Digiqole ad

Mukamana abeshejweho n’inkoko 900 zimuha amagi 700 ku munsi

Mukamana Aziza ni umwe mu bategarugori uhamya ibyiza byo korora bifite gahunda kuko yaretse ubucuruzi akajya mu korora inkoko ubu zimutugniye umuryango we zikanarihira abana amashuri zikanamuha iby’ibanze byose.

Mukama mu nzu y'inkoko ze
Mukama mu nzu y’inkoko ze

Uyu mugore w’imyaka 58 utuye mu kagali ka Gitarama Akarere ka Muhanga, avuga ko nyuma yo gutinyuka kubera gahunda za Leta zashishikarizaga abagore kumva ko nabo bashobora gukora imishinga igatera imbere.

Mukamana ati “ Nari umucuruzi ariko ntakigenda ari ugucuruza gusa iminsi ngo igende nta nyungu ifatika irimo, nza rero nanjye kumva ko abagore dushoboye mu 2010 mfata umwanzuro mbivamo ntwara igishoro gito ntangirana inkoko 100 za pondezi (pondeuse)”

Uyu mugore wo mu mudugudu wa Kavumu ubu yoroye inkoko zirenga 900 zimuha amagi nibura 700 buri munsi. Igi rimwe arigurisha amafaranga 75.

Mukamana ati “Umusaruro zimpa si ayo amagi gusa, zimpa ifumbire nziza abaturage barayikunda cyane ndetse amafaranga nyivanamo yenda kungana n’ava mu magi kuko ifumbire y’ inkoko zajye iba ari nziza pe, ikindi kandi najye urabona ko mpinga utuboga hano hafi y’ urugo, najye ndayifashisha ku buryo abana banjye n’abuzukuru barya imboga bakarya n’amagi nta kibazo ».

Mukamana yabwiye Umuseke.com ko umusaruro we ku kwezi awubarira mu bihumbi 400 y’u Rwanda yavanyemo ibyo akora inkoko ze.

Uyu mugore afite abana bane arera, babiri ni abuzukuru be abandi babiri ni abana be (arera), ubu bose biga mu mashuri aho abishyirira (abato) ibihumbi 75 ku gihembwe mu mashuri y’incuke, byose acyesha inkoko ze nkuko abyemeza.

Hashize umwaka umwe atangiye ubworozi bwe bwari bumaze kugira icyo bumugezaho kuko mu 2011 Akarere ka Muhanga kamuhaye igihembo nk’ umutegarugori wabashije kwiteza imbere.

Igihugu cyiza n’abaturanyi beza

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke.com Mukamana Aziza avuga ko byose atari kubigeraho adafite abaturanyi beza bamufasha mu guteza imbere ibyo akora no kumubanira neza.

Ati “Abaturanyi banjye baramfasha nanjye nkabafasha, ntahandi bagura amagi, nabo iyo bejeje ibigori, Soya n’ibindi ntabwo birirwa babijyana ku isoko baranzanira nkabagurira ibisigazwa byabyo nkabigaburira inkoko zajye, si ubucuruzi byabaye nko gufasha ni abaturanyi beza batuma nanjye ngera kuri ibi nabo bakagera ku ntego zabo»

Avuga ko abikesha abaturanyi beza n'igihugu cyiza
Avuga ko abikesha abaturanyi beza n’igihugu cyiza

Hejuru y’ibi ariko ngo abona ibyo ageraho we n’abaturanyi be byose babikesha igihugu gifite amahoro n’umutekano bisesuye n’ubuyobozi bwiza.

Ati “kuba umuntu aryama agasinzira azi ko mu gitondo abyuka akomeza gahunda ze ntarare ahangayitse ngo barancuza utwanjye naruhiye nibyo bituma tugera kuri ibi. Ndashimira cyane perezida Kagame waduhaye ijambo abagore tukumva ko natwe dushoboye guhanga imishinga nk’iyi tukiteza imbere.

Intego uyu mugore afite ngo ni ukongera umusaruro we kugeza aho ahaza isoko ry’i Muhanga kuko ataragera aho guhaza isoko rye.

