Digiqole ad

Mwangira inama nkabaho ntatega amaboko ku bandi?

Bakunzi b’Umuseke, muraho ndasaba inama.

Nakundanye n’umusore imyaka itatu, nyuma aza kuntera inda ntiyantererana turabana mu rukundo rwinshi.

Nyuma y’umwaka namenye ko afite undi mugore bafitanye n’abana kandi banasezeranye, nabimenye ari we ubinyibwiriye.

Kubera impamvu narabyakiriye, nyuma naje gutahura ko ari umusambanyi kuko namufatiraga mu makosa menshi, ariko kuko dukundana cyane nkabyirengagiza.

Ubu rero dufitanye abana babiri beza pe! Turakundana ariko ntakintu amariye na gito si umukene ubu nkeneye kwiga kuko nkiri muto nabeshwagaho no gucuruza mu masoko ubu ntibikigenda.

Bitewe n’ubuzima mbamo, mbese nditunze kanddi nitwa ko mfite umugabo mbonye akazi nakwiga ijoro nkanitunga kuko ntacyo nkimwifuzaho, gusa ndamwubaha nk’umugabo wanjye nta n’undi nshaka ndamukunda gusa nkeneye kubona uburyo nakwiteza imbere ntateze amaboko cyangwa ngo ntongane.

Murakoze!

Ufite igitekerezo gishya kikuvuna twandikire kuri [email protected]

Umukunzi wa ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Birabaje cyane kubona umugabo adafasha urugo yashinze. Uko numvise ikibazo cyawe, biragoye ko umuntu wagufasha kubona akazi, yaba abaye nka nyirurugo kuko uwitwa nyirurugo ntacyo amaze. Uzabyitwaremo neza kuko hanze aha hari ibirura. Ikindi n’uko wakwegera ibigo bidaharanira inyungu (byita ku miryango) bakakugirinama. Ariko ntabwo watubwiye amashuri wize kugirango turusheho kukugira inama. Ihangane

  • sha ndabonabikugoye ariko ukomezewihangane ubibwireyesu gusa naho kubyerekeranye numugabowaweho bigaragarako atakigukunda nushakawishakire undi niba mutaranshyingiranwe nibanabwo mwarashyingiranwe akabafite undimugore yishe isezerano so bibiliya ikwemerera kwishakira undimugabo ntacyahawaba ukoze sha cyakorandababaye kubona abantunkabo bakora ibimezegutyo batitaye kuhazaza habagorebabo nabanababo sha ukomeze wihangane nushaka kumpamagara nomeroyanjye ni 3192137129.thanks

    • urugaze ngo”nibanabwo mwarashyingiranwe akabafite undimugore yishe isezerano so bibiliya ikwemerera kwishakira undimugabo ntacyahawaba ukoze…”
      None ibyo wabisomwe he muri Bibiliya? Ko iyanjye imbwira ko naba nkoze icyaha!

  • Ikibazo cyawe kororoshye: Vana amaboko mu mpuzu, ukore!

  • Nibyo kwiga ugakomeza natwe turagushyigikiye. Ntuzashake undi mugabo, kuko wifitiye n’abana. Uburyo rero wakiga ijoro kumanywa ugakora ibyo bishoboka iyo utuye hafi y’ishuri. Ku bwibyo rero ndumva wabanza ugashaka aho ukora. Ariko kubona akazi aho ukora uhembwa kuri ubu ntibikunze gushoboka (nta gaciro kanini nabiha nko kwikorera ku giti cyawe). Jye ahubwo nagushyigikira kuguma ukagerageza ukikorera kuko nibyo bigufitiye akamaro cyane. Kandi nabikorera iyo bashatse bajya kwiga nijoro. Hari abantu benshi bakora umurimo wo kudoda imyambaro kandi ntibibabuze kwiga nijoro. Bensi bararangije za kaminuza ndetse. Inama nakugira wowe guma uhatirize wikorere kugiti cyawe, kandi unitwararika kubantu gutyo gutyo uzageraho ubone n’ubushobozi bwo kwiga. Ariko uwo mugabo wawe utanagufasha kurera abana we, ndumva mutakongera kubyarana abandi kuko n’abandi ntagufasha kubarera. Kuko umukunda rero, byaba byiza mugihe cy’imibonano mpuzabitsina mugiye mukoresha agakingirizo, cyangwa se ukaringaniza urubyaro. Ikindi kandi ukagira umutima wihangana (mbese ukamenya kwihagararaho). Gutyo gutyo n’umugabo wawe azageraho abone ko wikomeje.

  • muvandi ihangane urababaje hanohanze nibyobyizuye
    gusa biture imana reka kwiha rubanda barakumvira ubusa

    • murakoze cyane

  • mwese ndabashima cyane kubwo kumpumuriza ntuye kimihurura muri gasabo ,amasaha ntahira sinabona uburyo niga kdi inyungu ninke ugereranyije na consomation ,amashuri nize s6 naho uwambwiye ko nashaka undi rwose narazinutswe nizeraga umugabo wanjye cyane kuburyo yampugije abagabo niyo umbwiye ko unkunda numva ntaz’uko mbaye nkumva nkwanze cyane kdi ntacyo twapfaga nariyanze numva nakwipfira nuko nkunda abana banjye cyane

  • The man is not your husband because he is already married to someone else. If your have two nice kids with him, legally speaking, he has to cater for them or else you can sue him in court. As regards your studies, it is a good idea you go on with your education.However, you will need a lot of money in order to both take care of yourself and the two children …your situation is difficult but not desperate.Just think about it. In my understanding , getting married to a honest and loving man will help you to sort out this problem. But where could you find such a guy? One more piece of advice: Be patient, do not panic, do not live on prostitution… You will find your man, for certainty.

  • Fata abana ubamushyire usabe imbabazi umugore we ko utari uzi ko afite umugore usubire mwishuri nurangiza ishuri ufate abana bawe abana bawe bafite se na nyina igisubizo nicyawe numugabo wawe .

  • niba ubyo wari usanzwe ukora bitagenda hindura undi murimo cyangwa uhindure aho wakoreraga ariko hajyanye nibyo wakoraga ;kuko kubona akazi gatuma wiga sinabikwizeza.ikindi kandi abana bawe ari ibishoboka wabashyira ku babyeyi bawe kugira ngo ni byo wakora ubikore ubihahe umwanya uhagije .naho ubundi uwo mugabo wasanga hari undi yagize inshoreke ashaka kugira nk’ibyo yagukoze kuko abagabo nk’abo bafite amafaranga baratereta bikumvikana vuba kandi nta yindi ntego baba bafite usibye kwandagaza abantu.wifuje kunterefona ni 0722236130

  • abana uzabajyane ku babyeyi bawe kuko ubajyanye kwa mukeba hari igihe batafatwa neza maze ako kazi ugahe umwanya uhagije ntikatagenda uzahindure akandi cyangwa se uhindure akandi kazi kuko kubona akazi katuma wiga kaminuza nta kizere mbiha kuko abagabo nk’abo wasanga hari undi urimba nk’urwawe ukeneye guterefona ni 0722236130

  • inama nakugira nshuti yange niba uwo mugabo adahaha , ntakugaburire ntakwambike ntakuvuze , muve iruhande kuko si umugabo niyumva ashobora kwikosora azaze agucyure niba atazikosora azaguafashe gutunga abana kuko ibyo ni amategeko ya leta , azabikore ku neza ni yanga azabikora ku nabi kuko ntiwiteye inda , naho ibyo kuvuga ngo uramukunda niba umukunda ufite uburwayi bukomeye kuko gukunda umuntu umeze atyo ntibibaho kereka ku muntu ufite uburwayi waba umeze nkababagore birirwa bahondagurwa na abagabo wababwira ngo babahunge ngo hoya ndamukunda kugeza ubwo amahitanye ari muri za je t’aime . urwo ntiruba ari urukundo ubwo ahubwo wabyita ibindi . naho gukora niba uzi gukora ukaba waba ufite umushinga wunguka neza nakuguriza frws tukagirana amasezerano yuburyo tuzakorana bikagufasha kuzamuka nange nkabyungukiramo niba wumva uri tayari unyandikire kuri [email protected] . ikindi senga Imana uyiture umubabaro wawe ubundi utegereze igisubizo sawa gira ibihe byiza

  • sorry email yanditse nabi ni [email protected]

  • mu banze mwandikishe abana mu bitabo by’irangamimerere, ni ugutanga ikirego mu rukiko rukabanduika ibindi byo uzakomeza ukore, ujye no kwiga.

  • UBWO MUKO,NGO ARAGUKUNDA ATAGUHA IPOSHO NGO YITE KU BANA MWABYARANYE….UGOMBA KUMUREGA ABANA BAKAGIRA UBURENGANZIRA NK’UBW’ABANDI BANA.HAGATI AHO ABANA BA UBAJYANYE KU BABYEYI BAWE NIBA BASHOBORA KUBARERA.ESE UBUNDI NINDE WABANDIKISHIJE MU BUYOBOZI?NIBA BATANDITSE NABYO NI AMAKOSA AHANIRWA PE!BYABA BYIZA UMPAMAGAYE KURI 0789841954 KUKO BIMWE MU BYO WATANZE HARI BYINSHI BIDASOBANUTSE,KANDI UWO MUGABO UMUZINUKWE BURUNDU.

  • nshuti uwo mugabo suwawe kuko yasezeranye nundi mugore kuba mwarabyaranye nta cyaha kirimo ahubwo icyaha nukutarera abo mwabyaranye.ubundi se umaze kumenya ko afite undi mugore basezeranye wabikozeho iki?ese wigeze ubonana nuwo mugore?ese bari muri separation?barabana se akagaruka nawe akakuraza?ntabwo wigeze usobanura neza ikibazo uko giteye pe kuburyo kukgira inama nabuze aho mpera.
    gusa kuba ipantalo ukore kuko umugabo aba ari umwana wundi kdi abana afite benshi nta mpamyi yabana afite hanyuma urukundo uri kuvuga ntarwo nta nurwigeze muri we kuko iyaza kurugira yari ku divorsa mukabana byemewe n’amategeko ahubwo ubwo siabagore babiri afite gusa ahubwo uwisezerano numwe akagira inshoreke nyinshi nkuko nawe mwamenyanye umbabarira singukomeretse nukli hari abandi nkawe afite bamubyariye abana beza nkabo mufitanye kuburyo kubagabanya indezo ari ibibazo bikomeye wowe rwana no kurera abana bawe kdi ubikore nkaho uri umupfakazi bizagufasha kwigira n’amashuri uzayiga kdi menshi wifuza.

    UWITEKA nawe akomeze kukurinda

  • ko mbona no gushaka uburyo waturitsa kash itubutse utabisshobora

  • muturitse cash uguruke uwo ntacyo azakugezaho

  • you have to create your own business by using community assets available where you are .

  • umva nshuti yange inama nakugira nuko niba ufite ababyeyi wafata abana ukabajyana ukabashyira ababyeyi ubundi ukiga kuko ubashyiriye mukase ashobora kubafata nabi ugasanga nawe birakubabaje kandi ariwowe wabibyariye. ikindi nuko niba akazi ukora katagenda hindura uburyo bwogukora cyangwa aho ukorera kugirango ubeho udatega amaboko.kandi ikindi nakubwira nuko wasenga wizeye kuko imana ica inzira aho zitari.komeza kwihangana kuko bitera kunesha kandi kubabara siko gupfa.thanks.

  • nshuti reka nguhe inama. Muri wowe banza wiyakire mubuzima urimo, kandi wikuremo kugira irari ryibintu, ubanze witekerezeho cyane mubyo ugomba gukora, utareba igihagararo cyawe ukareba ubwiza ufite, ukibwira ko bazahora baguha. uzaba wibeshye. ushobora kwiyumvamo gukora akazi akariko kose wasa wagakora kandi ukabaho udasabye. murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish