Digiqole ad

Mushiki wa Diplomate ntabwo yakubise umugore we

Mushiki wa Diplomate witwa Ray, yatangarije umuseke.com ko ikubitwa ry’umugore wa Diplomate atarigizemo uruhare kandi ko ritanabayeho.

Sandra Kampire

Sandra Kampire

Ray yatangaje ko koko yari yaturutse mu Mutara nyuma yo kumvikana na Sandra Kampire (umugore wa Diplomate) ngo aze amujyane kwiga mu Mutara Polytechnique, aho Ray yigisha.

Gusa yatunguwe nuko musaza we Diplomate yamuhamagaye akamubwira ko Sandra yisubiye, ndetse ko byaba ari agasuzuguro aramutse agiye mu Mutara.

Ray avuga ko ibi byamutunguye kuko Sandra ubwe yamuhakaniye ko atajya mu Mutara kandi bari babyumvikanyehombere ndetse akaza aje kumutwara ku wa Gatanu.

Ray avuga ko ku cyumweru yahise yisubirira mu Mutara ndetse ibijyanye n’ikubitwa rya Sandra atabizi, kandi yumva ko Diplomate atabikora.

Ibi bikaba ari ibisobanuro byatanzwe na mushiki wa Diplomate ubwe, nyuma y’amakuru y’uko yari yafatanyije na Musaza we gukubita Sandra.

Yaba Sandra Kampire  yaba na Fasasi Nurr Diplomate bakaba ntawurashaka kugira icyo atangaza kuri iyi nkuru. Imwe muri Commentaire yo kunkuru ibanziriza iyi ivuga ko ari iya Diplomat, ivuga itya:

DIPLOMAT says:

May 16, 2011 at 6:10 pm (Edit)

I am sorry to all my fans But my wife was very awfully rude that day,I could not control my anger men.She insulted me,my sister,my family even my ancestors.

Sandra kuri uyu wa mbere yaba ngo yahise ava kwa Diplomate bafitanye umwana umwe.

Umuseke.com

 

9 Comments

  • NIba ari uko bimeze Mushiki wa Diplomate ararengana noneho! ariko rero ibintu nka biriya ntibikwiye kuvugwa kuri Diplomate

  • ahaaaaaaaaa!hari umuntu muzima ugitekereza gukubita se?ntekereza ko Diplomate yari akwiye kugira icyo atangaza kuko iriya commentaire isobanuye byinshi,

  • ibi bintu birimo urujijo!uwo sandra yaba ayari afite imbaraga ki zatuma diplomat yitabaza mushiki we?yego bibaho ko hari abagore b’ibishegabo bifasha abagabo babo ariko ndibaza ko kwa diplomat atari ko bimeze.

    • Ariko bimeze byatuma ukuntu nakundaga umuzi wa diploma nibikubiyemo mbigeranya nibya abamisyoneri baje bavuga ngo tujye dukora ibyo bavuga tureke ibyo bakora. Nukwerekana bibiliya imbere inyuma hari inkoho. Byaba bibabaje. Niba ariko bimeze, Diplomate azasabe imbabazi abantu bose cyane cyane abakunzi bibi hangano bye.

  • na Diplomate twizeraga koko yakora ibintunk’ibyo!nahimbe indirimbo isaba imbabazi twe abafans be azisabe na madamu we

  • DPG turi mu Gihugu gifite amategeko kigenderaho ntukongere even nogutukana wahamva.

  • diploma,kuki utarinda ibyo wagezeho ubwira abafana ukuri??????????

  • sandra ihangane uwo mu star muveho nta gaciro aguha.ese ubwo ntazicuza ukuntu uri umukobwa mwiza?mushiki we yitujijisha igitsina gore turabazi di nawe nu umukobwa azabona

  • sandra uri umukobwa uzi ubwenge numvise ibyo watangarije abanyamakuru numva ndagukunze cyane ukomereze aho ntibakakumvire ubusa shaka uko mwiyunga na diplomat kuko mufitanye igihango gikomeye hama mwirerere uwo mwana kd nibinanirana muzatandukane neza ariko mutihaye rubanda uracyari muto kd uri mwiza uzabona undi mugabo ugukunda

Comments are closed.

en_USEnglish