Digiqole ad

Musanze: SACCO Abamuhoza imaze amezi 3 itagira inama y’ubutegetsi

 Musanze: SACCO Abamuhoza imaze amezi 3 itagira inama y’ubutegetsi

Nyuma y’aho ku wa 28 Ugushyingo 2014 muri SACCO Abamuhoza yo mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze hatowe inama y’ubutegetsi nshya igomba gusimbura iyariho ariko ihererekanyabubasha rigasubikwa, abatowe barasaba gukurwa mu gihirahiro nubwo ubuyobozi bwa Banki y’Igihugu (BNR) n’Urwego rukuriye Amakoperative (RCA) buvuga ko aribo baritindije.

Inyubako ya SACCO Abamuhoza yo mu Murenge wa Muhoza
Inyubako ya SACCO Abamuhoza yo mu Murenge wa Muhoza

Bamwe mu bagize inama y’ubutegetsi yatowe bavuga ko kuba batarahabwa ububasha bwo gukora imirimo batorewe bifite ingaruka ku mitangire ya serivise ndetse na bo bakaba batazi ikibura ngo bashyirwe mu mirimo batorewe.

Umwe mu batowe yagize ati ”Ihererekanyabubasha ryagombaga kuba nyuma y’icyumweru dutowe, umunsi ugeze bararisubika none kugeza ubu ntariraba. Ku banyamuryango bitoreye abantu bakaba batarahabwa ububasha ni ikibazo ariko no kubatowe kuko baheze mu rungabangabo kubera ko bidasobanutse.”

Hamisi Jean Damascene umuyobozi wa RCA mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko basubitse ihererekanyabubasha kubera amakuru bari bakiriye avuga ko mu batowe harimo abafite imiziro.

Yagize ati “Kubera amakuru twakiriye twabasabye kugeza ibyangombwa byabo muri BNR kugira ngo bisuzumwe harebwe niba koko nta bafite imiziro kugira ngo batangire imirimo batorwe. Ni bo bakomeje kwitinza kubera kutajyana ibyangombwa basabwe.”

Ahuza na Nyiraryumongi Liberatha umukozi muri Banki Nkuru y’Igihugu, mu Ntara y’Amajyaruguru ushinzwe ibigo by’imari iciriritse uvuga ko iyo hatanzwe ibyangombwa isuzuma ritarenga ibyumweryu bibiri.

Yagize ati ”Twirirwa tubahendahenda ngo bazane ibyangombwa ariko kugeza ubu ntabirahagera. Ntabwo bakagombye kwibaza impamvu batarahabwa ububasha bwo gukora ibyo batorewe kandi mu by’ukuri ari bo bitinza.”

SACCO Abamuhoza ifite abanyamuryango basaga 3000, ikaba iri mu Mujyi wa Musanze aho ihanganye n’ibindi bigo by’imari bikomeye birimo GT Bank, Ecobank, BK, BPR n’ibindi.

Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish