Digiqole ad

Mwitondere amakarita ya MTN mugura ku muhanda

Niba uguze ikarita ya MTN kumuhanda, banza urebe niba ijya muri telephone yawe uyiguhaye akiri aho, ni inama ku bafatabuguzi ba MTN kubera kwiyongera kw’abacuruza amakarita y’amahimbano.

Ugere ikarita ubanze uyishyiremo mbere yo kugenda/Photo TNT
Ugure ikarita ubanze uyishyiremo mbere yo kugenda/Photo TNT

Norman Munyampundu ushinzwe gukorana n’abafatabuguzi muri MTN, yatangarije Newtimes dukesha iyi nkuru ko hari bamwe mu bacuruzi b’amacarita ya MTN bongera bagasubiza ku ikarita akantu kaba gahishe umubare w’ibanga, bakongera bakagurisha iyo karita.

Abo bajura ngo baba kandi banandika indi mibare ku makarita yagurishijwe, bakayasubizaho kariya gace gahisha numero ngo bongere bayacuruze, ibi ngo biri cyane i Kigali n’i Rubavu.

Mu myaka ibiri ishize, nibwo MTN yatangiye kumenya ko hari iki kibazo, nyuma yo gufata bamwe mu babikoraga, byagabanuye umurego, ariko ubu ngo byaba byongeye kubura.

Kugeza ubu ngo hari abagera kuri 15 bamaze gufatwa bakorana n’abacuruza aya makarita y’amahimbano.

Iki cyaha ngo cyaba gihanishwa igifungo kitarenze imyaka 5 nkuko byatangajwe na Theos Badege umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda.

Ubundi buryo bwo kwirinda ubucuruzi bw’amakarita atari yo ngo ni ukugurira amakarita aho MTN icururiza hatandukanye mu gihugu, ndetse no ku bacuruzi bayo bemewe. (authorised dealers)

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

9 Comments

  • guhanga imirimo biragwira!!

  • None se ko mbona abajura bagenda biyongera ayo tugurira kuri mobilmoney yo ntibazaja batwiba ko mbona aribyo byari byiza.

  • Abo bantu mujye muhita mubaha akazi kuko ni abashakashatsi bakomeye kandi kubafunga ni uguhomba pe!!!

  • Reka twikoreshereze aya Tigo da! ntitwagira kwibwa ama unites ngo tunibirwe ku ma cartes! Tigo go go go!

    • tigo yo ki,ahubwo leta niyi oligopoly birakabije,indi societe haburiki ngo ize?

  • Ahubwo mwitondere Flash disk bacuruza zifite hejuru ya 8GB!

    • hahahahaha zose ni pirate

  • Wowe wa Tigo uramamaje wumvise neza uko biba ikarita? tigo se yo ni electronique ntibashishura? Nabagira inama ya V2YOU gusa nabwo ukahava aruko igiyemo. Peace

  • nyabugogo ho biteye ubwoba abasore bahari bacuruza m2y bo babeshya abantu phone ngo bashyiremo numero mukujya kuyohereza bagasiba ho umubare umwe bagashyiramo uwabo bakoherereza iyo numero amafranga 20 kandi weho wamuhaye 500 , ugategereza ko m2y ikugeraho ugaheba wamubaza uti ko ntayibona ati wibeshye numero niyo nayoherereje , abeshi batera amahane bikarangiriraho ,hari abarwana nabo mais nukubikurikiranira ahantu hafi .

Comments are closed.

en_USEnglish