Digiqole ad

Museveni azakora umuganda mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu

Mu ruzinduko rw’iminsi 4 President wa Uganda Yoweri Museveni azatangira mu Rwanda kuri uyu wa gatanu, azakorana igikorwa cy’umuganda na President Paul Kagame ku wa gatandatu nkuko itangazo rya Ministeri y’ububanyi n’amahanga ribizvuga.

Ba President Museveni na Kagame

Museveni, uheruka mu Rwanda 2009,  agarutse  gushimangira umubano w’ibihugu byombi, no kureba uburyo ababituye bakungukira muri uyu mubano nkuko itangazo rikomeza.

Uruzinduko rwe rurabanzirizwa n’umubonano wa ba Ministre b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi, Louise Mushikiwabo na Sam Kutesa, bagamije kuvugana ku mibanire y’ibihugu byombi.

Usibye kubonana na President Paul Kagame, no gukorana umuganda ahantu hataramenyakana, Yoweri Kaguta azanasura ahari kubakwa Free Trade Zone I Masoro, ahure n’abagande batuye I Kigali, ayobore ikiganiro n’abanyamakuru we na President Kagame, maze atahe.

Umuseke.com

17 Comments

  • abanyarwanda dukunda abagaruka,arakaza neza tuzamwakirana impundu.

  • aka ndumva ari agashya pe,ntitwari duherutse imigenderanire nk’iyi ngiyi,welcome welcome Kaguta

  • bravo good relationship is a key to dev’t

  • “kuri uyu wa gatanu”, “kuri uyu wa gatandatu” ????????????????????

    UM– USEKE.COM; ko mwanditse ibintu bitandukanye ukuri ni ukuhe? (cyangwa ni ku bw’impamvu z’umutekano?)

  • CYOMOKA wavuga ibitutsi uzi birirwa bamutuka nkuko ubivuga, nemera ko hari ikibazo hagati y’u RWANDA na UGANDA ariko dusangiye byinshi ibihugu byose bifite inyungu mu kubana neza.Iyo ni ntmbwe ya mbere itewe.

  • naze arebe aho tumaze kwigeza mu mmiyoborere myiza arebe uko yagira ibyo yigira ku rwanda ajyanire abagande bamenye gukemura amakimbirane hagati yabo

  • naze urwanda ruragendwa ni karibu mu rwagasabo, abanyarwanda baramutegereje !!!!!!!!!!!!!!

  • cyomoka museveni byose arabizi , ariko iyo uzi gukina dipromatie urenzaho akayikina, naho umuseke mugira amakuru meza ariko mujye mugerageza mujye mubinyamakuru byambere bimenya nkaya makuru kuko ibi bimaze nka 5jours bitangajwe ko museveni azaza mu rwanda

  • Nimundekere abana bibukiranye ibyakera kandi anabone ko wa mwana yavuyemo umugabo muzima sha……….

  • Twishimiye umubano mwiza hagati ya Uganda n’u Rwanda, naho abavuga ko ari kuryaryana muribeshya. Kandi nimba bari basanzwe baryaryana uru ruzinduko rushobora no kuba arirwo ruje kubikemura muje mugerageza no gutekereza ibiteza imbere igihugu. Turamwishimiye abumva duceneye umubano mwiza n’amahanga. Kagame courage

  • Uru ruzinduko rupanze neza cyane kandi abanyarwanda barabyishimiye!!!kuko mbona hari amagambo mesnhi bizakuraho!

  • amazi nti yi ba girwa iwabo wambeho,wasa i cyo ba pfana kiruta icyo ba pfaga.kaguta well come home.

  • WELCOME IN RWANDA SIR WE ARE TOGETHER.

  • imigenderanire niyo soko y’umubano ushingiye ku bwubahane,uru ruzindiko ni ingirakamaro ku bihugu byacu byombi

  • Bravo Kaguta Museveni, nta Rwanda nta Uganda abari bazi ko turyaryana ntabwo mukurikira biriya biba byarabaye, n’umugabo n’umugore bibabaho kandi bagakomeza bakabana bagakora na mour none biriya bibaho byashize kera cyane

  • UMUGANDA, BAMWE BANDIKA AGACIRO KUMUGANDA BAZABA BAMBWIRA, AMAFRANGA UWO MUGANDA UZABA UHAGAZE.
    BAZAYASHYIRE MUMANYARWANDA NO MUMASHIRINGI

  • ESE ikinyarwanda cyarahindutse?:bavuga gukora umuganda?cg bavuga gutanga umuganda!

Comments are closed.

en_USEnglish