Digiqole ad

Mukuru wa Osama Bin Laden yujuje igorofa i Glasgow

 Mukuru wa Osama Bin Laden yujuje igorofa i Glasgow

Bakr Mohammed bin Laden w’imyaka 68 ni mukuru wa Osama Bin Laden, uyu mugabo w’umukire afite inzu y’umuturirwa yujuje mu mujyi wa Glasgow yafunguwe mu ntangiriro z’uyu mwaka.  

Inyubako Bakr Bin Laden yujuje i Glasgow
Inyubako Bakr Bin Laden yujuje i Glasgow

Uyu mugabo wo muri Arabie Saoudite yaguze ubutaka mu 2014 abuguze miliyoni 1,5 y’amapound, arubaka yuzuza igorofa yo guturamo ubu ikodeshwa cyane cyane n’abanyeshuri  b’abakire.

Iyi nyubako yanditse kuri Kelso Estates Ltd, kompanyi ya SBG (Saudi Binladin Group), imwe muri kompanyi zikomeye z’ubwubatsi ku isi yashinzwe mu 1931.

Engineer Bakr Mohammed Bin Laden niwe ugenzura ibikorwa n’imitungo bya  Kelso Estates Ltd.

Iyi nzu y’uyu mugabo ngo ifitemo ibyangombwa byose n’ibyumba byo gukoreramo ibirori, Cinema, Gym zihariye n’ibindi.

Chenhan Ye umunyeshuri uva mu bushinwa w’imyaka 26 uyibamo avuga ko yatunguwe no kumenya ko iyo nzu ari iy’uwo mugabo. Ati “abantu bakwibaza ko biteye impungenge.”

Bakr Bin Laden niwe ufatwa nk’unayoboye ‘Saudi bin Ladin  Group’. Yize muri Kaminuza ya Miami muri USA.

Ashora cyane mu bwubatsi ahanyuranye ku isi na cyane muri Qatar.

Nubwo ari umuherwe kandi ukomeye cyane, Bakr bin Laden ntakunda kuvugwa no kumenyakana cyane ndetse gacye cyane ngo nibwo agaragara ahari abantu benshi.

Umuvandimwe we Osama Bin Laden yiciwe muri Pakistan mu 2011, niwe wari warashinze umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda ubu wagiye ucika intege kuva yapfa.

Bakr Bin Laden ngo ntakunda kuvugwa no kumenyakana nubwo ari umuntu ukomeye cyane
Bakr Bin Laden ngo ntakunda kuvugwa no kumenyakana nubwo ari umuntu ukomeye cyane
Murumuna we Osama Bin Laden yari ayoboye umutwe ukomeye w'iterabwoba ku isi
Murumuna we Osama Bin Laden yari ayoboye umutwe ukomeye w’iterabwoba ku isi

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • congz 2 him.

Comments are closed.

en_USEnglish