Digiqole ad

Mushimiyimana Janviere yarokotse mu muryango w'abantu barindwi

Icyo gihe cyari kigoye ku bahigwaga, ibihuha bivuga ihumure, byatumye bava mu bihuru bahungira ahantu hamwe kugira ngo barebe ko Nyagasani yakorera mu mitima y’Interahamwe zigahagarika ubwicanyi, byari ukwibeshya.

Ndayishimiye Janvière
Ndayishimiye Janvière

Ndayishimiye Janvière ni mwene Rusizana Damien na Mukamurenzi Immaculée bari batuye muri Komini Runyinya (ubu ni umurenge wa Karama ho mu karere ka Huye) mu kagari ka Kibingo mu mudugudu w’Isonga, Jenoside yabaye afite imyaka 6 y’amavuko.

Hari tariki ya 21 Mata 1994 ubwo Ndayishimiye Janvière n’umuryango we w’abantu 7 bagabwagaho igitero simusiga i Karama aho bari bahungiye bibwira ko bari burokoke, bose barapfuye uretse we n’abavandimwe be babiri.

Kuri uwo munsi ababyeyi be dore ko we yari ikibondo cy’imyaka 6, bari bakoze iyo bwabaga ngo bagere ku cyicaro cya Komini Runyinya (i Karama), bahasanze imbaga y’Abatutsi bari barokotse kwicwa urusorongo mu ngo iwabo.

Ndayishimiye Janvière aribuka, ati « Icyo gihe i Karama hari hahuriye Abatutsi benshi cyane sinashobora kubabara. »

Iyo tariki ya 21 Mata 1994, Interahamwe zaturutse Mutongati na Muyogoro, Raranzige n’ahandi baramanutse bamanukana imipanga bahahurira n’abari bafite imbunda, maze ubwo birara muri iyo mbaga bararasa abandi baratema.

Ndayishimiye Janvière ati « Amasasu yari menshi cyane, abashiranye bakajya batema umuntu utishwe n’amasasu wese ugihumeka. »

Uyu mukobwa ubu umaze kuba inkumi, babonye arokotse yakurikiye abandi abona bagenda nawe ariruka nyuma yumva bavuga ko bageze i Burundi.

Yaje kumva ko mu bavandimwe be hari ababashije kurokoka, muri bo harimo mukuru we Mbonimpaye Egidie, musaza wabo (ubu baramubuze kubera trauma).

Uyu mukobwa yarerewe kwa nyirasenge nawe warokotse.

Janviere yibuka ko bamwe mu bishe se n’abari bagize umuryangowe bari abaturanyi ngo muribo hari Matiyasi, Gahamanyi, Murekezi n’abandi (bose azi izina ryabo rimwe gusa).

Arifuza kurangiza Kaminuza

Janviere yize Accountancy mu mashuri yisumbuye, aza kubona umugiraneza umufasha kwiga imyuga, uyu wamufashije ni nyiri RTUC (Rwanda Tourism University College) ni Mme Zulfat Mukarubega wamuhaye amahirwe yo kwiga Short Course mu bijyanye no kwiga guteka.

Ndayishimiye Janvière asaba ko FARG yamufasha kwiga akarangiza Kaminuza kuko mu 2009 ubwo yarangizaga amashuri yisumbuye yagize 6,1 bafatira ku manota 7 abajya muri Kaminuza.

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Humura Imana irakuzi ntiyakwibagiwe uzabaho kandi neza inzozi zawe uzazigeraho kuko natwe twifuzaga kuba twagera aho ubu turi hafi kuhagera ncuti nawe rero ntiwihebe ntiwihebe pe!

  • Humura shenge!! ntacyo uzaba kuba ugejeje iki gihe, Imana yakurinze izakomeze ikurinde, ariko cyane cyane iguhe gutera imbere kugirango uwagutsembye itazagukina ku mubyimba.

Comments are closed.

en_USEnglish