Digiqole ad

Musanze: Abagabo 6 bafatanywe insinga n’ibyuma by’amashanyarazi bibye

 Musanze: Abagabo 6 bafatanywe insinga n’ibyuma by’amashanyarazi bibye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 8 Werurwe, Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Musanze yeretse itangazamakuru abagabo batandatu yataye muri yombi kuwa kabiri 7 Werurwe nyuma y’uko bafatanywe bimwe mu byuma n’insinga by’amashanyarazi.

Abagabo bafatanywe ibyuma by'amashanyarazi bya REG
Abagabo bafatanywe ibyuma by’amashanyarazi bya REG

Aba bagabo bafatanywe ibikoresho birimo ibyuma byo ku nkingi z’amashanyarazi (pilons) hamwe n’insinga.

Nshimiyimana Faustin ni umwe muri bo, asanzwe acuruza ibyuma bishaje ahitwa i Yaounde mu murenge wa Cyuve. Avuga ko ibyo byuma nawe yabiguze n’abantu bari babifite mu modoka hamwe n’ama-ferabeto(fer à béton) ariko akaba atabazi.

Avuga ko akimara kubigura ibihumbi 100, kuri uwo munsi yahise yumva ko ubuyobozi buri kubikurikirana, ubwo bwageraga aho akorera bwahasanze umukozi waje kwiruka agize ubwoba bw’abayobozi.

Ati:“Ibi bytuma hari kuri Noheli 2016 byari biri kumwe n’ama-ferabeto babimena aho nsanzwe nkorera, ubwo babipakururaga nababwiye ko ntari bubigure, bahita bambwira ko nta kibazo bifite ari ibyabo, narabipimye hanyuma bahita bansaba amafaranga make kuri byo kuko ngo bihutaga,  ibyuma dushyira mu nzu, bwaragorobye tubona Gitifu w’umurege wa Gataraga araje akurikiye bimwe muri ibyo byuma

Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwabafungiye inzu bacururizamo bamara gutanga amande angana n’ibihumbi 50, bakomorerwa gucuruza ntibabyakwa  gusa babuzwa kubigurisha.

Nanone ati:“Twabonye batabijyanye, tubwiye abo dusanzwe tugurisha nabo babitinya bavuga ko ari ibya REG batabigura, nibwo twabyimuriye mu nzu iri mu Ibereshi, abacuzi babimenye bavuga ko babikoramo iminzani tubagurishaho ibyuma 10, ejo rero abayobozi baraje bansatse Bbarabibura, umucuzi wari inyuma mu modoka y’abayobozi inyuma niwe wavuze aho ibyuma bindi biri”

Umucuzi, Umulisa Jean atuye mu murenge wa Cyuve, akorera mu Ibereshi. Avuga ko Polisi yamufatanye ibyuma yari yaguze na Nshimiyimana Faustin, yemera icyaha akanagisabira imbabazi.

Ati:”Narabibonye ngira amakenga kuko nabonaga ari ibya REG kandi nzi neza ko bitemewe kubigura, hanyuma mbajije Nshimiyimana ambwira ko atari ibyabo ko ahubwo we yabiguze n’Abahinde. Nanjye rero niko kuguraho ibiro 10 kuko nari ngiye gukora ingasire yo mu rusyo

Usibye abo babiri bafatanywe ibyuma, abandi bane bafatanywe insinga za REG zitandukanye(izitabwa mu butaka n’izinyura hejuru).

Nkubito Stanley umukozi muri REG avuga ko bahangayikishijwe n’abantu basenya ibikorwaremezo kuko izi nkingi n’insinga uko bikomeza kwibwa aribyo bikunze guteza ibura ry’umuriro wa hato na hato aho wari usanzwe., anongeraho ko agaciro k’ibyarerekanywe byonyine ari miliyoni 32.

Mu ibarura ikigo REG cyakoze ku nkingi zagiye zisenywa, kuva mu mwaka wa 2007 kugera ubu rigagaraza ko ibyuma gusa byagiye bifungurwa n’abagizi ba nabi bifite agaciro ka miliyari ebyiri.

Ibyuma bafatanywe
Ibyuma bafatanywe

Mu ngamba iki kigo gifite harimo gukora ubukangurambanga mu ngeri zitandukanye nk’inzego z’umutekano, itangazamakuru,n’abaturage ubwabo kugira ngo  barusheho kumenya ubwiza bwo gusigasira ibikorwaremezo.

Imirenge ivugwaho ubujura bw’insinga n’ibyuma muri aka karere ni Muhoza, Musanze, Cyuve, Gataraga na Nkotsi.

Inspector of Police Innocent Gasasira uhagarariye urwego rw’Ubugenzacyaha akaba n’Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu ntara y’Amajyaruguru avuga ko aba bagabo bose bafashwe nyuma y’amakuru bakuye mu baturage mu murenge wa Muhoza.

Avuga ko bakurikiranyweho ibyaha byo Kwiba no kwangiza ibikorwaremezo, ikindi kandi ngo amategeko azubahirizwa kugira ngo bibere isomo abandi bose bateganya kwijandika muri bene ibi bikorwa.

IP Gasana akomeza asaba abaturage gukura isomo kuri aba bafashwe, akongeraho ko nta na rimwe polisi izihanganira abanyabyaha n’abandi bagizi ba nabi bose by’umwihariko ibikorwa remezo kuko biteza abaturage imbere anaboneraho no kwibautsa ko bihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 406 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ku bikorwaremezo, uhamwe n’cyaha cyo kwiba cyangwa kwangiza ibikorwaremezo ahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka ibiri kugera kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga yikubye kuva ku nshuro ebyiri kugera ku nshuro icumi z’agaciro k’ibyangijwe.

Photos © Regis Umurengezi/IzubaRirashe

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze

en_USEnglish