Digiqole ad

Mukubu, Abega, Ndanguza na Byiringiro ninde uri buyobore FERWAFA. Ibivugwa

Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Ukwakira saa yine za mugitondo, nibwo ku kicaro cya FERWAFA I Remera, inteko rusange ya FERWAFA iri butore umuyobozi wayo uzasimbura Gen de Brigade Jean Bosco Kazura uherutse kwegura.

Ntagungira Celestin bita Abega watanzwe n’ikipe ya Rayon Sport, Nkusi Mukubu Gerard watanzwe n’ikipe ya Mukura Victory Sport, Byiringiro Emmanuel bita Pasteur watanzwe n’ikipe ya Pipinierre na Theonas Ndanguza watanzwe n’ikipe ya Musanze FC nibo bari guhatanira iyi ntebe.

ba Candidat Abega (hejuru ibumoso) Mukubu (hejuru iburyo) na Ndanguza. twisegura ku kutabona agafoto ka Pasteur byiringiro
ba Candidat Abega (hejuru ibumoso) Mukubu (hejuru iburyo) na Ndanguza. twisegura ku kutabona agafoto ka Pasteur byiringiro

Aba bagabo mu kwiyamamaza kwabo, icyo bahuriraho ni uguteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, ugashingira ku kuzamura umupira bihereye mu bana.

Ibi bigaragaza ko, koko aha umupira wari warahazahariye kuko wasanganga mu myaka ishize ndetse n’ubu, ari amakipe (clubs) ari n’ikipe y’igihugu bikishingikiriza ku bakinnyi b’abanyamahanga.

Hanze aha havugwa byinshi kuri candidature z’aba bagabo

Abega: Nubwo azwi cyane nka ranzimeni (Linesmen), umusifuzi wo kuruhande,  mbere y’uko atanga candidature ye, byatangiye gusakuza, bivugwa ko yabisabwe n’abafite ijambo rikomeye mu mupira w’u Rwanda, kandi ko bazamushyigikira. Maze biranatungurana kuko yanyuze muri Rayon Sport atari azwimo cyane. Amaze gutanga candidature ye bati: “Ni koko byari byavuzwe” ndetse n’ubu benshi ntibashidikanya ko ariwe uzatorwa ejo.

Nkusi Mukubu: Uyu mugabo uzwi cyane mu kigo cy’imisoro n’amahoro, kurusha uko azwi ku bibuga, cyangwa muri Mukura. Candidature ye yaratunguranye cyane, dore ko yayitanze habura amasaha make ngo ibyo gusaba kuyobora FERWAFA birangire. Gusa abazi uyu mugabo cyane, bamuzi nk’umufana ukomeye wa Mukura, uyihora hafi nubwo agira akazi kenshi, ndetse unayibereye umujyanama, bityo ntagushidikanya ko ibya ruhago abizi.

Candidature ye nayo yavuzweho byinshi. Bivugwako nyuma yo kureba akavuyo kari muri ruhago mu Rwanda, hejuru ibukuru, basabye ko babashakira umuntu udafite aho ahuriye nako kavuyo (amaraso mashya), ngo abe ariwe uyobora FERWAFA, maze babarangira Mukubu Gerard. Ibi ni ibivugwa cyane hanze aha, gusa ibivugwa ntibibura aho biba byavuye nubwo ntanuwahamya ko ari ukuri koko.

Nkusi Mukubu akaba ari umwe mu bagabo bashobora kugira icyo bahindura mu mupira w’amaguru, kuko iyo urebye koko, usanga ntaho yagiye ahurira n’amabanga aba muri FERWAFA, ariko nanone yabireberaga hafi nk’umukunzi w’umupira.

Pasteur Byiringiro: Uyu mugabo we afatwa nkuwigeragiriza amahirwe yo kwicara kuri iriya ntebe bivugwako igira ifaranga ritubutse. Arazwi cyane muri ruhago mu Rwanda, cyane cyane mu nkubiri y’abafana mu makipe nka Rayon Sport na  APR mbere yo kuyavamo yose. Yagerageje kuba yanyuramo muri APR FC, ariko biranga kuko iyi kipe y’ingabo yari yaramaze gutangaza ko nta mukandida izatanga. Ntiyashirwa ariko anyura mu ikipe abereye umuyobozi ya Pepiniere.

Uyu mugabo we, avuga ko yishingikirije ko abayobozi b’amakipe bagenzi be (ari nabo batora) bazamutora nta kabuza kuko bazi ko ibikorwa bye ari byinshi (yabitangarije Flash FM). Abandi bo bakavuga ko ari kwigerezaho (adventure). Gusa nyine ijambo rifitwe nabo bagenzi be, amahirwe wasanga ari aye.

Theonas Ndanguza: Iri zina ntabwo rizwi cyane na rubanda, haba mu mupira cyangwa no mu buzima busanzwe. Ashobora kuba azwi n’abibera mu mupira igihe cyose, bazi abana yatoje bamwe bakajya mu ikipe y’Amavubi U17 yakinnye igikombe cy’isi muri Mexique.

Amahirwe yo kuyobora FERWAFA kuri Theonas bivugwa ko ari make cyane. Benshi bati: “aragerageza amahirwe, ariko anishakira kuzamura izina rye byibura” ibi nabyo si bibi namba.

Ngabo abahanganye bane n’ibibavugwaho, umuyobozi wa FERWAFA akazatorwa ejo. Nubwo nkuko bivugwa hanze hano amahirwe yabo atangana. Bose uko ari bane UM– USEKE.COM ubifurije amahirwe ku buryo bungana, kandi uzatorwa tuzayoboka, apfa kuba afite gahunda irambye, ifatika, n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa zigaragara.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • Uwatorwa wese muri abo batatu utari BYIRINGIRO yakora akazi,naho BYIRINGIRO we anatowe yabona mission akigira muri FDRL niba ikiriho kuko usanga nta position agira mu byo akora byose!Njye nakunze kumugereranya na ba bakobwa bacu barara bahindura amaseta!

  • Jye ndabona Abega ariwe uzatsinda kuko umuntu watanzwe na pepiniere ikipe abenshi batazi ntashobora gutsinda, uwa Musanze we se yatsinda ate koko? Thanks

Comments are closed.

en_USEnglish