Digiqole ad

Musambane wa Giggs hafi kwiyahura

Nyuma y’uko Imogen Thomas byamenyekanye ko yasambanaga na Ryan Giggs kuva mu kwezi kwa 9 umwaka ushize, uyu mukobwa yaba ngo ashaka  kwiyahura ariyo mpamvu ubu ari gucungwa n’aba Body Guard babiri.

IMogen

Imogen Thomas musambane wa Ryan Giggs

Usibye kuba mukuru wa Thomas Imogen  yaratangaje ko Imogen ashaka kwiyahura, ngo hari n’ubutumwa bwinshi yagiye abona kuri twitter ye bumubwira ko bazamwivugana kuko yasebeje umukinnyi wa Manchester United bakunda.

Kuri uyu wa gatanu ubwo yari uvuye gusura mucuti we Nobu Berkley, bafashe gahunda yo kujya munzu z’urubyiniro (Night Club) ariko bahageze Imogen Thomas yangirwa kwinjira.

Imogen mbere gato y’uko agana mu rubyiniro ku mugoroba

Kubera umutekano we, uyu mukobwa ngo yaba atameze neza ndetse amakuru y’uko ngo yaba agambiriye kwiyahura yabaye kimomo.

Ubu aracungirwa bugufi n’aba bodyguard babiri ndetse n’abamugira inama ku buzima (Mentors) ngo uyu mukobw awigeze kuba Miss Wales ataza kwiyahura.

Imogen Thomas ararinzwe bitoroshye

Bamwangiye kwinjira

Yangiwe kwinjira mu rubyiniro/ Photos internet

Umuseke.com

8 Comments

  • niko karaye gateye umwaku man united!

  • igisebo cya giggs kirakampama,ubu koko kwisengerera uriya mwari ni umwaku cyangwa ni umugisha?ahubwo ngirango bagize ishyari!azigane gatera maze ngo arebe ko amazimwe adashira.

  • ubu se babona kuba yaratangaje ko yapfumbase giggs ari igisebo cyangwa yamuhesheje ishema?ahubwo niyo yabinshinja ambeshyera nabigenderaho imyaka!ahubwo giggs amushake amwihoreze dore barca yaraye imutesheje ikuzo.

  • Sha illuminati yaraye ihuriye kumukino wanyuma.

  • giggs a bien mange najye najyamo

  • giggs ntugashake gusaza nabi, bose ni bamwe, hazwa na kamwe, rubere urugero abandi

  • NTA TANDUKANIRO RIRI HAGATI YA IMOGEN NA MADAM GIGGS,GIGGS;SAZA NEZA

  • ohararara burya si byiza pee!!!.

Comments are closed.

en_USEnglish