DSCN7088
Yatangiranye inkoko 100 nonese afite inkoko 900 zimuha amajyi 700 ku munsi
DSCN7094
Mukamana agenda afata amagi yatewe n’inkoko
DSCN7100
Inkoko ze zinamuha ifumbire
DSCN7112
Mukamana n’abana be ubu bari mu biruhuko

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.COM/MUHANGA

0 Comment

  • Courage mere

  • umkuseke.com mbakundira ko mutugezaho amakuru yingirakamaro.

    none se mwampaye contact zuwo mumaman ko nanjye mfite icyo gitekerezo yazamfasha byinshi.

    contact yanjye niyo emaail nashyizeho.
    murakoze.

  • ndifuza ko nazaganira nuwo mu mama nkareba ko namutera inkunga . niba bishoboka wanyoherereza numero ya telephone ye muri email yange iyo email nashyizeho niyo nkoresha kandi turabashimira kubw’ibi bikorwa by’ingirakamaro mushyiraho .

  • Nibyiza cyane,iyi ninkunga muha abanyarwanda kubagezaho ayamakuru kwishakira akazi. Najye mbifite murigahunda natangiye kubaka,bibaye byiza mwampuza nawe phone number zajye ni 0783835425.Ntuye I Muhanga.

  • Oya,
    Titre y’iyi nkuru sinyemera,
    Abeshwaho n’IMANA ibikorwa bye ( inkoko ) zikamufasha mu mibereho ye ya buri munsi,
    Twese tubeswhaho n’ IMANA, akazi ni ako kutwunganira.

    • Ahubwo ku ifoto bo baratubwira ko mu nkoko 900 abona AMAJWI 700!!.

  • Ni byiza akomereze aho

  • Mwamfasha mukampa number ye akampa kuri experiance mine is 0788571617 thx.

  • iy’inkuru irubaka ikanatera inkunga kubantu bifuza kwihangira imirimo ,ndumva buriwese yareba icyo yakwikorera ahanini ntibibe inkoko kuko uriya arizo yatekereje zikamuzanira inyungu hari abajya mu bworozi bw’inzuki inkwavu za dendo;n’ibindi…kandibiba byiza ku borozi kwirinda indwara zituruka kumatungo cyane cyane nk’inkoko ni ikitonderwa kujya munzu yazo utipfutse ku mazuru mugihe gito zaguha amafaranga ukishima ariko mukindigihe wababazwa n’ubuzima kuko ririya vumbi zitumura urihumetste rijya mubiha ako kanya abashakashatsi bagaragajeko imyaka mike umuntu ujya munzu y’inkoko atikingiye apfa mbere y’umuntu ukora ku cyuma gisya ifu iyo bose batikingiye ngoho muhange imishinga kandi muronke nyagasani murikumwe.

  • Mama komerezaho, nabandi barebereho.

  • biratunejeje dufite umubyeyi wi intwari pe! turagushigikiye muri ibyo bikorwa byiza cyane!

  • Ndishimye pe!

    Nagerageje uyu mushinga biranga kandi nitwa ngo nibyo nize, ariko abansuye bambwira ko nibeshye ku bwoko bw’imishwi naguze, bwa mbere bampangitse imishwi y’amasake gusa mbibona akuze! bwa kabiri ndabyitondera ziza ar inkoko kazi ariko zanze kumpa amagi ndahomba pe!

    None mwamfashije nanjye nkamenya by’ukuri qualitien uwo mubyeyi atuyemo nkazamusura nkamwigiraho, cg tel ye? email yanjye nayibahaye Murakoze! Courage kandi Maman.

  • ni byiza cyane….mwampuza nawe ko nishakira experiance i want to know her full address….

  • title si professionnel.
    Umuntu abeshwaho n’Imana, agatungwa n’ibyo yinjiza. Donc, mwari kwandika ko atunzwe… Aho kwandika ko abeshejweho…

  • uwo mumama ko nunva azi ubwenjye mwampa nemero ye ya phone kazanyijyisha gukora ubwobucuruzi.murakoze email niyo nkoresha.

  • umuseke muduha amakuru meza tukayashima, ariko butri gihe mujye muduha contact z’abantu bindashyikirwa nk’aba tutarinze kuzisaba kugirango tubigireho, nanjye uwazibonye yazimpa email niyo nkoresha

  • NI BYIZA KABISA

Comments are closed.

en_USEnglish