Digiqole ad

Museveni araca Gatuna-Gatsata-Nyabugogo

Amakuru agera k’umuseke.com aturutse ahantu hatandukanye aratubwira ko President wa Uganda Museveni ubwo ari buze mu Rwanda ashobora guca ku mupaka wa Gatuna agafata umuhanda wa Nyacyonga, Gatsata, Nyabugogo mpaka mu mujyi wa Kigali.

President Museveni

Amakuru agera k’umuseke kandi aratubwira ko Museveni ari bugere i Kigali kuri uyu wa gatatu, nubwo uruzinduko rwe mu Rwanda (Officially) ruzatangira kuwa Gatanu.

President Museveni ntakunze guca ku kibuga k’indege i Kanombe iyo aza mu Rwanda.

Aho uyu mushyitsi muturanyi ari bunyure naho hakabaye hatunganyijwe, hasa neza, byaba ari byiza cyane, gusa  ntibibe ari uko uwo mushyitsi ari buhace gusa, ikaba ari gahunda ihoraho, nkuko mu mujyi hagati iyo gahunda ihari.

Museveni iyo aza mu Rwanda ngo akunda gukoresha aya mayira kuko binamufasha kugenda amenya amakuru no kwitegereza uko mu majyepfo y’igihugu ayoboye biba byifashe, atabibonye muri za Rapport ahabwa gusa.

Nyabugogo harasa neza nubwo hari akavuyo/ Photo Danny M.
Mu Gatsata harasa neza wagirango baramwiteguye/Photo Danny M.

 

Umuseke.com 

21 Comments

  • Museveni ahora aca ku butaka ariko ntiyongere kuzana imodoka n’ibifaru n’imbunda za rutura zimuherekeje kuko mu rwanda nta nutekano mucye uhari, igihugu kirarinzwe ndagira ngo mujya mubibona ko guhera saa kumi iz’amarere ziba zihagaze hose zicunga umudendezo w’igihugu azazane na EDCwe afite pistolet ubundi tumucungire umutekano azongere guhura n’abasirikare be ageze kabare

  • aho yanyura hose umutekano n’isuku birahahora,kuko ibyo byabaye umuco si agahararo.arakaza neza

  • Umusaza turamukumbuye kabisa arakaza neza Gasata Nyabugogo agasuku ngo mutahe peeeeeee

  • Mzee mu7 turamwakiriye kandi Imana izamurinde murugendo rwe!! maze aze tumwereke aho u Rwanda rugeze atajya yumva amagambo y’abajya babeshwaho n’ubucuruzi bwayo!! U’re wlkm H.E, Y.Kaguta Mu7!!

  • gyangu musagya wa fe. U Rwanda eri na mirembe, Gatsata ho hari banauganda imitwaro n’imitwaro! Nuhagera ubarmutse sebo, Ngwino urebe aho u rwanda rutugeze, teruri na mere tata, neda.
    Tukumatira mu7 wafe
    Anyway hari amahoro no problen

  • Ehhhhhhh, iyu mugabo azaba adusuye kweli bihagije
    icyumweru cyose, azajya ataha ariko yongere agaruke mugitondo
    Nizere ko azataha abonye uburyo u rwanda rumeze neza ku isuku

  • Icyo gisaza cy’ibugande cyatanze ubutegetsi koko gitegereje iki? Imyaka 25 irahagije kugirango gahunda wateganyirije igihugu ibashe kujya mu ngiro. Niba rero yumva ko hari ibyo atabashije kugeza kuri Uganda mu myaka 25 amaze kubutegetsi nuko atari umutegetsi mwiza. QUITTEZ LE POUVOIR MON VIEUX….YOUR TIME IS UP!!

  • museveni u are welcome RWand country is smart and secured

  • if his excellent Museveni can make a surprise and he changes a
    way

  • Ni uko yashutse Habyara mbere gato yuko inkotanyi zitera!!Habyara yanagiyeyo yambika ipeti rya General Major RWIGYEMA!!!

  • (Gatuna agafata umuhanda wa…mu mujyi wa Kigali?????)

    NONE SE AZAGARUKIRA MU MUJYI KWA RUBANGURA?

  • come and visit us at gatsata mr president,we’re proud of working in rwanda,we’ll share the best we’ve achieved.

  • Uru ruzinduko runyibukije urwo uyu mugabo yajemo mu Rwanda muri 1990 akavugira kuri Stade Huye Butare ko nta muntu uzatera u Rwanda aturutse muri Uganda….Ibyakurikiyeho mwese murabizi…!!!!!!!!!!!!

  • kugira ngo M7 anyure Gatuna – mu Mujyi kwa Rubangura hahahaha, nuko yizeye umutekano w’igihugu cyacu. Ariko ibintu abagande bakunda kuvuga ngo nubwo dufite isuku nta biryo. Abagande baba mu Rwanda na Perezida wabo uje mureke tubahe ibiryo byacu dufite byose nibyo duhinze byose turebe ko babimara cg inzara yabo yashira iryo jambo ryabo ndaryanga cyane ko dukora tubuzwa niki kugira ibiryo.

  • we are wellcoming the ugandan president aze nta rwikekwe we are safe.

  • Ikaze mu rwagasabo.mzee!

  • M7 turakwemera cyane!!!!

  • uru ruzinduko ruzashimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi

  • kabisa urwo rugendo ruje rukenewe arko byababyiza abonanye nabaturage bakamusuhuza twari tumukumbuyeeee?

  • none ko umuseke muvuga ngo yanyuze iyubutaka, igihe kikavugako yazanywe nindege muri mwe ninde uvuga amakuru yimpamo?

  • umuseke muri abagabo courage, in fact Mu7 yageze mu rwanda kuwa 3. Aganira na mugenzi we kuwa 4 igihe kirambuye, maze ajya UG, Kabare. So ibindi bya vendredi ni officially tu. Ntamwanya bari kubona wo kuvugana bitonze itangazamakuru ribuzuyeho.

Comments are closed.

en_USEnglish