Mukamudenge ku myaka ibarirwa kuri 70 ‘yarahohotewe’ aranahukana
*We n’umugabo babyaranye abana 12
*Nubwo bashaje babanye mu makimbirane akomeye
*Ngo kuko bashaje ntibakwicana
*Kenshi abana babo nibo babakiza
Rwamagana – Alvera Mukamudenge w’ikigero cy’imyaka 70 utuye mu murenge wa Fumbwe yatangarije Umuseke ko yahohotewe bikomeye n’umugabo we akamuruma akamukuraho umubiri mu maso, ndetse ubu kubera gutinya ko ahohoterwa birenze ibi akaba yarahukanye. Abaturanyi babo bemeza ko uyu muryango ubanye nabi cyane, ubuyobozi buvuga ko iki kibazo bukizi kandi bugiye kugihagurukira.
Mu murenge wa Fumbwe hari mu havugwa amakimbirane mu ngo z’abashakanye, kwa Mukamudenge n’umugabo we ni urugero rubabaza abaturanyi mu ngo zirangwamo amakimbirane nk’uko babivuga.
Avuye ku kigo nderabuzima cya Fumbwe, Mukamudenge afite igipfuko kinini mu maso umunyamakuru w’Umuseke yagize amatsiko yo kumenya icyo umukecuru w’ikigero cye yabaye, maze amubwira ko ari umugabo we wamurumye bikomeye ndetse amwereka umubiri yamuvanyeho yapfunyitse mu gitenge.
Mukamudenge ati “Yankingiranye muri salon mbona atangiye guhekenya amenyo, mubajije ikibaye afata agasuka ka macaku agiye kukankubita turakarwanira ngwa hasi anjya hejuru anyubararaho anduma mumaso n’amenyo inyama yose yo hagati y’izuru n’amaso ayikuraho ayicira hasi”.
Nubwo we n’umugabo we barambanye ariko amakimbirane yabo ngo si aya none, abaturanyi babo bavuga ko umugabo wa Mukamudenge yafunzwe iminsi itatu azira guhohotera umugore we, maze bazana umugore we barabunga umukecuru aha imbabazi umusaza we barataha ariko ngo amakimbirane yongera kubura.
Mukamudenge yabwiye Umuseke ko ubu yahukanye ahunga umugabo we ngo atamugirira nabi kurushaho.
Emmanuel Havugimana Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe avuga ko aya makimbirane ahanini avugwa i Fumbwe aba ashingiye ku mitungo.
Havugimana avuga ko nk’ubuyobozi bagiye gukurikirana kurushaho ikibazo cya Mukamudenge n’umugabo we.
Abajijwe niba nta mpungenge bafite ko umwe muri aba yazica undi, uyu muyobozi avuga ko kuko bafitanye abana bakuru bizeye ko batagera ku rwego rwo kwicana ngo kuko nabo bagira uruhare mu kubabanisha no kubakiza iyo bashyamiranye.
Ahatandukanye mu gihugu, hari ubwo humvikana amakuru y’abashakanye umwe yishe undi kubera amakimbirane yo mu ngo, gusa akenshi usanga bene aya makimbirane aba azwi ku misozi batuyeho.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
2 Comments
Oya, none se biragarukira aho? Agomba kugezwa imbere y’ubutabera kuko iki ari icyaha gihanirwa n’amategeko. PLS;
Mwiyumvire Abayobozi, ngo ikibazo barakizi kandi bagiye kugikirikirana! Bakoze iki se kare kose? Kugera ubwo umwe akomeretsa undi. Nihoroshywe uburyo bwogutandukanya ababishaka, bitaragera aho umwe yicwa cyangwa bagakomeretsanya.
Comments are closed.