Mukamwiza w’imyaka 70, amaze imyaka 5 ashakisha umukobwa we
Ruhango – Koko ngo “akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu”uru rukundo rw’umubyeyi ku mwana we nirwo rutumye Mukamwiza Apolinaliyaw’imyaka 70 amaze iminsi mu mihana itandukanye agenda ashakisha umukobwa we yaburiye irengero.
Mukamwiza wo mu murenge wa Kabagali, mu kagari ka Rwoga avuga ko amaze imyaka igera kuri itanu ashakisha umukobwa we Mukashyaka Rasheri uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 20 na 25.
Amakuru aheruka y’uyu mukobwa avuga ko yumvise ko yashatse umugabo mu karere ka Bugesera i Gashora, amazina y’uyu mugabo arazwi kuko nyuma y’uko uyu mukobwa Racheli amaze gushaka umugabo rimwe gusa yahamagaye umuntu uba i Kigali amusaba ko yazamenyesha umubyeyi we ko yashatse umugabo witwa Utazirubanda Ezekiyasi.
Mukamwiza, asa neza mu gikwembe cyiza n’agapira kirabura ariko kandi n’agahinda mu maso ntaracika intege nyuma y’iyi myaka ishize ashakisha umwana we.
Mukashyaka ashakisha ni umwana we wa kabiri ari nawe muhererezi we, naho musaza we akaba ari umugabo wubatse.
Ati “Kuva umutware wanjye yasaza ndibana, irungu rigiye kuzanyica kubera kubura umwana wanjye.”
Uyu mukecuru bigaragara ko nta bufasha yabonye bufatika mu gushakisha umwana we, asa n’umaze guta umutwe kuko abyukira mu mihanda y’i Gitwe abaza uwo abonye wese nib anta makuru y’umwana we yaba yarumvise.
Imyaka ariko ibaye itanu ngo umukobwa we ataragaruka mu rugo cyangwa ngo atumeho amenyesha amakuru ye.
Uyu mukecuru nta bushobozi avuga ko yabona bumugeza i Gashora ahantu atazi atanazi aho yahera ashakisha ageze aho i Gashora, akababazwa kandi no kubona umuhungu we atitaye kubya mushiki we kuko ngo yifitiye urugo rwe.
Mukamwiza avuga ko afite inkeke y’ubuzima bw’umwana we umaze iki gihe cyose adakoma akobaza niba yaba akinahumeka.
Asaba uwamufasha wese gushakisha umwana we yakundaga kubimufashamo, ndetse agasaba cyane abo mu bice byo mu Bugesera za Gashora kubaririza amakuru y’umwana we witwa Mukashyaka Rasheri cyangwa se akabaza iby’uwo mugabo yashatse ngo witwa Utazirubanda Ezekiyasi.
Uwabona amakuru kuri uwo mukobwa wa Mukamwiza akaba yahamagara kuri telefoni y’umuturanyi we nimero 07 27 88 46 22
U Rwanda ni igihugu kitwa gito, ariko burya biva ku bushobozi kuko kuri uyu mukecuru n’ubushobozi bwe bucye n’intege z’ubusaza, igihugu ni kinini cyane kuburyo yakiburiyemo umwana we akabura n’amakuru ye.
Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Bantu mutuyeza bugesera cg abahagenda nyabuna mufashe uyu mukecuru Imana izabibahembera,buriya umutima we urimo ikibyimba ,ushaka imigisha y’Uwiteka nafashe uyu mukecuru .
uyu mukecuru najye kuri police imwegereye barabimufashamo kuko yacu ndayizeye irabikora kandi abone umwana we.
yewe sha uzi amakuru yumwana we namufashe rwose
mana yanjye birababaje cyane kumva ibintu nkiba mu kinyejena cya 21
Ariko nge biranyobera yamaburura birirwa bakora yabaturage amaze iki niba atabaha nu undi bushobozi bwo kumenya information zumuntu aho bashobora kumukura nimujye muri reta bamushakishe muhamagare ihashora barebe mumabarura yaho ko uwo muntu yahatuye biroroshye
Nyakubahwa ngayo nguko, uziko rwose nawe niba utasomye iyi nkuru urangaye waba umushunganyi!!, uyu mukecuru se muvandimwe rwose ubwo urabona ibyo byose abyibuka cg !! ahubwo reka abafite umutima w’impuhwe bagerageze bamufashe. harya ubwo niba aherutse gutora ntawarebera kuri liste aho yatoreye. gusa biragoye kuko abantu bashobora kwitiranwa. ikirenze ibyo abantu bubu twihugiyeho bidasubirwaho, bitabaye ibyo abaturanye nuyu mukecuru ntibyumvikana uburyo habura umugira Inama. Gusa uwabishobora yamugira Inama akegera Ubuyobozi bw”umurenge akabusaba bakamubariza muri Bugesera. Mugire Umunsi mwiza
Nyabuna inzego zibanze za bugesera muhanahane amakuru mufashe uyu mukecuru rwose murebe ko uyu mukobwa yaba atuye aho koko
Hope that she is still alive !!
KO Polisi yacu nyemera mu bushobozi, nta kintu yafasha kuri uyu mukecuru ko ababaye.
Ibi bitabujije natwe twese kuba hari ufite icyo azi, yakimenyesha rwose.
Nizere ko Mayor wa Bugesera asomye iyi nkuru cg niba atanayisomye uwayisomye amwegereye yamuha amakuru, uyu mucecuru aravuga ko umwana we yashakiye mu karere ka Bugesera . Bwana Mayor ntiwemere ko umuntu aburira mu karere kawe, muri wa mwete tukuziho tanga amakuru uyu mubyeyi aryame asinzire! Mbaye mabashimiye ko mugiye kubikora!
Uwo mukecuru najye kuri Polisi imwegereye atange numero za telefone zamuhamagaye zimubwira ko umukobwa we yashatse birahagije kumugeraho.
Ariko se uwo mukobwa we niba akiriho yumva ameze ate nyina atazi amakuru ye?
Nukuri Mayor wa Bugesera turakwemera cyane gerageza ukore uko ushoboye ufashe uyu mukecuru kubona umwana we kandi Imana izabiguhera umugisha ngirango ufite abana nawe uzi ukuntu bibabaza kubaho utazi amakuru y’umwana wawe .Murakoze Nyakubahwa
najye kuri police y’aho atuye barabimufashamo abone umwana we.
Kandi kubyara nabi nako!ngo uyu mukecuru yasigaranye abana 2 umugabo we yarapfuye,ubwo yanze gushaka ngo yirerere abana none umwe n’umugabo undi yarangaye atabwiye nyina nukuntu yabitangiye nyina asigaye wenyine.Bapfakazi mujye mushaka nti mukizere abana ngo bazabamara agahinda nibo babamen’imitima hubwo.
Comments are closed.