Digiqole ad

Muri Gicurasi, ibiciro ku masoko byazamutse ku kigero cyo hejuru

 Muri Gicurasi, ibiciro ku masoko byazamutse ku kigero cyo hejuru

Ibiciro by’ubwikorezi nibyo byazamutse cyane, byiyongereyeho 8%
Ibiciro by’itumanaho, n’ibya Hoteli na Resitora nibyo byamanutse gusa
Mu mpera z’iki cyumweru, Ikigo k’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyasohoye imibare igaragaza ko mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2018 ibiciro ku masoko byiyongereyeho 3% ugereranyije n’aho ibiciro byari biri muri Gicurasi 2017. Iri niryo zamuka ry’ibiciro ririhejuru cyane muri uyu mwaka ribayeho.

Ibiciro ku masoko yo mu migi ari nabyo bigenderwaho mu bukungu bw’u Rwanda byiyongereyeho 3,0% mu kwezi gushize kwa Gicurasi ugereranyije n’aho ibiciro byari biri muri Gicurasi 2017. Ibiciro byiyongereyeho 1,1% ugereranyije n’ukwezi kwabanje kwa Mata.
Nubwo iki gipimo aricyo cyo hejuru kigaragaye muri uyu mwaka, kiri hasi ugereranyije n’umwaka ushize kuri muri Gicurasi 2017 ibiciro byari byazamutseho 6.5% ugereranyije na Gicurasi 2016. Muri uyu mwaka turimo ibiciro biri kuzamuka gake ugereranyije n’ushize.
Ikigo k’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 3% mu kwezi gushize ari ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 5,3%, ndetse n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1.5%.
Ikindi cyanazamutse cyane kurusha ibindi byose ni ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 8,1% ugereranyije ibiciro bya Gicurasi 2018 na Gicurasi 2017. Gusa, ugereranije ibiciro bya Mata na Gicurasi 2018 ho byazamutseho 0,3%.
Imbonerahamwe y’ibicuruza by’ingenzi igaragaza ibiciro by’ibicuruzwa byose byazamutse, gusa hari hari bibiri byonyine ahubwo byamanutse.
Ibiciro by’itumanaho byamanutseho -2,5%, naho ibiciro bya Hoteli na za Resitora byo bimanukaho -0,6% uko byari bihagaze mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2018 n’uko byari biri muri Gicurasi 2017.

Imbonerahamwe y'uko ibiciro byagiye bihindagurika ku bicuruzwa bitandukanye ugereranyije Gicurasi 2017 na Gicurasi 2018, ndetse na Mata na Gicurasi 2018.
Imbonerahamwe y’uko ibiciro byagiye bihindagurika ku bicuruzwa bitandukanye ugereranyije Gicurasi 2017 na Gicurasi 2018, ndetse na Mata na Gicurasi 2018.

Iri hindagurika ry’ibiciro ku masoko yo mu migi ryagaragaye nyuma y’isuzumwa ryakozwe ku bicuruzwa 1 622 mu migi 12 y’u Rwanda.
Mu bice by’icyaro ho, muri Gicurasi ibiciro mu byaro byazamutseho 0,9% ugereranyije na Gicurasi 2017 bitewe n’impamvu zitandukanye. Naho ibiciro bikomatanyirijwe hamwe mu migi no mu cyaro, ku rwego rw’igihugu byazamutseho 1.8 %.
UM– USEKE.RW

en_USEnglish