Murugo Amavubi ntiyabashije gutsinda Benin
Ikipe y’igihugu Amavubi ntabwo yabashije gutsinda ikipe y’igihugu ya Benin, nyuma yo kwishyura yiyushye akuya igitego yari yatsinzwe na Benin umukino urangira ziguye miswi.
Imbere y’abafana bagereranyije kuko stade Amahoro itari yuzuye neza, Amavubi yatangiye agerageza gukora ibitego, ndetse ku munota wa 9 w’umukino Fabrice Twagizimana yateye ishoti rikomeye rigarurwa n’igiti cy’izamu.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije mu mukino utari uryoheye ijisho na mba kuko ku mpande zombi nta mukino mwiza zagaragazaga, muri uku guhatanira kujya mu gikombe cy’Isi cya 2014.
Abafana b’Amavubi ariko baje gutungurwa n’isimburwa ryihuse rya Uzamukunda Elias ‘Baby’ wasimbuwe na Daddy Birori ku munota wa 21 gusa kubera ikibazo cy’imvune, nyamara yariho agaragaza ko hari icyo ashobora kuza kugeraho.
Mu gice cya kabiri, ku munota wa 74 ku ikosa rya Fabrice Twagizimana wambuwe umupira na Stephane Sessegnon awusunikira Razak Omotoyosi maze uyu atera rimwe gusa Ndoli Jean Claude ntiyawugarura kiba kiranyoye.
Mu minota yari isigaye, Bokota Labama wari winjiye asimbuye Olivier Karekezi yaje gutegwa mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi atanga Penaliti, yaje no kuviramo umwe mu bakinnyi ba Benin kubona ikarita itukura nyuma yo gushaka gukubita umusifuzi.
Bokota Labama niwe wahise ayitera maze ayishyiramo, mu minota ya nyuma y’umukino Amavubi yakomeje gusatira ariko ntibyayahira umukino urinda urangira ari 1-1.
Umukino urangiye, abakinnyi ba Benin batari bishimiye icyemezo cy’umusifuzi bashatse kumukubita ariko Police ibyitwaramo neza.
Ubwo Benin iheruka i Kigali tariki 09/10/2010 yari yatsinze Amavubi ibitego 3-0, hari mu majonjora y’igikombe cya Africa, gusa ubwo u Rwanda rwajyaga kwishyura i Cotonou mu Ukwakira 2011 Amavubi nayo yihagazeho ahatsindira 1 ku busa bwa Benin.
Kugeza ubu mu itsinda H Amavubi akomeje kuza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe nyuma yo gutsindwa na Algeria ikaba inganyije na Benin.
Photos/F Bugingo
UM– USEKE.COM
0 Comment
ndabona manuel amoros adasaza kabisa, nibuka ubutwari yagize muri 1986 igihe france yakinnye na brazil mu gikombe cy’isi.
Abakinnyi b’amavubi bagerageje biranga,ariko hari umukinnyi w;amavubi STEVEN y’itwaye neza cyane,kuki umutoza atamuhamagaye k’umukino wa ALGERIE? Amavubi kugeza ubu turacyafite ikibazo cyabarutahizamu,aho niho umutoza akwiye gukosora.
ubu se ayamavubi arimo gukina ubu arimo gukora ibiki ko ntacyo arimo kutwereka,ikibazo n’umutoza cg n’abakinnyi bananiwe?Please nibongeremo imbaraga gusa ntitubateye amabuye.
mwongere agatege murebeko mwahesha ishema urwanda
ntimugacike intege natwe turabashyigikiye
Ariya mavubi ntakigenda,bareke gupfisha amafaranga ubusa kubariya basaza bananiwe,bishwe n,inzoga,abagore,naza boite de nuit,izo cash nimuzishire mubana bato.Naho ubundi umutoza ararengana kuko nuwa baha Morinho ntacyo bakora.
Ntakipe yi Igihugu nziza tuzagira nta championat ikomeye dufite mu Rwanda. Agatege nikongerwa muri Championat kandi ikipe yi Igihugu inshyirwemo amaraso mashya cyane cyane ya abakinnyi bakiri bato
amavubi ni ikipe yigihugu twese dukunda ariko batangiye gutsindirwa na benin bariya batarengeze Imyaka cumi nirindwi yaba iribo bashira mumarushana nkaho abo barashaje peee!!!ntabwo twabarenganya nizo ngufu zabo ntako baba batagize kuko nicyo kigero cyabo murakoze !!!
Comments are closed.