Digiqole ad

Musanze: Urugo rw’uwari Mayor rwatewe n’abantu 6, umwe muri bo yishwe

 Musanze: Urugo rw’uwari Mayor rwatewe n’abantu 6, umwe muri bo yishwe

Winfrida Mpembyemungu wari umuyobozi w’Akarere ka Musanze

Mu ijoro ryakeye mu Umudugudu wa Giramahoro Akagali ka Ntege Umurenge wa Muhoza abantu batandatu bateye urugo rw’uwari umuyobozi w’Akarere ka Musanze Winifrida Mpembyemungu, amakuru agera k’Umuseke avuga ko bari bagamije kumugirira nabi ariko bakomwa imbere n’abasirikare bashinzwe umutekano.

Winfrida Mpembyemungu wari umuyobozi w'Akarere ka Musanze
Winfrida Mpembyemungu wari umuyobozi w’Akarere ka Musanze

Aba bantu bataramenyekana bamuteye ahagana saa munani z’ijoro, abo kwa Mpembyemungu batabaje maze abasirikare bari bacunze umutekano hafi batabara bwangu barasa kuri aba bagizi ba nabi umwe muri bo ahasiga ubuzima undi arakomereka.

Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko muri aba bagizi ba nabi uwitwa Rachid w’imyaka 22 gusa ari we wakomeretse.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yabwiye Umuseke ko bumvise urusaku rw’amasasu macye bakanamenya ko ari abagizi ba nabi bari bateye kwa Mpembyemungu ariko ntibagere ku mugambi wabo.

Tariki 06 Mutarama 2014 nabwo urugo rwa Winifrida Mpembyemungu, akiri Mayor wa Musanze, rwatewe n’abagizi ba nabi bahatera grenade yishe umwana yareraga ndetse ikomeretsa n’umukozi we w’umukobwa, bivugwa ko bivugwa ko umugambi wabo wari uwo guhitana Winifrida Mpembyemungu.

Umuvugizi Polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa yatangarije Umuseke ko urugo rwa Winifrida Mpembyemungu rwatewe mu masaha ya saa saba na saa munani z’ijoro n’abantu batandatu, bateye batobora igipangu barinjira, abantu babasha kubumva gutabaza abasirikare bari hafi, barasamo umwe arapfa, undi arakomereka.

Uyu wakomeretse ngo yabashije kugenda bamusanga mu bitaro bya Musanze, avuga ko yarashwe ari ku gipangu ariko ntiyemera gusobanura aho ariho.

ACP Twahirwa yavuze ko abo bantu hataramenyekana umugambi bari bafite, ariko ngo hatangiye gukorwa iperere.

UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Pole imana ishimwe ko batageze kumugambi wabo. Ariko abagome ntakonje wapiiii imana itubereye maso ningabo zacyu bravo

  • Uyu mugore ko abagome bamugera amajanja ra!! two times kweli!!?
    Niyimuke i Musanze kandi arindirwe umutekano

  • ariko hari abantu bajya bagirango urwanda wenda ruzageraho rusinzire babone aho bamenera.reka da!!!!!! nubitekereza abyikuremo, nabari hanze hariya babyivanemo, turi maso kugeza isi irangiye.aba banzi bigihugu nibanyura mukirere tuzabatuma inkuba, nibanyura mukuzimu tuzabatuma ifuku, nibaca kubutaka tuzabataba.nibakureyo amaso rero, urwanda ruratera ntiruterwa

  • Ahubwo nukureba kure wasanga uyu mugore harabo yagiriye nabi,akiri kubumayo,yitwaje ingufu zakazi yarafite,none bakaba bashaka kumwyqwereka ubugome.tumusengere ataba Ari bababisha bajya baburisha ababuriwe irengero

  • Ariko se nkuyu mudamu baramushakaho iki koko? ubwo bamwishe bakwunguka iki?

