Digiqole ad

Muri DRCongo harashwe abafana 20

Kabasha FC vs Dauphin Noir byarangiye barashe abafana

Kivu, ikigega cya Ruhago y’u Rwanda na Kinshasa

Nyuma y’igihe kirekire hatagaragara ibikorwa by’urugomo ku kibuga cy’umupira w’amaguru muri DR Congo, kuri iki cyumweru taliki 17 imbunda n’amasasu byongeye kumvikana ku mukino  wa shampiyona yo muri Kivu y’amajyaruguru wahuzaga ikipe ya AS KABASHA na DAUPHIN NOIR kuri  Stade du Volcan mu gace ka Birere mu mujyi wa Goma.

Mu mukino  wahagaze  ikipe ya DAUPHIN NOIR  yegukanye intsinzi y’igitego kimwe ku busa bwa  KABASHA.

Ikipe ya KABASHA  yanze kwakira iyi ntsinzwi yaba kuruhande rw’abakinyi bayo ndetse n’abayobozi b’kipe harimo  n’uwahoze ari umuyobozi wayo ariko akaba akomeza kuyiba hafi General Gabriel Amisi Kumba uzwi ku kazina ka « TANGO FORT ».

Intandaro y’izi mvururu yabaye mu minota yanyuma yu mukino  igihe umusifuzi yasifuraga ikosa ryo kurarira ku ruhande rwa Kabasha  yari yamaze gutsindwa igitego kimwe kwikubitiro ryuyu mukino.

Nyuma yo gusifura ikosa ryo kurarira, abafana ba Kabasha n’abasirikare bashinzwe umutekano wa jenerari  TANGO FORT, dore ko agendana abasirikare hafi 20, biroha mu kibuga bashaka gukubita umusifuzi bahahurira n’abafana ba Dauphin Noir imirwano itangira ubwo.

Buri mufana yakoresheje intwaro yashoboraga kubona hafi ye :  amabuye y’makoro, imbaho, ibyuma, abasirikare ba Kabasha na TANGO FORT nabo batangira kurasahejuru birangira barashe  mu bafana aho kugeza ubu hafi 20 mu bitaro Goma.

Ntabwo ari inshuro ya mbere ibikorwa nkibi bibereye mu mujyi wa Goma, gusa byaherukaga mu gihe TANGO FORT yari akiri umuyobozi w’ingabo mu karere ka  8 k’ingabo muri Kivu y’amajyaruguru mbere yuko  yerekeza i Kinshasa akaba umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Congo yose kugeza ubu.

Nyuma y’uyu mukino utarangiye umuseke.com wegereye bamwe mu bafana batubwirako nubusanzwe bafitiye inzika uyu mu General ku ruhare afite mu kwica ruhago yo muri Kivu.

Ngo uyu mujenerari  yaba afite abantu bashinzwe «  gusahura » abakinyi bose bagaragaza ejo heza muri ruhago abajyana mu murwa mukuru  Kinshasa mu makipe akomeye harimo Vita Club uyu mu General abereye umuyobozi mukuru.

Ibyo bigatuma amakipe yo muri Kivu asubira inyuma yaba ku rwego rwa shampiyona yo mu ntara ndetse no ku rwego rw’igihugu.

Iyi ntara ya Kivu yabaye iriba ryamakipe yo mu Rwanda n’akarere ruherereyemo mu bihe byashize

Mu bakinnyi bakinnye mu Rwanda bava muri aka karere twavuga : BOKOTA LABAMA, KASEREKA MUTAKI(KALISA KASE), KASONGO KABYONA(KALISA MAO) Nyakwigendera PAPY KAWEMBE MAYERE bose bari cyangwa bahoze  muri AS  Kabasha. Tutibagiwe TAMBWE DIOUF, DIEGO KALULIKA, MUDERWA JANVIER (NTAGANDA ELIAS)  nabandi benshi.

Eddy S. Ramses

Umuseke.com

2 Comments

  • aba bafana isomo rya fair play ntibararyunva,football si intambara,byatangiye ari umukino ariko aho hasigaye habonekamo akayaga gatubutse bisigaye byarahindutse ibindi bindi!

  • Ariko se General muzima akora ibintu nk’iby’abasazi? Ibi bintu ntaho bikiba mu mateka ya ruhago ku isi. ubundi iyo utemeranya n’umusifuzi,urareka match ikarangira noneho mugatanga ikirego nyuma, naho ibyo Gen. yakoze is not fair anyway. Ni nayo mpamvu congo itazatera imbere, kuko iyoborwa n’abantu badatekereza neza (ni abafana).

Comments are closed.

en_USEnglish