDI NAZANA IBYO GUTINDA
WE ARIGIRAYO AKIZE UMWANDA
115. AHWANYE UBWONKO N’ISIMA MUZI

NIBA KANDI ICYO KIMUTSINZE,
RUVUZANDURU NTAMURAZE!
RWERIMPUGA UWO NABABWIYE,
W’INKOMOKO YO MU BIRUNDO,
120. INSHURO YASENYE URWA GASABO,

ZIRIMO UKWINSHI UBANZA UZIZI,
N’UTAZIZI ARAMBE HAFI!
HABA UBWO NUBAMA NTAKA CYANE,
NSABA RUHANGA RUGIRA ITEKA,
125. NGO ANDAGE AKANYA NK’IDAKIKA,

NGISHE INAMA UMUTIMA-NAMA,
MAZE ANSIGURIRE IKOSA NYARYO,
SEBIHONDWA YAKOZE AVUKA!
DORE NA MBITO WAMWIGANYE
130. YASHYIZWE BWA MBERE K’URUTONDE;

AZIRA KO YEMEYE KUBA UMUNTU
NGO N’IBIKUNDANYE BIRAJYANA
BYARAJYANYE NARABIBONYE;
MAZE UMUSHUMBA W’I MUKARANGE
135. AZIRA KO YANZE KUBA IKIRURA!!

HARI N’ABANDI BAKE MURI ABO
BANAYEMERAGA INKOMOKO;
NGO ARIKO BANZE KUBA « IBYO NTAZI »
NI « IBYO NTAZI » JYE NIKO MBITA
140. NTIMUKABITIRIRE IBISIMBA;

KUKO IBISIMBA ATARI ABANTU
NTIBIBE KANDI « BANGAMWABO »
KANDI GA BURYA HARI GAHUNDA,
YANABIHAYE RUREMABYOSE
145. BITAJYA KANDI BIRENGERA;

N’IYO BENZE KURENGERA
SEBITABI WE ABA ARI MASO!
MUNYEMERERE NYOBOZE RWOSE
AHANTU HABA HARI UMUNTU
150. MUZI KANDI W’UMUNYARWANDA

MAZE AZE MWEREKE URUPFU RUNDI
WABIHONDWA APFUYE KANDI!
UMUNSI NGIYE I BUGIRAMANA
NARAMUBWIYE NYIR’ISI Y’INO
155. NTI UBU NDASUMBIRIJWE MUGENZI;

N’UBWO UNDEBA NKIGIMBUKA;
MBAYE RWOSE SE W’UMURYANGO!
NTI NGAHO MBURANA WOWE MUNTU,
NAJE RWOSE ARI WOWE NDEBA,
160. NDUZI UTUYE UKABA UNATUJE

RUREMA YABA ANGOBOTSE WENDA,
AKAMPA ICYANZU CYAMPA ICYAMBU!
MU GIHE MBAYE NTARANITSA,
NUMVA N’UNDI URIHO UVUNYISHA
165. ATI NJE NSANGA UMUVUNYI W’AHA,

N’UBWO UREBA NTERA ISEKURU
NAMUSHAKAGA NGO ANSIGURE
AMBWIRE KANDI UMUMARO WANJYE
KANDI ANDANGIRE N’IGIHUGU
170. NTAHO MPUNGIRA URABIREBA

NABUZE RWOSE N’UWANDAZA;
MU GIHE ABAYE ATARACUTSA ;
MBONA IBIBONDO BIBIRI BIJE
BIFASHE UMUNTU AMABOKO YOMBI
175.NDEBA RWOSE ASA N’URENGA

KANDI NDUZI AKIRI MUTOYA
NKEKA AVUYE I NDERA MU RWANDA
NGO AKOME YOMBI BYO KUVUNYISHA
N’UBWO AMASO NTAYO ATUNZE
180. ATERURA AGIRA ATI NDI UMUTUTSI

NGO ARIKO RWOSE GIRA IKIGONGWE
RWOSE NTABWO NZASUBIRA !!
BYA BIBONDO BIVUZE IBY’IWE
N’UBWO NUMVAGA UNDI UKOMANGA
185.BYENZE KUVUGA KU BY’IHAHAMUKA !

