Digiqole ad

Musanze: Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri yatawe muri yombi

 Musanze: Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri yatawe muri yombi

Ku bitaro bya Ruhengeri

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Dr Deogratias Ndekezi, umucungamutungo wabyo Joseph Munyaneza na Adolphe Ugirashebuja ushinzwe ubutegetsi kuri ibi bitaro bafungiye kuri station ya police ya Muhoza bakurikiranyweho kunyereza umutungo bifashishije inyandiko mpimbano.

Aba bayobozi barashinjwa kunyereza umutungo w'ibitaro bya Ruhengeri
Aba bayobozi barashinjwa kunyereza umutungo w’ibitaro bya Ruhengeri

CIP Robert Ngabonzima, Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru yabwiye Umuseke ko aba bagabo bafashwe ku mugoroba wo kuwa kane nyuma y’igenzura ryagaragaje ko hanyerejwe amafaranga asaga miliyoni 14, hagatahurwa n’inyandiko mpimbano bifashishije.

Uyu muvugizi wa Police ati ”Baregwa ibyaha byo kunyereza umutungo bifashishije inyandiko mpimbano, bavuga ko bakoze amahugurwa y’abakozi b’ibigo nderabuzima muri Hotel Home Inn muri Nyakanga uyu mwaka kandi ayo mahugurwa atarabayeho.

Yongeraho ko abaregwa hari ibyo bemera mu byo baregwa ariko bagahakana zimwe mu nyandiko mpimbano bavuga ko amahugurwa yabaye.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’Amajyaruguru akomeza asaba abafite aho bahurira n’amafaranga ya Leta kuzirikana ko aba yaragenewe ibikorwa rusange bifitiye abanyarwanda akamaro akabasaba kwirinda ikintu cyose cyatuma bayashora mu nyungu zabo bwite.

Biteganyijwe ko ikirego cy’aba bayobozi b’ibitaro bya Ruhengere kiba cyashyikirijwe urukiko kuri uyu wa 15 Ukuboza 2015.

Mu gihe baba bahamwe n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano bahanishwa igifungo kuva kumyaka itanu kugera kuri irindwi cyangwa kuva kuri irindwi kugera ku 10, naho bahamwa n’icyo kunyereza umutungo bagahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi bkugera ku 10 n’agaciro k’amafaranga yanyerejwe ukubye kuva ku nshuro ebyiri kugera kuri eshanu.

UM– USEKE.RW

20 Comments

  • mbega kuzira akamanyu ku mu tsima

  • ariko se ibi nibiki??!!! ikibazo cyo kunyereza umutungo wa leta ko kibaye ndanze??? ubwo ntacyuho kiri mumicungire yimali ikoreshwa mubigo? iyo hafashwe umwe buriya ababa banyereje mugihugu baba barenze umwe.
    ni kuki ababishinzwe badashaka mechanism zituma kunyereza bitoroha?ubu ejo bazaba bari hanze ngo ibimenyetso byabuze!!!

  • wanditse amateka , nukuntu umuseke nawemeraga mu gutambutsa inkuru

  • Ahaaaaa!!!! bazabarekura. N’abo muri centre de sante ya Rwankeri barabarekuye kandi ibimenyetso byose bibahamya icyaha bihari.

    • Jy’uvuga uby’uzi sha ubwo ushaka kuvugako abacamanza bamuciriye urubanza baciye urwa kibera? Yarekuwe kubera ko yari umwere.

  • Mujye no mu Bitaro bya Butaro mwirebere naho n’ibyo gusa bakoze. basinyisha abakozi ko bahawe amafaranga y’amahugurwa kdi batarayabahaye.

    • Ntibabarekure batanababajijenaho Pbf yacu ayishyize ire k nsheruts kuduha busa aksyitanga harimo in menyane muburyo utangaje twabaza Indice salubrious kijwe muri stsf bakatwua inabi Baranaje kutumvikana uko are butangwe bakabisubiramo inshuro zingahe! twe Tutsi ra tuvunika bo bakagura ibifu bamira abundi Directeur akafusuzugura afutuka adutesha gaciro muruhame inama zateanye!rero nabafocteurs bagenzi be ntiyabsrltinyaga ! gusa mumenye ko twari waragowe ngo iyo indice bskrdhaka gutanga PBF niyo bihmbiye ntibaho na minisante ntayo izi ubundi itangwa hakurkije cote ariko ngo bakurkza ikmenyane kuuryo u mu clina yarushaga umu humaniste amafaranga! muyababase nayo byaryozwe! Leta ee” genda rakurya! byagera mubitto hya Ruhengeriho! ngayo amamodoka atabonan agurwa buri nsi ! noone abakekwaho kuba nafite ibimenyetso ko yariwe bu barara bahihindahndura mibare

      • Ukuri niko kubaka si ugusebanya. PBF itangwa ahakurikijwe baeme ya Minisante, n’ama zone uko atenganywa. Biranditse rero ubishaka wese yabireba.Nta mu clneaner urusha umu humaniste, ibyo n’ikinyoma cyambaye ubusa. Ntacyo bimaze kuvuga ibinyoma kuko ntacyo bigeza k’ubivuze.

