Digiqole ad

Mu Buyapani yagize ati:u Rda rugeze kure

Mininsitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo aho yitabiriye imana I Tokyo, mu Buyapani,  yatangaje ko u Rwanda rushishikajwe no kugera ku ntego y’ikinyagihumbi rwiyemeje. Iyi nama ikababa yarafunguwe ku mugaragaro n’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-Moon ku munsi w’ejo.

Misitiri Louise Mushikiwabo
Minisitiri Louise Mushikiwabo (photo internet)

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko, u Rwanda rwahuye n’ibibazo bikomeye cyane mu myaka 17 ishize, ariko ubu rukaba rumaze gutera intambwe ikomeye haba m’ubukungu ndetse n’iterambere ry’umuryango.

Yarongeyeho ko ibi byose byagezweho hakoreshejwe politiki y’ubufatanya bikorwa n’abaterankunga ndetse no gukurikirana cyane ibyiyemejwe kugerwaho.

Yavuze ko kandi  u Rwanda rwibanze by’umwihariko mu kugabanya ubukene bwari bwugarije abenegihugu, aho yagize ati:”mu myaka 10 ishize u Rwanda rwagerageje ku rwanya rwivuye inyuma ubukene, rworohereza buri wese ushobora kuzamura ubukungu bw’igihugu

Mu ruzinduko rwe, Ministre Mushikiwabo yabonanye n’abayobozi benshi batandukanye, harimo Hirofumi Hirano, uhagarariye ihuriro ry’inteko y’u Rwanda n’ubuyapani. Yashimiye uyu muryango ubwitanjye udahwema kugaragariza intego z’ibihugu byombi.

Umuseke.com

12 Comments

  • si cyane ariko nkuko babivuga da

  • Nyakubahwa hazamutse abaturage bangana iki koko? kwiyubaka se uvuga nukuhe? Gushimuta abantu ko byeze mu rwanda rwacu koko? Nyakubahwa jya i Kami urebe abafungiwe yo batazwi nabirirwa bicwa ubone uvuge iterambere rihari koko??? Aha mudufashe ahubwo abacu bazira ubusa bihagarare tubone twemere iteramber naho ubundi nta kigenda

    • Iyo uvuze ngo si cyane uba uhereye kuki cyawe werekanye nk’umusanzu wawe nk’umunyarwanda! None se uri mubaba bashimuta abo bantu ko uvyemeza nk’uwabihagazeho?ariko abanyarwanda mwabaye mute iterambere si na twebwe turibona nk’abanyrwanda ahubwo Isi yose iraribona none mwebwe murahumirije! Mureke rutere imbere murukureho amagambo no kurusebya kandi ahubwo mbona ari mwe mwasebye disii!!

  • muvandimwe nanjye iryo terambere bavuga ntaryo ndeba! Nukurata bazi washishoza ugaheba. Mu buyapani murabaratira iki batagezeho?

    • Wribona ute se Mugeni we kandi uri impumyi! nuwaza iwanyu murugo yarihasanga nuko mukanwa kanyu hahora ibibi gusa! nawe ubwawe kandi warigezemo kuko nkeka no kuba wicaye imbere ya machine wandika cyangwa ukoreshe phne yawe utarigeze ubibona mu Rwanda rundi wigeze kumenya atari urwa Kagame! wikwihagararaho rero U rwange cg se urukunde twe turakataje tutera intambwe tujya imbere kandi vuvuzera nkamwe ntimwaduhagarika I’m telling u!!

  • Twibukiranye ko ibintu bitari kugenda neza ijana ku rindi.
    Ariko intambwe yatewe ni ndende cyane, abantu dukwiye kujya dushima ku byagezweho.
    Udafite gahunda yo gushimira abagize uruhare mu kubaka uru Rwanda, ajye abanza yibaze icyo yari kuba yarakoze iyo aza kuba ari mu nzego z’ ubuyobozi.

  • ariko sinzi icyo kagame yabahaye, usibye siasa gusa ntakindi. Naho kumbwira unantuka ngo ndi vuvuzera byo biragaragaza ibyo wahawe nyine. Internet na telephone izo murata se murazikora? Asye wee! Boshye ko atari ibisigazwa by’abashinwa gusa. Ngo you are telling me, hahahah

    • uh! uratangaje gusa siasa ni iki? siasa ni politique kandi nti uzamere nk’injiji zizi ko politique ari ikintu kibi iba mbi iyo yakoreshejwe neza iya Kagame rero uwo uvuga niyo ituma ubasha no kwandika ubutumwa bwawe hano kuri website niko utekereza ko uko ubona internet ariko aba congoman cg abarundi bayibona ni uko mubarusha se imitungo? siasa!

    • uwaguha umwanya afite wakora iki?Aho uri muri Iceland aho, wahavana iki wageza ku banyarwanda?

    • Vuvuzelaaa! Mugeni Ubundi usibye wowe gusa ukyemo n’ikariso wambaye icyo wita icyawe n’ikihe?! icyo ushoboye n’ukumotera gusa kandi mbonye ushobora kuba utanajijutse habe na Gato!iyo uvuga ngo iterambere dufite n’ibisigazwa by’abashinwa; Nk’umunyarwaanda se waduhaye ibyo wakoze tukaba aribyo dukosoma wenda tukajya tuvuga ngo made by MUGENI From Rwanda; wapi ntibyagukundira icyo ushoboye ni ukutumena amatwi gusa. kandi ubwo wasanga utanaba mu Rda! ubaye udahari waba waragiye gushaka iki imahanga niba wihagije! Kuko nkeka ko uba mu Rwagasabo ntiwaba utabona iterambere rirurimo! Pauvre Fillette!!Ariko wenda uzakura umenye kuvuga nk’abandi bakobwa bakuru!Umunsi mwiza niba ubishaka.

  • @vuvuzera mugeni,kugihe cyanyu niryari urwanda rwigeze rumenyekana nkubu?none ubu urishyira ukizana ,koranabuhanga hafi,none ngo siasa?it seemz ur thoughts doesn’t exceed on yr nose!

  • Ubundi rero ngo uwanga urukwavu yakagombye byibuze no kwemera ko ruzi kwiruka! ubwo sese koko nk’umuntu wihandagaza akavuga ko u Rwanda ntacyo rurageraho mu iterambere, ubwo koko aruherutsemo cg aheruka inzira muki? Ahubwo niduhagurukire rimwe twese tugaragaze ibyo tumaze kugeraho bizanabere urugero n’abanyamahanga ndetse na bamwe mu banyarwanda bambaye ikirezi batazi ko cyera!!!

Comments are closed.

en_USEnglish