“Isasu rizavuga muzarimbaze” – Gen.Fred Ibingira
Muri KIE bibutse kunshuro ya 17 jenoside yakorewe abatutsi.
Mu ijoro ryo kuwa 12/04/2011, mu ishuru rikuru nderabarezi rya Kigali (KIE), habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 17 jenoside yakorerewe abatutsi mu Rwanda. Gen. Fred Ibingira yasabye urubyiruko kurwanya abasebya u Rwanda, nawe nk’ingabo akazamenya umutekano warwo.
Iri joro ryo kwibuka ryitabiriwe n’abantu banyuranye, abanyeshuri, abarimu abakozi ba KIE, ndetse n’abanyamahanga.
Mu buhamya bwatanzwe n’ umwe mu banyeshuri ba KIE warokokeye mu Nyakabanda, yerekanye ubunyamaswa bwakoreshejwe mu kwica abatutsi mu 1994. Mu buhamya bwe, yavuze ko we n’ abavandimwe n’abandi batutsi bari kumwe, bajugunywe mu musarane wa metero 15, akaza kuvamo we na mukuru we, abandi bose bakicirwa muri icyo cyobo, ahakoreshejwe amabuye ya foundation y’ inzu y’iwabo w’uwo mutangabuhamya.
Mu bavuze amagambo bose bagiye bagaruka ku ntego y’ uyu mwaka igira iti: “Duharanire kwibuka, tuvugishe ukuri twiheshe agaciro“. General Fred Ibingira nk’ umwe mu bahagaritse genocide, yagarutse kuri bimwe bigaragaza ko genocide yari umugambi wo gutsemba abatutsi.
Gen Ibingira yagize ati:”Havuzwe kenshi ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’ inkotanyi. Kuki imbaraga zose zitahuriye ku kurwanya inkotanyi, kandi n’aho zari ziri hazwi, ahubwo hagatangira iyicwa ryeruye ry’ uwitwaga umututsi, kandi bigakorerwa rimwe hose mu Rwanda?” yakomeje avuga ko Jenoside ariwo musaraba ukomeye w’abanyarwanda kuko yateguwe n’abanyarwanda, ikorwa n’abanyarwanda, ikorerwa abanyarwanda, inahagarikwa n’abanyarwanda.
Gen Ibingira yahumurije abacitse kw’icumu ndetse n’abanyarwanda muri rusange ati: ”ni hagira isasu rivugira kuri ubu butaka bw’u Rwanda ukundi muzabitubaze”, ababwira ko abateguye jenoside bagiraga ubwoba, kandi ko bakibufite ni badahindura imigambi yabo ubwo bwoba bazabupfana.
Afande Ibingira yagarutse na none ku kibazo cy’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’igihugu muri rusange, bacisha inyandiko zabo mu bitangazamakuru bitandukanye na internet, yibutsa urubyiruko rwari ruraho ko bafite ubushobozi bwose bwo guhagarika ibi bikorwa bigayitse mu kinyabupfura rudatukanye nkuko bamwe babigenza, rukagaragariza amahanga ukuri.
Yashoje yibutsa urubyiruko rwari ruraho ko u Rwanda ruri mu maboko yarwo, igihe cyarwo nikigera rukagikoresha nkuko abajenosideri babigenje, amateka azabirubaza.
Mu ijambo rye Fred Mutanguha (wize muri iri shuri), wari waje uhagarariye IBUKA yashimiye cyane ubuyobozi bwa KIE ndetse na AERG/KIE kubera impinduka zifatika zabaye muri KIE mu byerekeye gutegura ijoro ry’icyunamo muri KIE, yashimiye cyane na none AERG/KIE ko ikomeje kwitara neza m’urugamba rwo kurwanya abapfobya jenoside yakorewe abatutsi.
Aha twaboneraho kubibutsa ko ari muri urwo rwego umwe mu banyamuryango ba AERG/KIE yashyize ahagaragara igitabo cye kuri jenoside yakorewe abatutsi muri iri joro ryo kwibuka muri KIE, yise “Rwubatswe mu myaka 1000 rusenywa muminsi 100”
AERG KIE yanerekanya filimi igaragaza amateka y’ahahoze ikigo cya IAMCA ari naho KIE yubatse ubu, mu gihe cya Jenoside.
