Digiqole ad

Musanze: Amashuri arasabwa kugaragara umumaro w’ibyo yigisha abayaturiye

Amashuri agomba kugaragaza icyo ibyo yigisha bimariye abanyarwanda bayaturiye mu kugeza impinduka nziza mu mibereho yabo ya buri munsi. Ni ibyashimangiwe mu muhango wo kumurika bimwe mu bikorwa by’urugerero rw’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi, ubworozi ,ubumenyi n’ubuvuzi bw’amatungo ishami rya Busogo kuri uyu wa 25 Gashyantare 2015.

Dr Nyinawamwiza (iburyo) aha itungo umwe mu baturage baturiye ishami rya Kaminuza y'u Rwanda ryigisha iby'ubworozi, itungo rizamufasha kwiteza imberere
Dr Nyinawamwiza (iburyo) aha itungo umwe mu baturage baturiye ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha iby’ubworozi, itungo rizamufasha kwiteza imbere

Abayobozi batandukanye bari muri uyu muhango bagarutse ku kuba ubumenyi amashuri atanga butagombye kuguma mu bitabo no mu mitwe y’abanyeshuri gusa uhubwo ko bukwiye kugezwa kuri rubanda ruturiye amashuri.

Aha bashimaga ibikorwa byakozwe n’abanyeshuri bo muri “College of Agriculture, Animal Sciences and Veterinary Medicine (CAMV)” ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha iby’ubuhinzi n’ubworozi bari ku rugerero aho bubakira abaturage uturima tw’igikoni, kuboroza ingurube no kubahugura hagamijwe kunoza ubuhinzi n’ubworozi bwabo.

Dr Laetitia Nyinawamwiza umuyobozi w’iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko igihe kigeze ngo abaturage bagezweho inyungu zo guturana n’iri shuri.

Ati “Twemeza ko Busogo ari wo murenge mu Rwanda ufite abagoronome benshi kuruta iyindi, turashaka ko rero haba ahantu h’ikitegererezo. Tugiye guhindura ubuhinzi kugirango abaturage babone umusaruro bityo bagire imibereho myiza babone inyungu zo kuba baturanye n’iri shuri.”

Yongeraho ko uretse gukora ibikorwa bifatika bafite na gahunda zigamije guhindura imyumvire y’abaturage zirimo nk’umugoroba w’abakobwa aho abanyeshuri bagana ingo zituriye iri shuri bakaganira n’abana b’abakobwa ku bintu bitandukanye.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ ubukungu avuga ko iri shuri rikomeje kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage, asaba n’andi yose kuryigiraho bityo ibyo yigisha ntibigume mu bitabo no mu mitwe y’abayigamo gusa ahubwo akabisangiza abaturage ahereye ku bayuranyi bayo.

Ati “Duhereye kuri uru rugerero biragaragara ko uruhare rw’iri shyuri rurimo kwigaragaza mu mibereho y’abarituriye. Amashuri nakure ubumenyi mu bitabo agaragaze icyo ibyo yigisha bimariye abanyarwanda ahereye ku bayaturiye.”

Umuturage witwa Lena Bakarani wubakiwe akarima k’igikoni yishimye cyane avuga ko bigiye kumufasha kutazongera kugira ikibazo cy’imboga iwe, ndetse nk’umuntu ugeze mu za bukuru  ngo imboga zizamufasha kongera iminsi yo kubaho k’umubiri we.

Ati “Amafaranga naguraga imboga ngiye kujya nyazigama.”

Tuyishimire Sumaya nawe wubakiwe aka karima avuga ko kazakemura ikibazo cy’imirire mibi kandi ubuzima bugiye kurushaho kuba bwiza.

Ibikorwa by’urugerero rw’intore zo mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi, ubworozi, ubumenyi n’ubuvuzi bw’amatungo CAVM bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni eshanu birimo kwishyurira abatishoboye basaga 50 ubwisungane mu kwivuza, babubakira uturima tw’igikoni 58 ndetse baboroza n’ingurube 65.

Dr. Nyinawamwiza Laetitia,umuyobozi wa CAVM yemeza ko bagiye guhindura ubuzima bw'abaturanyi b'ishuri ryabo
Dr. Nyinawamwiza Laetitia,umuyobozi wa CAVM yemeza ko bagiye guhindura ubuzima bw’abaturanyi b’ishuri ryabo
Ku rugerero aho bari aba banyeshuri bazakora ibikorwa by'agaciro ka miliyoni eshanu ku baturiye ishuri bigaho i Musanze
Ku rugerero aho bari aba banyeshuri bazakora ibikorwa by’agaciro ka miliyoni eshanu ku baturiye ishuri bigaho i Musanze

Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW/Musanze

 

en_USEnglish