
Musanze: Abajura bateye kwa ‘Mayor’ biba Flat Screen

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru urugo rwa Jean Damascene Habyarimana umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze rwibasiwe n’abajura batwaye Flat Screen nk’uko amakuru agera k’Umuseke abyemeza.
Abaturanyi b’uyu mugabo batuye mu kagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve batifuje gutangazwa babwiye Umuseke ko nabo bamenye amakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.
Aba baturanyi bavuga ko abajura bibye kwa Mayor w’agateganyo wa Musanze batahise bafatwa gusa inzego z’umutekano zikibashakisha.
Umuseke wagerageje kuvugana na Police mu Ntara y’amajyaruguru ariko ntibyashoboka.
Umuseke kandi wagerageje kuvugana na Jean Damascene Habyarimana mu gihe cy’amasaha atandatu ashize kugeza yanditswe avuga ko ari mu nama.
Nyuma abwira Umuseke ati “reka nze mbaze amakuru mu rugo numve. Ndababwira.”
Nyuma y’igihe kigera ku isaha yongeye kumva ibyo twamubazaga niba yibwe koko ati “nta mwanya mfite.”
UM– USEKE.RW
4 Comments
Nyumvira ubwenge bwa bamwe mu bayobozi ! Iteka bahora mu nama zidashira. Ubu se yahishaga ko yibwe ngo bimugeze Kuki yumvaga ko byagutwara iki koko hari umuntu utakwibwa se
Uyumuyobozi ntamuyobozi umurimo bamweguze vubanabwangu.
Ariko Musanze ubanza hari ikibazo! Abantu bahora bibasira ingo z’Abayobozi bakwiye gushakirwa umuti wa burundu. Na Mayor ucyuye igihe bahoraga batera iwe.Naho Mayor kwanga kuvuga ntibikuraho ko yibwe, ahubwo nashake umuti kuruta uko yaceceka
Kandi bashaka kwerekanako harumutekano.!!!
Comments are closed.