Digiqole ad

Mutuyimana Moussa, n’abandi 2 ‘bavuye’ muri Police FC bajya muri Rayon

 Mutuyimana Moussa, n’abandi 2 ‘bavuye’ muri Police FC bajya muri Rayon

Ibiganiro hagati ya Mutuyimana Moussa Kasereka na Rayon Sports amakuru atugeraho aremeza ko ubu bigeze ku musozo ndetse uyu mukinnyi wahoze ari Kapiteni wa Police FC ashobora kujya i Nyanza muri iyi kipe kuri uyu wa gatanu akayikinira igihe kingana n’umwaka.

Mutuyimana Moussa ukomoka muri Congo Kinshasa ni umwe mu bakinnyi b'abahanga bakina hagati
Mutuyimana Moussa ukomoka muri Congo Kinshasa ni umwe mu bakinnyi b’abahanga bakina hagati

Nyuma yaho Police fc irekuriye abakinnyi itari igikeneye, Amani Uwiringiyimana na Uwimana Jean d’Amour nabo bategerejwe mu myitozo ya Rayon sport kuri uyu wa gatanu.

Mu cyumweru gishize, Kasereka Moussa yari yatangaje ko ari mu biganiro na AS Kigali  ndetse yanayikozemo imyitozo ariko ntiyumvikana nayo ngo ahagume.

Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yabwiye Umuseke ko bari batangiye kuganira  n’uyu mukinnyi ariko ahagarika ibiganiro nta mpamvu atanze.

Nshimiyimana ati “Yari afite utubazo tw’ibyangombwa byagombaga kubanza gukemurwa, ariko we yahisemo guhagarika imyitozo, n’ibiganiro. Yambwiye ko afite ikibazo ashaka kuba asubiye i Rubavu, ndamureka aragenda.”

Moussa Mutuyimana yavuye mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2014/15 nyuma yo kurekurwa na Police FC dore ko yari yambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Akanama kari gashinzwe kwiga ku byangombwa bya bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga kagaragaje ko uyu mukinnyi yitwa Kasereka Fabrice.

Mu mpera z’umwaka ushize, uyu mukinnyi yari mu bifuzwaga cyane n’ikipe ya Rayon Sports, aho yari kuzana na Sina Jerome ariko ntibyakunda ko ayikinira, yerekeza muri Kenya.

Rayon Sports irategura umwaka utaha w’imikino nyuma yo kurangiza ushize ku mwanya wa gatanu n’amanota 38, iyi kipe iraza kwipima mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund rizaba hagati ya tariki 15-22 Kanama uyu mwaka. Izakina na Mukura Victory Sport mu mpera z’iki cyumweru mu mukino uzabera kuri stade ya Muhanga.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Naze mubandi ba bleu ariko azareke bya bindi bya mouvement de va et vient z’abakongoman

  • abakinnyi bakomoka i Congo bose wagira ngo nyina ubabyara ni umwe. indisciplinés gusaaa

    • Kabsa ibyuvuga nukuri pe nguyu hano natabacika bazajya bagira Imana

  • naze. turamwishimiye ariko azadupfira ubusa nka sina

  • nta mucongoman uraza avuye mû ma équipe yo mû RDA ngo atugirire umumaro

  • Kabsa Mussa numukinnyi wumuhanga gusa nyine kuba police yaramurekuye ubwo s gasenyi nta somo biyiha, buretse araje akine nimubura ayo kwisyhyura azabereka munsi y’ikirenge. ngaha aho nibereye.

  • Ibaze nawe icyatumye police fc imureka kdi azi umupira? indiscipline yabaCongoman itesha umutwe pe. Ceceke urebe ibyuyu my type miri rayon uzambwira

Comments are closed.

en_USEnglish