Digiqole ad

Musanze: Amashuri arasabwa gutanga ubumenyi aho kuba inganda z’impapuro

Amashuri arasabwa kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu aho kuba inganda zikora impamyabumenyi zidaherekejwe n’ubushobozi bukenewe ku isoko ry’ umurimo ahubwo agaha abanyeshuri ubushobozi bwo kuba umuti w’ibibazo bitandukanye byugarije umuryango nyarwanda.

Abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri bereka abashyitsi ibyo biga nicyo bazabimaza mu buzima busanzwe
Abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri bereka abashyitsi ibyo biga nicyo bazabimaza mu buzima busanzwe

Mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubunyamwuga byahuriranye n’itangizwa ry’umwaka w’amashuri 2014-2015 byabereye muri INES-Ruhengeri kuri uyu wa 9 Mutarama 2014, benshi mu bafashe amagambo bagarutse ku ruhare rukomeye rw’ireme ry’uburezi mu iterambere ry’igihugu.

Ishuri rya INES-Ruhengeri rimaze imyaka isaga 11 ryigisha amasomo y’ubumenyi ngiro nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe bukagaragaza ikibazo cy’ubushobozi buke bw’abarangiza amashuri ku isoko ry’umurimo.

Musenyeri Halorimana Vincent, umuyobozi wa INES yagize ati ”Tumaze kubona ikibazo cy’uko abarangiza amashuri badafite ubushobozi bukenewe ku isoko ry’umurimo twahisemo gutangiza gahunda yo kwigisha ubumenyi ngiro. Aho umunyeshuri abasha gukora neza umurimo ahawe ndetse n’uwo yihangiye bityo igihugu kigatera imbere.”  

Ninako ari abize muri iri shuri babashije kwihangira imirimo ndetse n’abakiryigamo babibona ngo kuko impamyabumenyi zidaherekejwe n’ubushobozi arizo zikomeza gutuma hakomeza kuboneka ikibazo cy’ubushomeri kuko ufite ubumenyi atabura uko abubyaza umusaruro.

Habamenshi Innocent warangije muri iyi Kaminuza kuri ubu akaba yarabashije gutangija umushinga wo gukora imitobe (juice) n’inzoga mu mbuto zitandukanye avuga ko byose abikesha kwiga afite intego yo kuzabyaza umusaruro ubumenyi aho gutekereza ko impamyabumenyi ari yo izamubeshaho.

Uyu rwiyemezamirimo yagize ati “Nize nshaka kuzatungwa n’ibyo niga atari impamyabumenyi kuko nari naramaze kubona ikibazo cy’ibura ry’akazi.”

Yongeraho ko kuri ubu afite abakozi bahoraho 7 ahemba ndetse n’abandi agenda akoresha umunsi ku munsi bityo ubumenyi bukaba bumutunze ariko n’Abanyarwanda muri rusange akaba abafasha mu kubona ibyo bakenera bya buri munsi kubera ibyo akora.

Nkuko Mfitumukiza Ezechiel abisobanura ngo ubushakashatsi yakoze bwo kubika umutobe w’ibitoki igihe kigeze ku mezi atatu, avuga ko kuri ubu nyuma yo kurangiza kwiga nta kibazo afite kuko azahita ashyira mu bikorwa ubushakashatsi yakoze mu rwego rwo kwihangira imirimo.

Yonyine Purcherie wiga ishyami ryo gutunganya ibiribwa (food production) avuga ko bizamufasha kugira icyo yimarira ahereye ku bintu bike bishoboka.

Uyu munyeshyuri ugeze mu mwaka wa gatatu muri INES-Ruhengeri ati “Ibyo maze kumenya gukora birimo za capati, sosiso, mayoneze n’ibindi bizamfasha kubaho ningera hanze cyane ko kubikora bitazansaba kugira igishoro kinini.”

Basaba abanyeshuri bose kwiga batekereza icyo ubumenyi barimo kurahura buzabamarira aho kurangamira impamyabumenyi zidaherekejwe n’ubumenyi ndetse n’ubushobozi bikenewe ku isoko ry’umurimo.

Habamensi Innocent avuga ko ubumenyi yakuye mu ishuri aribwo yifashisha mu gukora jus n'inzoga mu mbuto
Habamensi Innocent avuga ko ubumenyi yakuye mu ishuri aribwo yifashisha mu gukora jus n’inzoga mu mbuto
Bwenge Yonyine Purcherie na Mfitumukiza Ezechiel bavuga ko biteguye kuzabyaza umusaruro ubumenyi barimo kurahura mu ishuri bahanga imirimo aho kubunza impamyabumenyi
Bwenge Yonyine Purcherie na Mfitumukiza Ezechiel bavuga ko biteguye kuzabyaza umusaruro ubumenyi barimo kurahura mu ishuri bahanga imirimo aho kubunza impamyabumenyi

Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish