Digiqole ad

Munyaneza wacuruzaga Me2U akarangiza Master’s mu Buhinde yakoze ubukwe butangaje

 Munyaneza wacuruzaga Me2U akarangiza Master’s mu Buhinde yakoze ubukwe butangaje

Emile Munyaneza azwi cyane muri centre ya Gitwe mu myaka ya 2008 aho yacuruzaga Me2U ku muhanda, yiyimye byinshi arigomwa yizigamira amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri n’igice (2 500 000Rwf) maze ajya kwiga mu Buhinde, avuyeyo yaganiriye n’Umuseke, uyu musore waje kubona akazi, kuri iki cyumweru yakoze ubukwe i Gitwe bwarimo utuntu dutangaje yitekerereje.

Igare ry'abageni rikiri ku mufundi warisudiriye
Igare ry’abageni rikiri ku mufundi warisudiriye

Abantu benshi batangajwe cyane n’igare abageni bagenzemo ryakururwaga n’imodoka. Ni iryo uyu musore yicurishirije ngo azarijyanemo umugeni we ku munsi w’ubukwe bwabo.

Uyu mugabo azwi cyane ku izina rya Pfumkel abandi bakunda kumwita Philosophe

Mu bukwe bwe na Josiane Murekatete bagendaga mu igare rya bonyine rikururwa n’imodoka.

Josiane yabwiye Umuseke ko igare yateguriwe n’umukunzi we yaryishimiye ndetse ko asaba abajeunes gukundana by’ukuri nk’uko Pfumkel yamukunze.

Ati:”Pfumkel ndamukunda, ndetse imyaka umunani dukundana yanyeretse urukundo rw’ukuri, ndasaba urungano gukundana by’ukuri”.

Pastoro Ezra MPYISI niwe washyingiye aba bageni yabasabye kuzahora bakundana, batabeshyana, bubaha abantu n’Imana, yaboneyeho gusaba urungano rwa Pfumkel na Josiane kubareberaho, nabo bakazahesha Imana icyubahiro.

Pfumkel na Josiane bamaze imyaka umunani bakundana, Pfumkel yaje kwerekeza mu Buhinde kwiga icyiciro cya masters, amarayo imyaka ibiri asanga umukunzi we yaramutegereje.

Bamwe mubatashye ubu bukwe bavuze ko bashimishijwe n’agashya uyu musore yateguriye umugeni we, bahamya ko babazi ko ari abana bakundanye bizira ikizinga, aba kandi ngo batangajwe n’igare ry’aba bageni risize amateka aha iwabo.

Iri gare nk’uko ngo ryamutwaye amafaranga ibihumbi ijana na mirongo icyenda na bitanu (195 000Frw) rikorwa n’umufundi witwa Munyentwali Yusito usanzwe asudira.

Uyu mufundi warikoze ni nawe waje kurishyira ku modoka yagendaga irikurura
Uyu mufundi warikoze ni nawe waje kurishyira ku modoka yagendaga irikurura
Abageni nabo bariho bitegura gukimbagira
Abageni nabo bariho bitegura gukimbagira
Hafi y'amarembo ya kaminuza ya Gitwe ubukwe buratashye
Hafi y’amarembo ya kaminuza ya Gitwe ubukwe buratashye
Aha abageni barifotozanya n'urubyiruko ryabatahiye ubukwe
Aha abageni barifotozanya n’urubyiruko ryabatahiye ubukwe
Aho batambukaga bamwe bisungaga inzu ndende ngo babafotore neza
Aho batambukaga bamwe bisungaga inzu ndende ngo babafotore neza
Pfumkel n'umugore we mu igare ridasanzwe ry'abageni
Pfumkel n’umugore we mu igare ridasanzwe ry’abageni
Abafata amafoto y'ubu bukwe bari benshi
Abafata amafoto y’ubu bukwe bari benshi
Uwafataga agafoto keza yerekaga abandi bagatangara
Uwafataga agafoto keza yerekaga abandi bagatangara
Mu nzira berekeza ku rusengero gushyingirwa ubukwe bwari bwabaye ubukwe butangaje
Mu nzira berekeza ku rusengero gushyingirwa ubukwe bwari bwabaye ubukwe butangaje
Abantu b'i Gitwe babifurije urugo ruhire
Abantu b’i Gitwe babifurije urugo ruhire

Photos-Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Ruhango

11 Comments

  • Uyu musore agomba kuba afite ibitekerezo bizima. Uwamugira Umuyobozi Mukuru hari ibyo yageza ku baturage, cyane ko yabanye nabo cyane acuruza “mitiyu”, kandi agomba kuba azi neza ubuzima icyo aricyo.

  • Urugo ruhire kuri Munyaneza!
    Yakoze akantu gasekeje rwose

  • What an innovation!!! Its really amazing.Urugo ruhire muvandimwe kd ukomeze gutekereza udushya uzagera kure.

  • uyu Muvandimwe ndamwemeye kbs numuntu wumugabo…!

    numuhanzi wudushya…!ririya gare jyewe reka ryite (pfumukel style) kbs!!

  • ahubwo rizajya rikodeshwa

  • uwarikoze cg uwatekereje imiterere yaryo niyihutire kwiyandikisha muri RDB bataramwiganira igihangano.

  • Icyakora nta byera ngo de! Iri gare ry’akataraboneka iyo ritaza gukururwa n’imodoka. Iyo mba nka bo, nari kurizirikaho inka nziza 2 z’ibimasa by’imishishe byo muri Girinka cyangwa nkarishumikaho ihene nziza nziza nka 12 z’imbaraga zo mu Budehe. Ibyo byose ni mu rwego rwo kwigisha abataha ubukwe yuko Girinka n’Ubudehe bitagomba gusigara inyuma mu ngo zacu!

  • Pfumukeli arantangaje pe pe!
    Oya ntabwo udushya agira twari kugenda ubusa.nkeka aciye agahigo,ahubwo abaye umu star wo kwisi hose.ubukwe bwagakwiye kuvugisha abantu amagambo menshi kurusha bumwe bwa knowless na clement,none ndabona bitabashishikaje

  • waouuuu ibi bintu birashimishije pe!

  • Uyumugabo ndabona yashatse Guhimba agashya adahuriyeho nabandi bakoze ubukwe mwitege uzakurikiraho we abantu bazumirwa bifate kumunwa kuko nirushanwa ry’Udushya gusa gusa

  • Umuyobozi ntacyemura ibibazo byabaturejye wenyine ahumwo uwo azafatanye nubuyozi mugukomeza guterimbere

Comments are closed.

en_USEnglish