Digiqole ad

Muri Maroc, Emery Bayisenge yasuye Amavubi yitegura imikino mpuzamahanga

 Muri Maroc, Emery Bayisenge yasuye Amavubi yitegura imikino mpuzamahanga

Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 agiye gutangira irushanwa rihuza ibihugu by’inshuti za Maroc. Mbere yo kuritangira, basuwe na myugariro Emery Bayisenge uba muri icyo gihugu.

Emery Bayisenge yasuye Amavubi U20, aha ari kumwe na Blaise Itangishaka wavunitse
Emery Bayisenge yasuye Amavubi U20, aha ari kumwe na Blaise Itangishaka wavunitse

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2016, nibwo abasore 20 b’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatengeje imyaka 20 bagiye muri Maroc baciye i Dubai. Bagiye mu irushanwa rihuza ibihugu by’inshuti za Maroc rizaba hagati ya tariki 9 na 13 Ugushyingo 2016.

Iyi kipe itozwa na Mashami Vincent usanzwe utoza Bugesera yungirijwe na Gatera Moussa utoza Isonga, izakina umukino wa mbere kuwa kane n’ikipe y’igihugu ya Maroc yakiriye amarushanwa.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizitabirwa na Palestine, Burkina Faso, Maroc n’u Rwanda.

Aba basore b’Amavubi U20, baraye basuwe na myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Emery Bayisenge utuye mu mujyi bacumbitsemo wa Kenintra, ukina muri Kénitra Athlétic Club FC.

Bayisenge yabwiye Umuseke ko yishimiye kongera guhura na barumuna be.

“Si kenshi hano nshobora kubona umuntu tuganira tugaseka tukishima nk’uko naba ndi kumwe n’abanyarwanda. Byari ibyishimo bikomeye guhura na barumuna banjye. Twaganiriye cyane ku buzima bwo mu Rwanda nkumbuye, tunavuga no ku irushanwa bajemo. Si irushanwa rizaborohera kuko umupira wo mu barabu uteye imbere. Gusa ndabizeye bazitwara neza.” – Emery Bayisenge

Abakinnyi 20 bari muri Maroc, barimo Blaise Itangishaka wavunitse, utazashobora gukina ‘1st Partners Competition’, ahubwo ugomba kwitabwaho akavurirwa muri Maroc.

Manishimwe Djabel, Yamin Saloum, Niyibizi Vedaste na bagenzi babo, bahagurutse i Kigali ku cyumweru
Manishimwe Djabel, Yamin Saloum, Niyibizi Vedaste na bagenzi babo, bahagurutse i Kigali ku cyumweru

Amavubi U-20 ari muri Maroc;

Abanyezamu: Hategikimana Bonheur (SC Kiyovu) na Kimenyi Yves (APR FC)

Ba myugariro: Nsabimana Aimable (APR FC), Ndikumana Patrick (Mukura VS), Niyonkuru Aman (Bugesera FC), Sibomana Arafati (Amagaju FC), Ahoyikuye Jean Paul (SC Kiyovu), Mugisha Francois (Rayon Sports)

Abo hagati: Ntwari Jacques (Bugesera), Nshuti Savio Dominique (Rayon Sport), Nkinzingabo Fiston (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports), Yamini Salum (SC Kiyovu),

Ba rutahizamu: Itangishaka Blaise (APR FC), Niyibizi Vedaste (Sunrise FC), Nshuti Innocent (APR FC), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Biramahire Abeddy (Police FC), Kwizera Tresor (Mukura VS) NA Usabimana Olivier (Marines FC).

Biteguye umukino wa Maroc
Biteguye umukino wa Maroc

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Byari kuba byiza iyo umutoza ashyiramo na Hategekemana Bonaventure bakunze kwita Gangi, yagira byinshi amarira defense yacu kandi bigaragara ko afite ejo hazaza heza

  • Ariko biratangaje kandi biranasekeje, ko mbona uwitwa ngo Blaise Itangishaka afite imbago agiye gukora iki kandi mbona arwaye, none se babuze uwo bamusimbuza koko.

    Umuntu ufite imbago koko biriya ntabwo aribyo kuki batarebye undi mwana basimbuza, sha Ferwafa ko ni ikigo kigenga barabivuze ngo ni gute bababuza gutanga amasoko uko bashaka turabiseka. Umuntu afite imbago none ari kuri liste ya barutahizam!!!!!!!!!!!!!!

    Nzaba ndeba.

    • Yagiye kwivuza ntabwo azakina. Mbere yo kuvuga ujye ubanza usome neza

  • Soma neza yagiye kwivuza Lysa . uravuga amagambo menshi wowe.

    • None se ko Lysa abaza ibya Blaise mukamusamira hejuru, muri iyi nkuru hari ahagaragara ko yagiye kwivuza? Ahubwo aragaragara kuri liste ya mbere ya ba Rutahizamu. abababa. Amakosa ni ayande?

Comments are closed.

en_USEnglish
en_USEnglish