Digiqole ad

Muri NUR restaurant irafunga nitishyurwa

“Ikibazo kizakemuka ntabwo bazafunga” Rubagumya, umyobozi wa SFAR

Event Solution restaurant igaburira bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza nkuru y’u Rwanda irasaba kwishyurwa byibura 1/3 cy’umwenda iberewemo na Ishyirahamwe ry’abanyeshuri ba kaminuza nkuru y’u Rwanda (NURSU), usaga miliyoni 121,549,600frws bitaba ibyo igafunga imiryagno kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 z’uku kwezi, nkuko byanditse mw’ibaruwa y’umuyobozi w’iyi Restaurant yandikiye abayobozi ba Kaminuza nkuru ndetse na NURSU. Ni asaga  Miliyoni 40 byibura basaba.

Amakuru umuseke.com ukesha ubuyobozi bwa NURSU (Ishyirahamwe ry’abanyeshuri ba kaminuza nkuru y’u Rwanda) ari nayo yagiranye amasezerano na Event Solution, aratubwira ko iyi baruwa yanditswe na Annonciata Numutali uyobora Event Solution isaba byibura Miliyoni 40 z’amanyarwanda bitarenze kuri uyu wa gatandatu, kugira ngo bakomeze batange amafunguro ku banyeshuri barira muri iyi Kaminuza nkibisanzwe.

Umuyobozi wa NURSU Niyomwungeri Hildebrand aganira n’umuseke.com yatubwiye ko iki kibazo akigejeje ku nzego zisumbuye zirimo umukuru wa Kaminuza Silas Rwakabamba (wari wanahawe copy y’ibaruwa ya Event Solution), Ministeri y’uburezi, ndetse na Rubagumya Emma uyobora SFAR irebwa cyane n’iki kibazo.

Ikibazo kizakemuka ntabwo resitora izafunga

Niyomwungeri Hildebrand akomeza avuga ko umuyobozi wa SFAR, Emma Rubagumya yamubwiye ko iki kibazo kigiye gushakirwa umuti mu nzira ya vuba, kandi ko SFAR yumva uburemere bwacyo ndetse amwizeza ko hari ikigiye gukorwa.

Ejo navuganye n’umuyobozi mukuru wa SFAR ambwira ko yabivuganye na minisitiri (w’uburezi) ko kuwa gatanu byibuze bazaba bahaye kaminuza y’u Rwanda avance, ariko ntiyambwiye umubare wayo, Noneho nabo bakayaduha tugaha umuyobozi mukuru wa events solutions,” Niyomwungeri.

Yongeyeho ko uyu munsi hari umwe mu bayobozi ba kaminuza bashinzwe imari bavuganye, akamwizeza ko hari icyo bari gukora kandi ko kuri uyu wa gatanu hazaba habonetse amafaranga yo kwishyura.

Naho Emma RUBAGUMYA, kuri uyu wa kane ubwo yavuganaga n’umunyamakuru, akaba yashimangiye ko ikibazo kizaba cyakemutse abanyeshuri nta kibazo bakwiye kugira.

kizakemuka ntabwo bazafunga…ndakubwira ngo azaboneka ntakibazo”  Rubagumya

Cyiza Hubert uhagarariye sosiyete events solutions muri kaminuza y’u Rwanda akaba avuga ko batifuza gufunga imiryango, gusa ngo ntabundi bushobozi baba basigaranye.

Emmanuel Nshimiyimana

Umuseke.com

5 Comments

  • iyi restaurent ko ikopa cyane!?

  • NANGE NIBAZA IMPAVU KI SFAR ITAKEMURA IBIYIREBA BIKANYOBERA BAYISHYURE ARIKO NTIBIGIRE ICYO BYANGIZA KU IREME

  • iyi resto ko mbona ibaye mpombejwe no gukopa ra! ubu se izi miliyoni ni amafaranga yimyaka ingahe ? ariko ngirango ni ukuva kaminuza yatangira !!!!!!

  • Erega saho honyine hari ibibazo nkibyo mugeze muri Rwandair mwakumirwa hari igihombo giteye ubwoba kumpamvu zo kunyereza umutungo wikigo kwa bamwe mu bayobozi bahimba misiyo zidashira bahekereje kuma compte bavidura tukabona hari amafaranga atagira uko angane nyuma yisaha akaba avuyeho yose ngo hari abagiye muri Misiyo ariko mwamboneye ahantu DAF akanaba na Consultant akungirizwa nuwo bavukana ushizwe Finance controler ni naba nyamahanga bazanwe nabantu birirwa basahura umutungo wikigo kugirango babakingire ikibaba Turatabaza Leta na mwe banyamakuru muze murebe uburyo igihugu gisubizwa inyuma nabakagombye kukizamura mu mbabarire comment yanjye ihite nshire agahinda

  • nakumiro ubu noneho batuvanye mubyiciro batuzamura muntera ngo ubu nta mudirigi cyangwa umutindi wabona twese turabakungu.

Comments are closed.

en_USEnglish