    • bazabanze bare HR waho uko abigenza kubona akazi na gasuzuguro nibindi ntavuze kwirukanisha abakozi kumaherere.

      • HR wabutaro se?matoyo itanu bazumirwa nibitaribyo bizaza

  • none se ko niba n’abo ngabo byibuze bayasohoye agakoreshwa muburyoi bunyuranyije n’ibyo yagombaga gukora, abatayasohora agasubira i burayi no muri Amerika bo bafatirwa ibihe bihano? munsubize kugirango nabyo bimenyekane. nko mubitaro bya Rwinkwavu, amafaranga araza agasubirayo uko yaje ( kandi haba hariho agomba kwishyura missions za ba superviseurs ariko ntizishyurwe) . umuyobozi akanga ko abagenerwa bikorwa batabona amafaranga yabo ngo ni ukubacisha bugufi no kubereka Power.muzagere i Rwinkwavu twararushye, usibyeko ntawe uvuga ngo batamwirukana kuko Directeur w’ibitaro wagirango akorana na Ministre w’ubuzima mu miyoborere mibi y’ibi Bitaro.

  • nibyiza gutanga ibitekerezo,nanjye ikibazo mfite nuko ntamuntu numwe mubafatwa ntawe icyaha gifata!gusa mujye mugerageza kwandika ikinyarwanda cyumvikana for ex@iribagiza ntiwakumva ibyo yanditse !!!!!!

  • Police izacukumbure no mu bitaro bya Butaro, systeme ni imwe, hari inyandiko mpimbano nyinshi, ariko bo bashyizemo ubwenge bwinshi bumvise ko Audit igiye kuza batumiza abayobozi b’ibigo nderabuzima na ba data managers i Musanze muri Formation yiswe iya VIH babasinyisha ku ngufu Pieces zijyanye na Formation kuri Gestion des vaccins kugira ngo bemeze ko yabaye itarigeze ibaho kugira ngo babone Pieces bazabeshyeshya aba Auditeurs. Muzakurikirane ibyakorewe muri iyo Formation ya baringa yiswe iya VIH yabereye iMusanze bayibereke nayo! Aho amafaranga yanyerejwe hagakoreshwa impapuro mpimbano ni henshi i Butaro: ibijyanye na gestion des Cooperatives z’abajyanama b’ubuzima , Mapping ku bya malariya ,etc… Ibyo byatumye na Comptable waho asezera akazi kuko yabanaga bari kumukoresha amakosa menshi!

  • Ohhhhhhh, birababaje.ubu se koko admini arafunzwe koko??

  • Iribagiza rwose inyandiko ye nta kigenda, azaze mwigishe uk bakoresha keyboard.

  • mwihangane ntawe bitabaho uyu munsi nibo ejo nitwe

  • bageze mubigo nderabuzima bakumirwa mu karere ka gatsibo aho bit a gituza none umuyobozi bamuhembye kujya Ku mung a ikindi kigo minisante nishireho police week mu igenzura ry;imitungo ya za centre de SANTE n’ibitaro.

  • gituza health center muri gatsibo ya munzwe nimicungire mini y;umutungo aho umuyobozi ahabwa kuyobora ikigo gifite umutungo was 14000000 akagikurwamo hasigayemo zero FRS akagororerwa kujya kumunga ikindi kigo

  • Ibyo bakekwaho ni bicye kubyo badukorera buri munsi, ariko uruhare runini ni urwa MINISANTE, kuko ndabona kunyereza umutungo w’amavuriro byarabaye icyorezo, nonese wowe umuyobozi agaragaraho imicungire mibi agahembwa kwimurirwa mu kindi kigo boshye mugihugu tudafite abandi bantu babasha kuyobora! Dr NDEKEZI we ibye birarenze.

  • Amafaranga murumva ariyo ababaje koko kurusha impano igiye gufungiranwa muri ziriya nkingi. Ndavuga NDEKEZI ufite impano yo kwita kubabyeyi n’abana.
    birababaje pe.

    Gusa dutegereze icyemezo cy’urukiko kuko kugeza ubu bose baracyari abere.

Comments are closed.

en_USEnglish