Musanze: Bakoze imihanda mu mirima y’abaturage ntibabaha ingurane
Hashize igihe kirenga imyaka ibiri hakaswe imihanda ahagenewe imiturire mu mirima y’abaturage iherereye mu murenge wa Muhoza mu kagari ka Ruhengeri, aba baturage bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwabononeye imitungo yabo irimo intoki, imyaka nk’amateke, ibigori n’ibiti bisanzwe n’iby’imbuto. Aba baracyasaba Akarere ko kabishyura imitungo yabo yangiritse bakata iyi mihanda, kugeza ubu ngo itanagaragaza umumaro wayo kuko itari nyabagendwa.
Aba baturage bavuga ko bamwe amazu yabo yasigaye ari ku manegeka, abandi yabangirije imirima yabo bagatwarwa ubutaka n’imyaka yari iburimo nta bushake bwabo burimo kandi ntibanahabwe ingurane.
Usibye kuba iyi mihanda yarabangirije ngo kugeza ubu bigaragara ko inyigo yayo yari ipfuye kuko ngo ntaho igana kandi ngo yakozwe nabi cyane.
Jean Pierre Uwimana wo muri aka kagali ati “Namwe muraza kubibona kuko mu by’ukuri nta n’ahantu igana (imihanda). Iyo baba bafite gahunda yo kuduteza imbere koko bari kubanza kubaka ibiraro kuri Rwebeya(umugezi) tugahahirana n’abo hakurya. Ntabwo twanze iryo terambere ariko bakwiye kubanza kureba igiha inyungu umuturage vuba kurusha ikindi kandi bakamubaza icyo yifuza kuko iyi mihanda ntitwayifuzaga kuko siyo yari ngombwa.”
Uwimana avuga k obo nk’abangirijwe bakwiye kugira icyo bahabwa nk’ingurane kandi ko babisabye ubuyobozi ntibasubizwe kugeza ubu.
Costasie Nsekandifite w’imyaka 64 nawe uri mu bo imihanda yaciye mu butaka bwe ati:”Baje twagiye guhinga, insina baratemagura wavuga rero ngo baragufunga. Hari harimo amateke, ibigori mbese sinarondora, iyo bapfa no kugira udufaranga na duke batujugunyira.”
Ibyangirikiye mu guca iyi mihanda ntibyabaruwe nk’uko babivuga, ndetse ngo uwageragezaga kubaza ikijyanye no kwishyurwa yaterwaga ubwoba n’abayobozi bo hasi bakamubwira ko ari bufungwe.
Musabyimana Jean Claude Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ ubukungu we avuga ko iki kibazo ari icyo kwitondera kuko ngo hari ubwo imihanda ikorwa bisabwe n’abaturage ubwabo kugira ngo imirima yabo n’ubutaka bwabo byongere agaciro kabyo.
Ati “Ubundi ikintu cyangiritse kirabarurwa, gusa ibijyanye n’imihanda ni ukubyitondera kuko hari ubwo abaturage ari bo babyisabira bagatanga metero nkeya ku butaka bwabo ku bwumvikane kuko ntawishimira gutura ahatagera imihanda.”
Musabyimana agasaba aba baturage kwegera ubuyobozi bagasobanura ikibazo cyabo kugira ngo gihabwe umurongo.
Aba baturage ariko bo babwiye Umuseke ko ikibazo cyabo ubuyobozi bukizi kuko ngo bandikiye inzego zitandukanye kugera no ku rwego rw’Intara ariko ntibasubizwe kugeza ubu, bakavuga kandi ko iyo mihanda yakozwe batabimenyeshejwe mbere.
Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW/Musanze
3 Comments
Ibi nukwihutisha iterambere kugirango dukomeze kwesa imihago niko abayobozi batubwira.
NGAAHO MUNDEBERE
Ariko se imiryango y’inkiko ntifunguye!
Niba batishimiye iryo terambere, bagiye mu nkiko bakava mu binyamakuru!
Comments are closed.