Munyaneza wahoze acuruza ‘Me2U’ arangije 'Masters' mu Buhinde
Emile Munyaneza azwi cyane ku izina rya Pfumukel muri centre ya Gitwe iwabo mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango aho yahoze acuruza amakarita ya telephone, M2U na Tuvugane mu myaka itatu ishize. Kuri uyu wa gatanu Nzeri 2014 nibwo yageze mu Rwanda. Avuye mu Buhinde aho arangije amasomo y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye na ‘Microbiology’ yarishyeho mu yo yizigamiye muri ubwo bucuruzi buciriritse. Ikizere agarukanye mu gihugu cye ni cyose.
Munyaneza, avuka mu muryango uciriritse i Gitwe, aha ni ho yize amashuri yisumbuye anaharangiza Kaminuza mu ishuri rikuru rya ISPG mu ishami rya Biologie Humaine. Ubwo yari arangije amashuri ye ntabwo yabonye akazi k’urangije Kaminuza. Ntiyacitse intege.
Mu buryo bwavuzweho na benshi icyo gihe, Emile Munyaneza yambaye ‘gilet’ ajya mu muhanda i Gitwe atangira gucuruza amakarita ya telephone, M2U na Tuvugane ahereye ku bihumbi 50 by’amanyarwanda. Umurimo udapfa gukorwa na benshi bize Kaminuza. Ariko yari afite intego n’ubwo bamwe bamunnyegaga ko akora akazi k’abatarize Kaminuza.
Munyaneza yakoze yizigamira afite inzozi zo kuzajya kwiga mu mahanga. Mu ngiro ntibyashobokaga ariko avuga ko kugira ubushake n’intego bituma byose bishoboka.
Yizigamiye miliyoni ebyiri n’igice (2 500 000Rwf) muri uwo murimo yakoze yihanganye cyane yiyima byinshi umusore akenera.
Emile kuri aya mafaranga yasanze ashobora kumurihira ishuri ridahenze mu Buhinde maze arahaguruka, ashaka ibyangombwa aritegura ajya mu majyepfo y’Ubuhinde muri Kaminuza ya Vinayaka Missions University muri Leta ya Tamil Nadu. Aha niho arangije Masters muri ‘Microbiology’.
Uyu munsi ubwo yageraga mu Rwanda yabwiye Umuseke ko nubwo atashye agikeneye kwiga no kwiteza imbere, yemeza ko aho ageze ubu ahageze yiyushye icyuya.
Ati “Kugirango mbigereho natangiye kubika udufaranga ducye nshoboye, utwo mpawe n’ababyeyi n’utwo nkuye mu maboko yanjye. Hari akazi kampiriye ntazibagirwa ko gucuruza Tuvugane, M2U n’amakarita ya Talefoni”
Amafaranga yizigamiye yamufashije gutangira, kubaho no kwirihira umwaka wa mbere wa ‘Masters’ ubwe, umwaka wa kabiri ababyeyi be bakoze uko bashoboye ndetse ubuyobozi bw’ishuri rikuru rya ISPG i Gitwe bwumvise umuhate we bumufasha kwishyura ayo yaburaga mu mwaka wa nyuma.
Mu Buhinde yanywaga amazi akarenzaho umuyaga
Kwihanganira ubuzima bugoye no kureba ku ntego ye nibyo byakomeje kumuranga no ku ishuri mu mahanga. Mu Buhinde yabwiye Umuseke ko yabayeho ubuzima bugoye cyane bwo gupfundikanya, kwihanganira ubukene no kuba ari ishyanga kure y’umuryango we.
Ati “Naryaga rimwe na rimwe, ntiwabyumva niba utarabayeho ubuzima bugoranye…sinabona uko mbivuga, nabagaho ubuzima bwo gupfundikanya.”
Uko imyaka yagiye ishira yagiye agira inshuti, gusa avuga ko mu Buhinde bigoye cyane kuko mu muco w’Abahinde uwo mutanganya ubushobozi mutabana, mutanavugana kandi ko hari ivangura cyane ry’ibyiciro by’abakene n’abakire. Kuba ari umukene byatumye atisanga kuri bose, ubuzima ntibumworohere na gato.
Umuryango n’igihugu ntacyo yabinganya
Ari mu mahanga arwana n’ishuri n’ubuzima, inkuru mbi yamugezeho ko se umubyara yitabye Imana, kuza kumuherekeza ntibyashobokaga kubera ubushobozi bwe n’umuryango. Rwari urundi rugamba rwo kwihanganira urupfu, ubuzima bugoye no gukomeza amasomo.
Uyu munsi ageze i Kigali yabwiye Umuseke ko icyo asezeranya umuryango we, wakomeje kumuba hafi uko ushoboye kose, ari ibanga rikomeye, gusa ngo ibyo yakoze, n’ibyo azakora, byose yabikoreye guteza imbere umuryango n’igihugu cye bimurutira byose.
Avuga ko agarutse n’ubundi afite intego yo kwiteza imbere kuko asanga akazi mu Rwanda katabuze ahubwo ikibura ari ugukura amaboko mu mifuka ku rubyiruko.
Ati “Nje gukorera igihugu cyanjye, uko byagenda kose nzabona icyo nkora, ntabwo nje kwicara.”
Photos/E Birori/UM– USEKE
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
32 Comments
ni ibyo kwishimira,tumwigireho
welcome again pfumukel!!!! twari tugukumbuye cyane!!!!!
OMG this brought tears in my eyes!! congratulations for u hard work and ur determination. may God bless ur future!!
congratulations kuko uteye intambwe ikomeye cyane mu buzima bwawe kandi kwiteza imbere ni byiza cyane
Uyu mugabo nicyitegererezo kurubyiruko kuko bigaragara ko adatezuka ku ntego yiyemeje mpaka zamu yake yakushinda ifike kieleweke. Azikwizirika apana imicyino nkwifurije gukomeza kwesa imihigo the is the limit man go for it nibitaribyo uzabigeraho.Congrats & many more….
Cool! Special thanks and cheers to the simple man!
uri umuntu w’umugabo cyane,Imana ikomeze kubana nawe! Nkunda umugabo ntacyo ampaye! Big up brother!!!!
N’abameze nkamwe igihugu gikeneye.
Ur’umugabo, nibyo u’rumugabo jye ndakwemera kandi nabandi nuko. Umwami Mana Data w’umwami wacu Kirisitu Yesu abane nawe iteka amena.
Oh my God I remember this guy we went to school together May God keep give you many opportunity to make better your future if in Rwanda we had at least 60% men like you!!! Our country would be much better
Sha nawe warukabije kwihambira ese buriya tukiri gitwe waryaga kangahe nko mukwezi ,nibyiza uranyumije
Ohoo nifuza number ze uwagira contact ze Munyaneza yazimpa. Thank you
Telefoni wamubonaho ni 0788531739 or 0722531739. Komera.
karibu musore kandi ibyo wakoze kugirango ugere aho ugeze bitubere urugero natwe tuzabashe gutera ikirenge mu cyawe.imana ibidufashemo.
nukuri ndemeza amakuru bamuvugaho kuko twarabanye aho igitwe nigaga 4 yanabaye mwari mu wanjye mubinjyanye na music aho twaririmbanaga muri korari bita lod zimbznde
Mu buzima byose birashoboka. Imigambi myiza ntawe uyikoma mu nkokora
mwifurije urugendo ruhire murugamba rushya atangiye. congs
Oooooh My God Nishimiye kugaruka kwa Emile Pfumkel hahaha kbs karibu Again I can’t forget Your Song Called ” AKAWUNGA” Big up my Friend ndagukumbuye Vraiment.
ohhh! i was about to cry!so amazing and inspiring!!!!!!may God bless u abundantly in all you do.Gusa you have encouraged for real.
contacts ze ndazifuza cyane.
hari inkuru njya nsoma hano nkumva nsheshe urumeza.
big up Munyaneza , he sky z the limit kdi gud thgs ar yet to com
Congs bro. Determination helps a man to achieve big things. Emile made me remember my heart who told me “think big and start small. Emile abaye ikitegererezo ku rubyiruko rwinshi rwumva ko bidashoboka. Congs again Emile for achieving your dreams.
Iyi nkuru iranshimishije cyane. Congratulations muvandimwe kandi Imana ikomeze iguteze imbere
wooooaw!
Nshimishwa no gutanga inkuru ukazanayikurikirana nyuma aho igeze ibi n’ubunyamwuga.
courage emile i gitwe turakwakiriye wajyaga udufasha kubona udufaranga batwohereje mu rugo
Uyu muhungu ndamwemeye kabisa!N’ubundi abongereza baravuga ngo:”where there is a will, there is a way!” Iyo umuntu agize igitekerezo cyiza, akirinda gusa abamuca intege nta gituma atagera ku ntego kuko Imana ibimufashamo!
birashimishije
congz kuri uyu musore, kwiyicisha inzara kubera icyo ushaka kugeraho binanira benshi nanjye ndimo, umbereye urugero pe
Courage Bro. nejejwe n’umuhate n’umurava byakuranze kugira ngo ugere ku cyo umutima wawe wifuje. Bera abandi urugero cyane cyane urubyiruko nkawe. Imana ikomeze intambwe zawe.
imbuto z’umugisha zera ku giti cyumuruho.huumura imbere niheza.
Ni Byiza, Biratwubatse Cyane. Courage!
Wouuuuu Congs Pfumkel!!! Imana yagufashije kugera ku ndoto zawe izaguhe n’imbere heza kandi izahe umugisha ibyuzerekezaho amaboko yawe !!! TWE URUBYIRUKO UTUBEREYE URUGERO RWIZA tuzakwegera tukwigireho.
Comments are closed.