Mutoni Mwajuma umukobwa wa mbere wegukanye moto “TUNGA” ya Airtel
Mwajuma Mutoni niwe mukobwa wa mbere wegukanye ipikipiki muri promotion ya Airtel Rwanda yiswe Tunga, kugeza ubu moto zindi enye zatanzwe zari zaregukanywe n’abagabo. Mwajuma yashyikirijwe moto ye kuri uyu wa kane ku Gisozi.
Mwajuma Mutoni w’imyaka 20 gusa yavuze ko amaze icyumweru kimwe gusa atangiye gukina muri promotion ya Tunga na Airtel. Akaba avuga ko ari ibyishimo kuba ahise yegukana moto ifite agaciro ka miliyoni n’igice y’u Rwanda.
Ati “Ubusanzwe ntabwo nakoreshaga umurongo wa Airtel ariko mbonye umuntu nzi watsindiye moto nahise ngura SimCard ya Airtel ntangira gukina ngira amanota menshi. Kugeza ntsinze. Ubu indi SimCard nari mfite sinzongera kuyikoresha na rimwe, nageze kuri Airtel byarangiye nabonye ibyiza bidukwiye bahora bavuga.”
Mwajuma asanzwe ari umukanishi, avuga ko iyi moto izamufasha gutangira kwikorera agacuruza ibikoresho by’ibinyabiziga.
Miss Rwanda Kundwa Doriane, usanzwe ari ambasaderi wa Airtel Rwanda, yavuze ko nawe bimushimishije cyane kuba uyu mukobwa wa mbere yegukanye moto.
Miss Rwanda ati “Iyi promotion ntabwo ari iy’abahungu gusa, n’abakobwa nabo bakina bakanatsinda, abakobwa batangire nabo bakine maze bakomeze gutsinda.”
Chrysanthe Turatimana umukozi mu iyamamazabikorwa muri Airtel Rwanda yongeye gushishikariza abanyarwanda kugana Airtel ari benshi kuko usibye promotion nk’izi zihindura ubuzima bwabo Airtel isanzwe itananga serivisi nziza z’itumanaho.
Turatimana ati “Turishimye cyane ko uyu mukobwa yegukanye moto, abantu benshi batubazaga impamvu ari abagabo bazegukana gusa, biradushimishije cyane kuko bigaragaye ko n’abakobwa bakina kandi bakwiye kurushaho gukina nabo bagatsinda.”
Hamaze gutangawa moto eshanu(5) muri 12 zateguwe muri Promotion ya TUNGA na Airtel. Ubu hasigaye moto imwe imwe itangwa buri cyumweru.
Bakina gute muri TUNGA?
Ni ukoheza ubutumwa bugufi kuri 155 ubundi ukagenda usubiza ibibazo ubazwa. Ubu butumwa bugura amafaranga 100 gusa. Uko usubiza neza niko wiyongerera amahirwe.
Chrisante ati “utombora ntabwo atsinda ari uko yashizemo amafaranga menshi, ahubwo asubiza ibibazo nyabyo ubundi tukamuha amanota ye, kandi abatigeze batsinda, ayo manota bazayakomerezaho ubutaha”.
Hasigaye izindi moto icyanda (9) ndetse n’ibihembo birimo ama ‘unites’ yo gukoresha. Ufite amanota menshi buri cyumweru atsindira moto abasigaye batanu bagatsindira ama ‘unites ya 2 000Rwf.
Aya mahirwe ni ay’abafatabuguzi ba Airtel, ibihembo bihabwa nyiri nimero ya Telephoni (uwo yanditseho).
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ariko mubona amaguru ya miss wacu?
Ni tuguru no good koko!!!!
Comments are closed.