Umuseke.com
6 Comments
Ndi umunyeshuri mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya KICUKIRO(K.C.T) Ndifuza guha ubutumwa URUBYIRUKO ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange. Twebwe urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu tugomba gufatanyiriza hamwe ibi bikurikira:
-KURWANYA “JENOCIDE” N’INGENGABITEKEREZO YAYO.
-KURWANYA NO KWIMA AMATWI UWARIWE WESE UTIFURIZA ABANYARWANDA KUBA MU MAHORO NO M’UBWUMVIKANE.
-GUFATANYIRIZA HAMWE TUKUBAKA URWA”GASABO” RUBEREYE ABANYARWANDA.
-KWIMAKAZA UMUCO NYARWANDA,INDANGAGACIRO NA KIRAZIRA.
-GUSHYIGIKIRA UMUTOZA WACU W’IKIRENGA UTURANGAJE IMBERE”HIS EXCELLENCE PAUL KAGAME” KUGERA KUBYO YIYEMEJE KUGEZA KU BANYARWANDA.
-KWIHESHA AGACIRO NO KUBAHISHA URWATUBYAYE.
-KURANGWA N’UBUZIMA BUFITE INTEGO N’ICYEREKEZO CY’EJO HAZAZA HEZA.
MURAKOZE RUBYIRUKO IMVUGO NIYO NGIRO.
Ndi MWIZERWA eugene niga mwishuri rikuru ndera barezi rya KIGALI(KIE)MBERENAMBERE SHYIMIYE UM– USEKE.COM IRUBUGA YADUHAYE TUGARAGARIZAHO IBITEKEREZO BYIZA BYUBAKA URWANDA RUZIRA UMWIRYAANE RUDENDEJE AMAHORO;RUBYIRUKO DORE IMPANO MBAGEYE UYUMUNSI :-DO RIGHT AND FAIR NO MAN
-REMBER THE PAST AND PERPARE BETTER FUTURE. .
-NO PAIN NO GAIN.
Twishimira ubuyobozi bwurwanda ariko igiteye isoni nuko leta yemezako ntamoko aba murwanda kandi ijambo rivugango abatutsi bazize genoced abatutsi barokotse ipfubyi zabatutsi ibuka yibuka abatutsi imfashanyo zihabwa abapfakazi biciwe abagabo imfashonyo zipfubyi zabatutsi mbona murwanda hari ironda byoko kwikubira ubutejyetsi murwanda hitwajwe ngo abarokotse jonoside amahanga atanga imfashanyo zabanyarwanda zajyera mugihugu zitwa andi mazina nizabarokotse nizipfubyi nizayibuka nizabapfakazi bajonoside nizabanyeshuri bipfubyi za jonoside ijyenga bitejyerezo nkiyingiyi irobanura abanyarwanda izarangira ryari? turindireko yesu azagaruka kwisi? Abatejyetsi burwa mukwiye guhindura ijyendo kuko mukurura ubwicanyi mugateranya abanyarwanda bagahangayika mwigaramiye yobora bose utavangura ngo uyunuyu ngo akomoka mukarere aka naka utareba nguyu numuhutu nguyu numututsi abatwa bo ntibavugwa nibwo buyobozi abanyarwanda bacyeneye ntawasabye imana ngo azavuke arumuhutu cyagwa umututsi cyagwa umutwa abanyarwa mbifuriza amahoro biva ku mana gusa.
Abanyarwanda ntabwo ducyeneye umuntu wiyemera nka ibingira ngo isasu nirivuga bazarimubaze yashatse kuvugako abantu baheruka kurasirwa muri butare ariwe wabarashe abiciwe ku gisenyi kwariwe wabishe ibyurwanda nukubiha imana gusa nayo kuvugango ibingira niwe urinze urwanda nikinyoma imana niyo irinze urwanda.
abatutsi abahutu bisobanuriki? Ubundi ntamuryango utabyara ikigoryi ali umuhutu ali umututsi bose nabagome ahubwo umuntu uzi ko ari umunyarwanda akamenya icyaricyo ntashobora guhohotera mugenziwe aliko uwitwaje hutu tutsi nibo banzi babanyarwanda nugire amahoro
urinararibonye mubijanye no gucunga umutekano
Comments are closed.