Muri Pologne, Miss Akiwacu yahatanye n’abandi yiyerekana yambaye Bikini
Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe ari mu irushanwa rya Miss Supranational ribera muri Pologneririmo abahatana bagera kuri 80. Kuwa kabiri nijoro abahatana bigaragaje batambuka bambaye udusamamagara gusa (Bikini). Kimwe n’abandi nawe yahatambutse.
Mu irushanwa nk’iri mu myaka yashize, Miss Mutesi Aurore na Umwali Neem abo ntibambaye bene utu twambaro, bambaye nkatwo ariko bakingaho utweeko tugufi. Bituma bamwe babihuza n’umuco nyarwanda wo kwikwiza.
Akiwacu Colombe uhagarariye u Rwanda we kuri iyi nshuro yambaye uko abandi barushanwa bambaye nk’uko biba bisabwa abitabiriye irushanwa baca imbere y’abakemurampaka.
Miss Colombe yatangaje ko we yakoze igikwiye mu gihe gikwiye. Ndetse asaba abanyarwanda kumushyigikira bakamutora bikamuhesha amahirwe muri iri rushanwa kuko ngo ahagarariye igihugu.
Gurao muri Miss Supranational 2016 bica kuri application yitwa Mobstar ukareba ifoto y’uwo ushaka guha amahirwe.
Miss Supranational itegurirwa muri Pologne kuva mu 2009, kuva yatangira nta munyafrica urayegukana kuko mu nshuro esheshatu ibaye yatwawe gatatu mu Burayi (Biélorussie, Pologne na Ukraine), kabiri muri Aziya (Philippines na India) na rimwe muri Amerika (Paraguay).
UM– USEKE.RW
30 Comments
inshinzi gusa.
Ohoooooo inshinzi ze igushinze ho? Jua lako gashwi we
uli igishwi koko
UYU MWANA AZI UBWENGE, YAMBARA IMYAMBARO YA NYAYO MU GIHE CYA NYACYO. NTIWAJYA KOGA NGO UJYANE IKANZU CG IKOTI, NIBA YAKOZE IBYO BAMUSABYE, NI BYIZA CYANE, DUKOMEZE TUMUTORE AHUBWO, AZAZAMURE IDARAPO RY’URWANDA
MBABAJWE NABABYEYI BAWE NIBA UBAFITE GUSA. UBUNDI URETSE INDAYA CG UNDI MUKOBWA WAMENYEREYE KWIYANDARIKA N’IMPORTE COMMENT NTA WUNDI WAKWEMERA KWAMBARA UBUSA KUMUGARAGARO (ACOORDING TO OUR CULTURE )
Urashaka se ko natabyemera abivamo? Nyine atabyemeye bahita bamukuramo da. Ambambaye se ibigera kubirenge ibyo uvuga, bo ntibasambana? Rekeraho nshuti kuvuga ubusa,iby’imyambarire ntaho bihuriye no kwiyandarika. Buri wese n’umutima we, ibiri inyuma bitandukanye n’ibiri imbere ku mitima y’abantu. Cga se wabona uri umu contre success. Buri wese n’uko ari n’amahirwe ye aha kw’Isi. Komera rata ntiwishinge abaguca intege, kandi ntukite kubantu badafite icyo bakumariye ari ukuzana ibigambo gusaaaa.
Cecilia wowe nabatekereza batyo (kuko nzi ko Atari wowe wenyine). Nagira ngo mbibutse ko ibiri mu mutima aribyo bigaragara inyuma (icyampa umwanya uhagije ngo mbigusobanurire) ni gute wakora ibitakurimo? Waba udasanzwe!
Baca umugani in English ngo “PEOPLE MAKE CLOTHES, AND CLOTHES MAKE PEOPLE”! Imyambarire itanga ubutumwa ku bayibona; nonese kuki Abicuruza muri corridor, mu migina bambara kwa kundi? Ni ukubera iki muvandi? Utekereza ko babiterwa ni iki?
NB; AHO BIGEZE BISIGAYE BITERA CONFUSION GUTANDUKANYA UWICURUZA N’UTICURUZA!!!!
Mbega umwana mwiiiiza, wongere ngo mwiiza, dore se ukuntu arambutse neeeeza, dore se icyo bita peau naturelle (uruhu rw’umwimerere apana bimwe bisiga bashakira ubwiza aho butari). Tuzagutora maze twongere tugutore rata, maze uzakurikirane na wamusore w’iRwamagana icyamamare mw’irushanwa mu Rwanda no mumahanga hose azamura akanambikwa idrapeau y’igihugu cye, ishema kuri twese abanyarwanda aho turi hose. Courage mwana wacu, duhangararire uko ubishoboye, kandi Imana ibigufashemo, natwe turakora iyo bwabaga.
COLOMBE BURYA NTABWO YACIYE IMYEYO KOKO. ICYAKORA NDABONA HARIMWO ABABIFITE KABISA.
nimubi gusa yambaye ubusa azaba nuwanyuma
Aurore yahishaga mumatako hafatanye. Naho ntimwambwirango numuco wabimuteye ubuse kubana na egide wo numuco?
Reka noneho ndumiwe aho abantu bashyigikira kwiyandarika bakazanamo n’Imana ngo Imana imufashe!!???Aha ubwo wanasanga hari Chorale aririmbamo cg itorero abareyemo Diakoni Mama ngo agakiza ni ku mutima!!!Ariko ntacyo urukungu nirukurane n’amasaka nta kundi.
Hahaha!!!! Ndabona yacyanitse!! Mbega urwo uwakubyaye apfushije sha Uratemye peeee!!
Uyu mukobwa njyewe ndamushyigikiye.Tugomba guhindura imyumvire esejobundi tuzambare Bourka ngo tuterekana umubiri?
Mu kunda gushyigikira amafuti, umunyarwanda yaciye umugani ngo akuzuye umutima gasesekara kumumwa, njye mubisanzwe nziko abasazi aribo bambara ubusa uyu rero bamushyikirize ibitaro by’abasazi. Mbega gupfusha mzaba ndeba umwanya azatahana, Imana ikunda u Rwanda ibendera ryacu ntiryakwambikwa abasazi Imana iturengere ubwiza si ukwambara ubusa.
Bakristu bavandimwe ndabona uyu mukobwa ataraciye imyeyo aradusebeje yakagombye kwitwaza byabikoresho bacisha imyeyo aho kugirango yitwaze ibendera ryacau kandi atarakoze ibijyanye naryo.
Naho MUTESI Aurore yanze kutwereka igitsina kitagaira imyeyo yarikuba ashebeje ibendera ryacu ntawabura kubimushimira
ese hariya ni mu irushanwa ry’imico? ntimugakabye nimwe mugira umuco c gusa? ariko banyarwanda bagenzi banjye ntimukiyemere. burya buri mukino igira amabwiriza kandi wakemera kuwukina ukayakurikiza. niba wowe utarimo iturize nibaza kwerekana imico uzambare amayugi ukenyere ujyeyo nakubwira iki aho nabwo uzatorerwa uwo muco ubu hano turi mubindi mureke guca undi mwana intege. usibyeko nzi ko nawe ibyo muvuga agira uko ubyakira mu mutuzo.
Ariko abanyarwanda tuzareka kuba hypocrite ryari? Umunyarwandakazi yagiye mu marushanwa afite criteria bakurikiza. None ba gaswi na bandi nkawe bati yambaye nabi ni indaya. Uziko nta nisoni mugira. Nako ngo umuco nyarwanda. Uwuhe muco? Uwo kwambara impuzu amabere agaragara abazungu bataraza? Mureke abantu bisanzure, bakore amarushanwa ntimukabagerekeho ibyaha mutabonye bakora.Niba muri indaya mwibwirako nabandi bose ari ba “Gaswi.
Uyu mwana nimumureke ntakibi yakoze. Rata Colombe ikomereze akazi kakujanye, wagiye mumarushwanwa utagiye gushinyika. Kandi niyo utansinda bishobora kugufasha kubona companies waja ukorera za publicite . Abakunenga bazabanze bafunge ziriya swimming pool mbona kumahotel ikigali.
Reka muvandi uyu arasebya umuco nyarwanda ubu se kwiyereka isi yose nibyo bizamuhesha amanota? sha dore aho ndi
Niba hari abantu bafite ubujiji kuri ino si abanyarwanda bari muba mbere. Ni gute hari abavuga ngo Colombe yakoze amahano?
1. Miss Colombe hari amarushanwa yitabiriye, kandi ibyo yambaye siwe wenyine kuko ni umwe mu mwambaro ukoreshwa muri aya marushanwa.
2. Iyo wemeye kwitabira amarushanwa cg igikorwa runaka nuko uba wemera ko uzagendera kuri gahunda nkuko zizaba zateguwe. Colombe rero yakoze ibyo yagombaga gukora mugihe cyabyo.
3. Ijambo umuco nyarwanda abakomeza kurivuga bigaragara ko batazi icyo rivuga. Ese uwo muco nyarwanda uvuga iki? Amategeko n’amabwiriza yawo asobanura gute iki cg kiriya?
Ntitukavange ubujiji n’umuco.
Ninde wagiye koga cg ujya koga muri douche cg picine yambaye costume? Ninde ujya kukazi yambaye pinjama (imyenda yo kurarana)?
Mujye mugabanya ubujiji n’amatiku ahubwo murebe ibifite akamaro. Niba Leta yu Rwanda ibona ko bidakwiye kwambara uriya mwambaro muri aya mahiganwa ubwo izafate icyemezo cyuko nta munyarwanda uzongera kwitabira
njye mbuze icyo nvuga pee!.gusa ntabwo dukwiye kugira imyunvire imwe kukintu kimwe,ari nayo mpanvu nabisabira ngo ubona uriya mwali arigukora ibiri byo,amushyigikire.ubona ari gutatira,ahamane ibyo byiyunviro bye,maze abuze abe n’inshutize kuzakina uriya mukino.mbisabire ikintu kimwe abanyunva,umuntu yamuha ijwi anyuze cg akoresheje ubuhe buryo?murakoze
Urakoze Dodos.
Tuzagutora cyane
Njyewe nifuzako abanyarwanda
Bumva ko Kwambara imyambaro yo koga atari bibi
Ubwo bukangurambaga
Ahubwo aba miss bari bakwiye kubushishikariza
Or mariyana wo mu runana niwe Wi-Fi-standarder munsi yigiti bigafata????????????????
Kuko usanga bibabaje kubona ko kwambara bikini ari
Ikibazo mu Rwanda
Uziko ariyo mpamvu usanga umuntu guhisha kuko
Yabyibushye kunda akazana amacece
Ariko iyo rwose ufashe icece ryawe ukaryogana na za courage nyinshi unanuka vuba
Sport yo koga ni nziza kubantu bose
Kuba kuri bene kugeza ku mu saza
Ni nka sport yigare
Nubwo umukobwa bamusekaha ngo yatwsye igare
Iyo myumvire igomva gucika pe
Ikibi nukwambara bikini mu misa mu muhanda
Nahandi hatabigenewe
Naho colombe njyewe ndamwishimiye
Ndimo kumusabira ngo atahukanr ikamba????
Abavuga umuco nyarwanda. Baje bagenda bambaye inkanda, impuzu, ishabure, banshishe imanzi basokoze amasunzu kuko nibyo bigizeumuco nyarwanda wabasogokuru. Abanyarwanda muve mubujiji. Umuco urakura ukagenda uhinduka. Gusa bikunda kugorabamwe nabamwe kunva aho isi igize no kwakira ibishasha bije mumuco.
IKINTU CY’INGENZI MURI IBI BYOSE NUKO BURI MUNTU WESE IBYO YAKOZE BIGIYE GUSHYIRWA IMBERE YE VUBA AHA, NTA BY’IPEREREZA RY’AGATEGANYO CG RYIMBITSE, NTA KUJURIRA, NTA GUTOROKA, NTA AVOCAT, NTA SUBIKAGIHANO, NTA NGWATE; MURI MAKE NTA NO KUBURANA KUZABAHO AHUBWO NI UGUCIRWA IMANZA GUSA KUKO IVI RYOSE RIZABA RYAPFUKAMYE GUHERA KU BAZI BYINSHI KUGEZA KU BAZI BICYE.
Mugire Amahoro,
Hhhhhh wow uracyeye pe komerezaho njy ndagushyigikiye naho abavuga bahwihwisa ntacyo babihinduraho uwo muco warumbiya nubuturage ntukigezweho
muzatore dimbabujije nabashiki banyu muzaboherezeyo babyeyi bacu muratsizwe peeee umuco uratakaye turazimye tubuze gihana twambaye ubuss kugasozi ubuse agaciro agasigaranye hehe nikigoryi iyo yanga kwambara ubusa yarigutahana ishema riruta umugayo azazana nimivumo munkumi zurwanda
Comments are closed.