Digiqole ad

Mukura-Okoko Benoit umutoza mushya

Amakuru aturuka mw’ikipe ya AS Muhanga  aratumenyesha ko umutoza Okoko Benoit yamaze kuyivamo akerekeza mw’ikipe ya Mukura Victory Sport.

Okoko benoit akaba yari amaze igihe gito mw`ìkipe ya AS Muhanga, n`ubwo telephone ye igendanwa idacamo, ariko bamwe mu nshuti ze baduhamirije ko yamaze kumvikana n`ìkipe ya Mukura VS.

Umutoza Ebwele Richard bita Capello watozaga Mukura, kuva yahagera yaratabasha gutsinda umukino n’umwe wa shampionat kuko ubu Mukura ifite amanota 5 gusa mu mikino 13 ya shampionat imaze gukina. Capello uyu ukomoka muri Cameroun akaba atarahwemaga kuvuga ko ntabakinnyi ikipe ya Mukura yamuhaye.

Umuvugizi wa Mukura VS, Mugengana Wellars  yatwemereye ko bafite Inama kuri uyu mugoroba, yo kufata umwanzuro kuri uyu mutoza mushya, bias naho ari inama yo kumwemeza no gusezerera uriya Richard Ebwele, hanyuma bigashyirwa kumugaragaro.

Akoko Benoit ni umutoza ukomoka i Burundi akaba yaramenyekanye  mu Rwanda ubwo yavanaga ikipe ya Kiyovu mu mazi abira mu mwaka wa 2008 – 2009, ubwo yari hafi kumanuka mu kiciro cya kabiri.

AS Muhanga Okoko Benoit avuyemo ikaba nayo ibanziriza Mukura ku mwanya wa nyuma.

Tuyishimire Fabrice

Umuseke.com

1 Comment

  • yewe ndabona nta gishya azageza kuri mukura!kuko icyo atakoze muri muhanga ubu se azagikora muri mukura?tubitege amaso

Comments are closed.

en_USEnglish