Digiqole ad

Musenyeri Smaragde arasaba ko Mukandanga yakubakirwa urwibutso

Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, arasaba Leta y’u Rwanda ko yafatanya na Kiliziya Gatolika hakaboneka urwibutso rwa Dorothea Mukandanga wagaragaje ubutwari budasanzwe mu gihe cya Jenoside i Kabgayi mu karere ka Muhanga.

Musenyeri Mbonyintege Smaragde
Musenyeri Mbonyintege Smaragde

Musenyeri Smaragde atangaza ko uyu mugore wayoboraga ishuri ry’abaforomokazi ryitiriwe mutagatifu Elizabeth akwiye guhora yibukwa kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje ko adashyigikiye abicanyi.

Ubwo Interahamwe zateraga mu kigo Mukandanga yayoboraga zishaka Abatutsi bari bakirimo by’umwihariko umukobwa w’umututsikazi wahakoraga nk’animatrice wari wahahungiye na musaza we ndetse n’abandi, yanga kubatanga ahitamo ko bamwicana nabo aho kugirango abatange asigare nk’uko babishakaga.

Musenyeri akaba asanga ubu butwari bwa Mukandanga bwaragize abantu bake mu gihe cya Jenoside kuko benshi bahitagamo kwikiriza amagara yabo batanga bagenzi babo babaga bahishe cyangwa bazi aho bari.

Nk’uko byagaragajwe n’abatangabuhamya barokokeye Jenoside i Kabgayi, bagaragaje ko i Kabgayi by’umwihariko mu bigo by’abihayimana habaye ubugambanyi bukomeye kuko na bamwe mu bihayimana ubwabo ngo batangaga ababaga babahungiyeho maze bakicwa.

Aha Musenyeri Mbonyintege akaba asaba Minisiteri y’uburezi ko bagirana ubufatanye bagashaka uburyo muri iki kigo uyu mugore yayoboraga, hakubakwa urwibutso rwo kumwibuka by’umwihariko kuko amateka ye yagakwiye guha urugero Abanyarwanda benshi mu gihugu.

Akaba asaba kandi abanyeshuri bakiga muri iki kigo gufatira urugero kuri uyu mubyeyi ndetse n’abarangije muri iki kigo bakora umwuga w’ubuforomo n’ububyaza bakajya hahora bazirikana ubutwari bwe bukababera impamba muri aka kazi gasaba ubwitange.

Mukandanga akaba yari uwihayimana w’umugatolika, wabarizwaga mubo benshi bakunze kwita “abakobwa ba Musenyeri”.

Leta y’u Rwanda imaze igihe isaba Abanyarwanda ko batanga amazina y’abantu bazi bagaragaje ubutwari mu bihe bishize kugirango babe bashyirwa ku rutonde rw’intwari z’igihugu.

KigaliToday

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Yoo shenge Imana imuhe iruhuko ridashira maze imwiyereke iteka yibere mumahoro Musenyeli rero ibyuvuga wagombye kuba umaze kubikora kubaka urwibutso kumuntu nkuwo ntawe utagutera inkunga pe abantu nkaba babaye bake cyane muri kiriya gihe

  • Muri uru Rwanda hari intwari nyinshi. Uyu mukobwa wa Musenyeri ni intwari itavugwa cyane ariko mu ijuru barabizi kandi ibihembo bye birateganijwe. Mbese njyewe, wowe twakoze iki cyiza tuzibukirwaho mu isi no mu ijuru. Aho ntituri ba ruvumwa, twisubireho Imana iracyari ku ntebe y’imbabazi.

  • Hari umusore wari utuye igikondo witwaga Ndagijimana Manace yahishe abana batatu bamuhungiyeho aratsimbarara yanga kubatanga ngo bicwe yaratinyutse ati muranyicana nabo babigenza batyo baramwica nabo barabica .

Comments are closed.

en_USEnglish