Munyazogeye amaze imyaka 37 aburana amahugu
Munyazogeye Gerevasi, umusaza w’imyaka 85 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Gifumba,Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga amaze imyaka 37 yose aburana agatsindwa ariko ntiyemera imyanzuro y’ikinko.
Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Nyakanga 2013, umuyobozi wa Karere ka Muhanga Mutakwasuku Yvonne, abahesha b’inkiko bagiranye inama n’inteko y’abaturage bose bo mu Kagari ka Gifumba, hagamijwe kumva imanza uyu Musaza Munyazogeye afitanye n’abaturage bane.
N’ubuyobozi bw’Akarere bushyire mu bikorwa ibyemezo by’inkiko uyu Munyazogeye yatsinzwe mu rwego rwo gukemura guhora mu nkiko k’uyu musaza.
Munyazogeye yatangiye kuburana n’abana be guhera mu mwaka w’1976, bapfa imitungo itimukanwa igizwe n’amasambu n’amashyamba abana be bagombaga guhabwa nk’umunani bagenerwa n’umubyeyi wabo.
Kuva muri uwo mwaka nibwo Munyazogeye yagabanyije abana be iminani ariko arangije kuyibaha arongera aca inyuma arayigarurira.
Munyazogeye yakomeje kuburana n’umuryango we ariko ntagire amahirwe yo gutsinda ariko aho yatsindwaga hose yagendaga ajurira bikaba iby’ubusa.
Bamwe mu bana be bageze aho bagurisha imwe muri iyo mitungo bahawe na yabahaye bayigurisha abaturanyi babo, Munyazogeye akongera akayibaka.
Mu manza umunani aherutse kuburana zose nta na rumwe yigeze atsinda nk’uko imyanzuro y’ibyemezo by’inkiko bibigaragaza.
Aba baturage rero baje kwitabaza ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ngo bubakiranure n’uyu Munyazogeye.
Mu mpapuro z’imikirize y’imanza zose Munyazogeye yerekanaga zavugaga ko yatsinzwe n’urubanza, Akarere nako kagasobanurira uyu musaza ko kataje kuburanisha imanza afitanye n’abaturage, ko ahubwo ari ukugira ngo gashyire mu bikorwa imwe mu myanzuro y’ibyemezo by’inkiko.
Ubuyobozi bw’Akarere bwasomeye mu ruhame, ibyemezo byafashwe n’inkiko busaba n’abaturage kugira ngo basobanure ibyo bazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne yavuze ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko, kandi ko nta kindi bashobora kurenzaho.
Yagize ati “Murebe namwe,imyaka Munyazogeye afite, mubare iminsi yasiragiye mu nkikoatsindwa ariko akanga kubyemera,imibyizi yapfushije ubusa uwayishyira mu mafaranga,yangana gute?”
Mutakwasuku asaba abaturage kwirinda imanza nk’izi zihora zibasiragiza mu nkiko ahubwo bagakora ibibateza imbere.
Gusa nabwo iyi myanzuro y’inkiko yashyizwe mu bikorwa n’ubuyobozi bw’Akarere, ntiyakuye Munyazogeye ku izima kuko yavuze ko atanyuzwe kandi ngo azakomeza kuburana kugeza atsinze.
Abaturage bishimiye kuba Akarere kaje gukemurira ibi bibazo mu ruhame ndetse bavuga ko kuba Munyazogeye atemeye isomwa ry’imyanzuro y’inkiko ari ko asanzwe atajya ava ku izima.
MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW
0 Comment
ni hatari kabisa
Uyu mugabobo,azi kururwana nka yezu!!!!! Bamuteye umusimari maze aremera ararurwana.knd ntava kwizima!! Ate asyi.
ni umusaza w’igisambo ingoma zose yabayeho nta nimwe atahemutsemo
Ubundi niba nta sambu nimwe asigaranye, byibuze bamuhe 2m² kuko iminsi asigaje nicyo ikeneye. Naho ubundi se uyu musaza arabishaka ngo bimumarire iki kweli usibye kuva kwisi uhemutse?
Comments are closed.