MAZE ABA ARINJIYE MUTO CYANE
KANDI ACIYE BUGUFI CYANE ;
MAZE ATI DAWE NJE NGANA WEHO
NABUZE ISHURI KANDI NSHOBOYE
190. UWITWA « HEDI » YATUBWIYE

NGO TUMURINDE ICYO CYUGAZI
NTARWO AREBA URWO RWITWAZO !
NGO KANDI IKINDI SI WE WABISHE !
WA MUTWARE « KARUNDURA »
195. ATUMIZA UWITWA UMUNYABANGA

NDEBA YIRABUYE MU MASO
JYE NKAMUKEKA KO ATWUMVISE !
YARAHAGURUTSE YIJE CYANE,
YUKA INABI UMWE W’AMABANGA,
NGO AKAZI ASHINZWE KITWA AKAHE
200. AJYA KUMUTEZA INDUSHYI Z’I RWANDA ?

NI NDE MWANA WE MURI BOSE ?
NGO MBARE ZERO NTAKIBAREBA
NIBAGISANGE IKIGEGA CYABO,
BAJYE MURI AVEGA SE N’AHANDI,
205. NIBA KANDI BATABAREBA,

BAKABATERERA IRYA NO HINO
SIWE MUBYEYI W’ABANYACYARO
BABUZE HIRYA NDETSE NO HINO
NGO BACITSE AMACUMU DATA
210. NKAHO NIGEZE MBIBATOZA!!!

NGO BAYACIKE NZABAHEMBA !!
NGAHO MBWIRA SE MUNYARWANDA;
NK’ABO BOSE BABUZE HOSE,
BARIMO INCIKE N’IZO MFUBYI,
215. SI ABAPFAKAZI BO NI BENSHI,

NAHO KAJORITE ZO NI INYANJA!
BISWE ABANDE MU URU RWANDA?
SE NITUTEMERA AKO GAHINDA,
TUKABAHINDIRA KU RUHANDE,
220. TUKABATOTEZA IBI BUKWARE,

TURABA TWUBAKA UBWIYUNGE?
NITUDASHAKA UKO TUBATUZA
NGO BIBE INTANGO Y’INDISHYI NUMVA
MAZE N’ABAGOMYE BAGACYAHWA
225. BUMVA ICYAHA KIRIMO ICYIRU,

TWARIRIMBA UBWO BUTABERA??
HARI « GACACA » TWUMVA YAJE
NIZA NANJYE NTARAZUKA
NANJYE NGO MVUGE IBYO NUMVISE
230. N’UNDI AZAVUGE IBYO YABONYE,

SE AHO BIZOROHA KUYITUZA ?!!
CYO NITUWEREKANE UMUSANZU,
MBERE TUBYEMERE IBYABAYE
KO BATSEMBWE ABANA BARWO
235. NO GUPFA KABIRI TUBYIMIRE

NGIYO INTANGO YO KUBA I RWANDA
RWA GUHANGA RUZIRA ICYASHA
RUKABA URWWRA RWEYA UMWEZI,
RUKADUTUNGA TUGATIMAZA,
240.INGOMABIHUMBI MWA GASABO !!!!

(UMWANDITSI) UMUHANZI
KANYAMUPIRA MWISENEZA ABD-EL-AZIZ

Uyu muvugo wavuzwe bwa mbere tariki ya 12 Mata 2002 muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, uvugwa kuwa 16 Mata 2002 i Mukarange mu Karere ka Kayonza ndetse wongera kuvugwa kuwa 03 Nyakanga 2002, ku cyicaro cya AVEGA AGAHOZO ubwo hasozwaga iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buhanzi bwe bw’imivugo Mwiseneza avuga ko ahimba ashingiye ku kuri kw’imibereho n’ubuzima bw’abacitseku icumu ndetse n’ubuzima bw’igihugu muri rusange.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Aziz arabizi sha!
    Burya ijoro ribara uwariye!
    Kandi inkovu ntikira ihora ari inkovu!
    Gusibangana nabyo ntitubishaka, icyi ni ICYASHA ni IGISHAKWE ku banyarwanda!

    Humura ariko, ntuzazima nararokotse!!

  • Uyu mugabo se burya afite n’iyi nganzo di! nuko nuko rwose udukoreyemo
    kandi turashimye ko uhora uzirikana amateka ukanayashyira mu nganzo

Comments are closed.

en_USEnglish