Digiqole ad

Musanze: Abacuruzi baciritse barasaba ibisobanuro kuri ‘TIN Number’

 Musanze: Abacuruzi baciritse barasaba ibisobanuro kuri ‘TIN Number’

Abakorera mu isoko ry’imyenda rya Musanze ntibasobanukiwe TIN Number

Nyuma y’uko amahoro y’isuku yahabwaga uturere yeguriwe ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro bikaba ngombwa ko buri wese uyatanga ahabwa numero y’umusoreshwa kugira ngo abone uko azajya ayatanga hakoreshejwe ikoranabuhanga, benshi babyumvise ukundi bahitamo gufunga imiryango batinya ko basoreshwa ayo badakorera.

Abakorera mu isoko ry'imyenda rya Musanze ntibasobanukiwe TIN Number
Abakorera mu isoko ry’imyenda rya Musanze ntibasobanukiwe TIN Number

Mu kiganiro na bamwe mu bakorera mu isoko ry’imyenda rya Musanze bagaragaza ko buri wese yagiye abwirwa ko yahawe nomero yo gusora izwi ku izina rya TIN Number mu rurimi rw’Icyongereza bo bakemeza ko byanze bikunze hari amafaranga agomba guhita yiyongera ku yo bari basanzwe basora.

Bagaragaza ko kuba barahawe izi nomero batabanje kubisobanurirwa bishobora kuba bihishe byinshi dore ko bamwe bavuga ko amahoro yabo yavuye ku mafaranga y’u Rwanda 45 000 ku gihembwe agera ku Frw 63 000 ayo bavuga ko badashobora kubona.

Umwe mu bacuruzi bavuga ko baciririrtse ati:”Njyewe hano ncuruza imyenda y’imbere, mbese kubera kwanga kwicara mu rugo. Ndagenda bakayandika namara gucuruza nkajya kwishyura, ayo mafaranga bansaba ntayo mba nashoye nkanswe kuyasora. Bagombye kubanza bagashyira abantu mu byiciro hakarebwa abakwiye iyo TIN n’abatayikwiye.”

Maniriho Fabien, umudozi uvuga ko asana imyenda iba ifite ibibazo ati:”Njyewe nsana ibyangiritse, naba ndi gukorera frw 2000 bambwire ngo TIN number, bigende bite? Barimo kutubwira ko ari amafaranga 15 000 ku gihembwe. Rwose n’imisoro isanzwe turimo kuyibura urumva turabigenza gute uretse kubasigira isoko ryabo.”

Aba bacuruzi biganjemo abacirirtse bemeza ko mbere yo kwandikwa muri TIN number batabanje gusobanurirwa neza icyo aricyo ndetse n’imikorere yayo aha basaba ko ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyagombye kubanza kubaha ibisobanuro.

Mukashyaka Drocella, komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro asobanura ko gahunda yo kwandika abacuruzi bose yari isanzwe, ariko ko impamvu muri iyi minsi byabaye ngombwa kuri buri wese ari ukugira ngo babone uko bazajya basora amahoro yari asanzwe ahabwa uturere hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Agira ati: “Muri iyi minsi turi muri gahunda yo guhuza ayo makuru y’uko ufite ipatante akwiye no kuba yiyandikishije nk’uko biteganywa n’itegeko ko umuntu wese utangiye ubucuruzi atagombye kurenza iminsi irindwi.”

Ibyo ngo ni ukugira ngo abacuruzi babashe gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bishyura iyi misoro bari basanzwe bishyura yaba ipatante, amahoro y’isuku ndetse n’ibindi bikorwa byose birebana no kwishyura umusoro.

Asaba abacuruzi bato kutagira impungenge kuko icyo basabwa ari ugukora iminyesha gusa nyuma y’umwaka bakoresheje ukuri bakagaragaza uko ubucuruzi bwabo bwagenze, aho iyo igicuruzo kitarenze miliyoni ebyiri nta musoro ku nyungu utangwa.

Kubaba bafite igicuruzo kiri hejuru ya miliyoni ebyiri bagenda bishyura mu byiciro aho hagati ya miliyoni ebyiri n’enye basabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 60, naho hagati ya miliyoni 4 na 7 bakishyura ibihumbi 120 .

Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish