Muri Malaysia bakoze umuhango wo kwibuka Jenoside
Mu gihugu cya Malaysia abanyarwanda bari yo kuri uyu wa 09 Mata bakoze umuhango ndetse n’urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mujyi wa Kuala Lumpur.
Iyi gahunda yateguwe na Rwandese Community in Malaysia (RCM) yitabiriwe n’abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda nyinshi nk’uko tubikesha bamwe mu banyarwanda bayitabiriye.
Iyi gahunda yatangijwe n’urugendo rwo kwibuka, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (byari ahagana saa sita z’amanywa mu Rwanda) kuri uyu wa 09 Mata.
Bageze mu cyumba mberabyombi cya INTI University aho imihango yakurikiyeho yabereye bacanye amatara yo kwibuka, bumva ubuhamya, bumva umuvugo, banareba filimi nto byose bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma y’ibi kandi bagejejweho ijambo ry’uhagarariye ambasade y’u Rwanda muri ako gace.
Mu cyumweru gishize, aba banyarwanda bari muri Malaysia bari bakoze igikorwa cya ‘Global Umuganda’ aho bakoze isuku ku mihanda no mu nyubako rusange zimwe mu mujyi wa Kuala Lumpur.
Photos/Esggy Shambusho
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Mwakoze igikorwa cyiza. Kwibuka birakwiye
Comments are closed.