  • Ni abacengezi nyine bazi ko abazi kandi ko atazabahishira. Mumucungire umutekano hafi ahubwo

  • Buriya ni ibintu biba byapanzwe, wabona mu minsi itaha bashinja ngo hari FDRL ibyihishe inyuma barangiza bakabafunga, mwibuka ubushize ba gitifu babigendeyemo. Agakino nk’aka turakamenyereye.
    Cyakora uminsi His Excellence yavumbuye amanyanga yanyu, namwe azabicaza ku gatebe k’abashomeri

    • @Ngarukiye, watangarije abanyarwanda ibyako gakino gahitana ubuzima bwabanyarwanda? ko numva ukazineza? Uwuzi gukoraneza ntabikore bimubera icyaha. B’intwari ubivuge maze na H.E abimenye hanyuma uraba ukijije ubuzima bwabanyarwanda besnhi. Arko niba eribyabindi byoguhimba Imana ikubabarire kuko ibyo nukwishima hejuru yabanyarwanda ndetse ko kuvangira Ubuyobozi bwigihugi. Muarakoze

  • Uyu mu mama yarebye aho yigira ko Imana itaremye imipaka!

  • hummm, uyu Mudamu se? harya asigaye akora iki ra? ayo ni amakinamico amenyerewe. Ubwo se abacengezi abazi hehe? 1994 yabaga i Kgli. Hanyuma yaje kuyoboka nyine azitura kuzikorera! birasekeje! FDRL nta cyo yaba imushakaho ahubwo ni ya mayeri, ba Gitifu b’ Imirebge ahubwo bagiye kuraswa kahave! Ayii weeee!!!

    • @Kazungu: Ex Mayor Mpembyemungu yakoreraga igihugu cye ntabwo ari izo uvuga yakoreraga kandi ndumva abifitiye uburenganzira n’Inshingano nk’undi munyarwanda wese.Urabura gushima Imana ko yarokotse abo bicanyi ukazana amatiku adafashije.

  • 1. Nicyaha kibi kumena amaraso. Aba bamutera bariho urubanza.
    2. Niyihe mpanvu akomeza giterwa.ni ingaruka zabo yagiriye nabi? Ni ingaruka zo kutabona ubutabera ntabwo hakaba abashaka kwohanira?

    2. Yes twamagane bariya abicanyi, ariko nurundi ruhande dushakishe impanvu bakomeje kugerageza kumukorera ubwicanyi. Kuko wasanga ari ingaruka zibyo yakoze cyangwase Amakinamico tumenyereye iRwanda.

  • Ntacyo bazamutwara ahubwo bakagombye kumenya ko IMANA imuri hafi cyane.bazajya baza bahasige ubuzimaWOWE GUSA UJYE — USENGA UBUNDI IBINDI IMANA YO MU IJURU IZABIKORA

  • Humura Imana Uri kumwe nawe naho abagome ntacyo bazagutwara. Abanga ituze numutekano biri mu gihugu cyacu bazarangiza nkuriya wahasize agatwe. Abafite ubugome muri bo nibihane.

  • Kuki batatweretse ifoto y’uwo wahasize ubuzima cga se n’uwo wakomeretse? Hari ikibazo se kirimo kubagaragaza narindi ari abagome? wabona hari abantu babazi, bazi n’imiryango yabo comme ça abantu bakajya babana baziranye. Kuki mutashyizeho amafoto yabo bombi?

    • Umulisa tegereza amaso azahera mu kirere ese babandi bateye grenade kuva muri 2010 harinumwe wigeze ubona? “Uwagonze” Rwigara Assinapoli akishyira mumaboko ya polisi haruwo wariwabona? Ntacyo mvuze ntiteranya.

  • Niyihangane kugerakure siko gupfa.

  • niyihangane iyamurinze abambere ntaho yagiye yezu arahari kandi abayeho kubwimna sikubwabo banzi be

  • IHANGANE MUBYEYI TURABIZIKO WIZERA UMUBYEYI BIKIRAMARIYA NKUMUBYEYI WIKITEGEREREZO WAMBERE,NIWE WAKURINZE KANDI ARACYAKURINDA,TUBEHO MUKWIZERA UWADUHANZE ntaho yagiye.

  • MANA we tabar,Urwanda kuko inkozi zi bibi ziracyarurimo.KUKI hari abantu bakina abandi kumubyimba bandika amagambo adafit,uburyo.Mwitonde uwaruhanze uruhanz,amaso.STOP.

  • Uyu mudamu ashobora kuba yarakoze amanyanga kumwibasira gutya haricyo bihishe tu.

Comments are closed.

en_USEnglish