Muhanga:Umugabo arakeka ko umugore we yajyanwe mu bucuruzi bw’abantu
HABIMANA Claude wo mu mudugudu wa Kamugina akagari ka gahogo mu murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yabwiye Umuseke ko hashize icyumweru kirenga, umugore we yaramucitse akaba akeka ko yajyanywe kugurishwa mu gihugu cya Uganda.
HABIMANA avuga ko yashakanye na UWIRINGIYIMANA Denise mu 2011 bakaba bari bafitanye abana babiri, kandi mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse ngo nta kibazo bigeze bagirana yashingiraho ngo yahukane usibye ngo ibibazo byo mu rugo bisanzwe abashakanye bashobora kugirana ariko bitatuma umwe asiga mugenzi we.
HABIMANA avuga ko yagize urugendo taliki ya 15 Nzeli 2016 akajya mu Karere ka Musanze, avuga ko yagarutse mu rugo asanga umufasha we yagiye ndetse ngo yajyanye na mudasobwa y’akazi umugabo yari afite iwe mu rugo.
Yagize ati«Natakambiye abaturanyi, mbibwira inzego z’ibanze, na Polisi kugeza n’uyu munsi nta muntu urambwira ko yamubonye»
Mu makuru HABIMANA yahaye Umuseke avuga ko hari igihe umugore we yitabaga telefoni ye igendanwa akajya kure y’aho umugabo atamwumva yamubaza abo bavuganaga akamuhisha gusa ngo yumvaga buri gihe avuga ko ashaka kuzajya muri Uganda.
HABIMANA avuga ko ari gukeka ko yajyanwe kugurishwa mu bihugu byo hanze kuko nta muntu n’umwe waba yaramuciye iryera.
CIP Jean Bosco KAREGA Umuyobozi wa Police mu Karere ka Muhanga avuga ko nta makuru yarafite kuri iki kibazo gusa ko yabajije ubushinjacyaha bukamubwira ko dosiye bayifite kandi ko bari gukurikirana ngo bamenye irengero ry’uyu mugore.
HABIMANA avuga ubu ahangayitse kandi ababaye cya kandi ko umugore we aramutse agarutse yamwakira neza kuko ngo nta cyo makimbirane bafitanye. Avuga ko ubu atewe agahinda n’urukumbuzi n’irungu kuko asigaye mu rugo wenyine nk’umuntu utarashatse.
MUHIZI ELISEE
M– USEKE.RW/Muhanga
14 Comments
Élisée rwose yarabataye ahubwo kandi bato ndamuzi ni Claude wo kwa ..c
Ni Calaude wabataye se? Gusa wasanga yiberaga mu kabari akaharara ntatahe ntahahe yarangiza ngo umugore yagiye! ntitukajye turenganya abantu
Haaaaahaaaaaaa cla&denis
Haaaaahaaaaaaa cla&denis
Ndabikundira rwose jye mbunga buri lundi
Baraziranye mujye mubishinga ahubwo kobadasohora igitabo
Aya na makuru apfuye nu mugore wabataye umwana Ari kwa costance Aba Ari kumwe nase mugitondo kuko turahura
Narinzi ko Claude ariwe mubi ariko njye nigereye murugo ndumirwa cla ararengana kabisa yugize amahirwe aragufungurira
Iyi nkuru ira pfuye siko biri
Umugore aragenda kandi ntajye niwabo
Ahubwo Costance Kiki atabanza gusengera Uwi akibanda ahandi murebe na jean Paul cg maman Julia upfa kubamwo ni Odette na Claude reba numwe wa padiri
Ko nta photo mwaduhaye??
Twa mumenya gute?? Byo nta mikono rero nimba afite agasura
Ntimubwire ko Ari Claude canal???
Claude
Ihangane ibyawe ndabizi kundi imana ureke uriya mugore ejo yari inyamirambo nzalubwira arahari ikorere akazi kawe doreko utwemeza kuri technologie
Ndagisha inama uyu mugore Ari imbere yajye ariko ndabona Ari gakutu Cla? Wa mureste
@mbega umugore
Ariko mana ibininde ubigaruye
Comments are closed.